Musanze: Urubyiruko 20 rwigiye umwuga mu kazi rwiyemeje gushinga inganda

Abanyeshuri 20 biganjemo urubyiruko baturutse mu mpande zose z’igihugu, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha igihugu kongera ibikoresho byifashishwa muri gahunda ya Leta, ijyanye n’isuku n’isukura, bagashinga inganda birinda ko bikomeza gutumizwa mu mahanga.

Bishimiye ko basoje amasomo bungukiyemo byinshi
Bishimiye ko basoje amasomo bungukiyemo byinshi

Ni ibyo batangarije mu muhango wo kwakira impabushobozi zabo nyuma y’amezi atandatu, bahugurirwa gukora ibicuruzwa byifashishwa mu isuku n’isukura, bigizwe n’amasabune, amavuta n’ibindi, umuhango wabereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2022.

Ni amasomo bahawe binyuze mu ruganda rwa Uburanga Products rukorera mu Murenge wa Nkotsi, ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB), n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini (NESA).

Ni mu rwego rwo gutegura ba rwiyemezamirimo bavamo abanyenganda, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Nshimyumuremyi Caphas, Umuyobozi w’uruganda rw’uburanga Products.

Ati “Izi nyigisho bahabwa z’amezi atandatu, ziri muri gahunda ya Leta mu kwigisha urubyiruko kuzavamo abanyenganda b’ejo hazaza, aho biga gukora amavuta, amasabune n’ibindi bikoresho by’isuku n’isukura”.

Ni muri gahunda yiswe “Abakozi bigira akazi mu kazi”, aho abitabira ayo masomo ari abize byibura amashuri atandatu yisumbuye, bikaba byagaragaye ko abenshi mu bitabiriye ayo masomo ari abarangije Kaminuza, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro batagize amahirwe yo kubona akazi.

Habumuremyi Innocent ati “Ndi umunyeshuri wigiye akazi mu kazi hano, narangije IPRC mfite impamyabumenyi ya A1, nari maze imyaka ibiri ndi umushomeri, menya ko hano bari gushaka abitabira amahugurwa, ndasaba baramfata none ndi mu byishimo kuko aya masomo ansigiye ubumenyi buzamfasha kwihangira imirimo. Ubushomeri ndabusezereye mfatanyije na bagenzi banjye twiyemeje gushinga uruganda”.

Bashyikirijwe impamyabumenyi zabo
Bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

Nyirazaninka Daphrose waje kwiga i Musanze aturutse mu Karere ka Nyamasheke, ati “Nabonye itangazo rimenyesha abantu kuza kwiga ibijyanye n’ibikoresho by’isuku n’isukura, nandika nsaba baranyemerera nza kwiga nk’uko byari mu nzozi zanjye zo kwiga ibintu bitunganyirizwa mu nganda”.

Arongera ati “Ubu ngiye gufasha Akarere kanjye ka Nyamasheke mbegereze ibijyanye n’isuku n’isukura, dore ko kubona amavuta yo kwisiga byajyaga bibahenda, kandi bakagombye kuyabona mu buryo buboroheye anakorwa mu byo batunze, mfite gahunda yo kuzashinga uruganda iwacu rukora amavuta”.

Kwigisha urubyiruko gutunganya ibijyanye n’isuku n’isukura, ni umushinga utanga umusaruro ku Banyarwanda, aho icyiciro cy’urubyiruko 20 rwasoje amasomo muri 2020, rumaze gutangiza ishyirahamwe bise Ubudasa rikora amasabune.

Ni nyuma y’uko batoranyijwe mu mishanga mishya y’urubyiruko, yagize uruhare rwo gukora ibikoresho mu guhanga udushya hakorwa imiti ifasha abantu kwirinda Covid-19.

Tuyumvire Jean de la Paix, umwe mu bagize Koperative Ubudasa, wanahawe akazi mu guhugura abitegura gukora mu nganda agira ati “Tukirangiza kwiga muri uru ruganda, twatekereje gushinga koperative yitwa Ubudasa CDC. Tumaze kugera kuri byinshi mu gukora amasabune mu rwego rwo gufasha igihugu kurwanya Covid-19, aho mu mezi atanu tumaze dushinze iyo koperative, twahawe n’igihembo kingana na miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, aho yadufashije kongera amamashini mu ruganda rwacu”.

Uwo musore avuga ko icyo bafasha igihugu ari ukugabanya ibiva hanze biza bihenda abaturage, ngo iyo koperative ifite ubushobozi bwo gukora isabune ingana na litiro 500 ku kwezi, bakaba bifuza kwagura uruganda, byibura bagakora isabune ingana na litiro 2000 ku kwezi, mu rwego rwo guhaza isoko ryabo.

Bize gutunganya ibikoresho by'isuku n'isukura
Bize gutunganya ibikoresho by’isuku n’isukura

Hakorimana Jean D’Amour, Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nkotsi, wari uhagarariye inzego z’ubuyobozi, yijeje urwo rubyiruko rusoje amasomo ko uwo murenge uzababa hafi mu bikorwa bateganya, bijyanye no gushyira mu ngiro ibyo bamaze kwiga, abasaba guharanira gufasha Abanyarwanda muri gahunda y’igihugu ijyanye n’isuku n’isukura.

Muri ayo masomo batangiye tariki 15 Nzeri 2021, bizemo kwihangira umurimo, uburyo barinda ibikoresho bakora kwangirika, biga no kubika neza ibyo bicuruzwa nyuma yo kubiha igihe bizarangirira no kubigeza ku masoko bifite ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka