Yatanze imodoka ye ngo yorohereze abakorerabushake mu kazi kabo
Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze ukwezi afashe icyemezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake na we abarizwamo, aho yemeza ko ari umusanzu we mu kubaka igihugu.
Nsengiyumva usanzwe uri mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze hamwe n’umugore we, yavuze ko igitekerezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’abakorerabushake, yakigize ubwo Akarere ka Musanze, kari mu turere umunani n’umujyi wa Kigali, twari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Avuga ko yabonaga uburyo urwo rubyiruko rwakoraga ingendo ndende ku maguru bibavuna, yumva ko hari inkunga yatanga kugira ngo akazi kabo karushijeho kugenda neza, abaha iyo modoka nk’inyunganizi ibafasha gusura imirenge inyuranye, bakora ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu baturage.
Yagize ati “Nta gitangaza kirimo kuba narigomwe ngatanga imidoka yanjye igafasha urubyiruko rw’abakorerabushake mu kazi kenshi bakor, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye igihugu cyacu n’isi muri rusange gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ni umusanzu wanjye mu gufasha igihugu”.
Arongera ati “Njye n’umugore wanjye dusanzwe natwe turi muri urwo rubyiruko rw’abakorerabushake, byabaye ngombwa ko ibikorwa iyo modoka yadufashagamo dushaka ubundi buryo byakorwa ariko imodoka yacu ikajya gufasha igihugu. Ubu yoroheje akazi kuko turakora ubukangurambaga mu mirenge yose mu buryo bworoshye kandi sinteze kuyibambura ni iyabo”.
Nsengiyumva arasaba Umunyarwanda wese guha agaciro akazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu gihe byagaragaye ko bamwe babita imburamukoro, kandi baba baharanira gutanga imbaraga zabo bubaka igihugu cyabo.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu gahunda y’ubugenzuzi bugamije kwirinda Covid-19, bukorwa neza nyuma yaho baboneye iyo modoka, aho ngo ikomeje kubafasha mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo n’indi mirimo bakora.
Ati “Ni imodoka yaduhaye nk’umuntu ushaka iterambere ry’abaturage, ubu imirimo yacu iragenda neza ku bwitange bw’umwe mu rubyiruko witanze akaduha imodoka ye, ni urugero rwiza rwo kwitanga ku rubyiruko rw’abakorerabushake n’umunyarwanda wese, kugira ngo hakomeze habeho umusanzu mwiza wo gukorera igihugu kandi tugakomeza kwitanga tutizigamye”.
Uwo muyobozi avuga ko iyo modoka irimo kubafasha mu gusura abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage, aho mu kwezi kumwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze bamaze gusura icyenda.
Ati “Yayiduhaye mu gihe cya Guma mu Rugo, irimo gutanga umusaruro aho dukomeje gusura abanyamuryango banyuranye b’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze tukaba tumaze gusura imirenge icyenda. Twagiye muri Muko, Nkotsi, Busogo, Shingiro n’indi mirenjye yajyaga itugora kuyigeramo kubera kuba iri kure”.
Byiringiro kandi arashimira ubuyobozi bw’Akarere na Polisi y’u Rwanda ikorera i Musanze, nk’inzego ziyemeje kujya zitanga lisansi ikoreshwa kuri iyo modoka, mu gihe cyose bari mu kazi ku buryo batigeze bagira ikibazo cyo kugenda.
Ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Musanze, buragenda bugabanuka ku rwego rushimishije, aho mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rubonye imodoka, abarwayi ba Covid-19 barwariye mu ngo no mu bitaro bageraga mu 1200, ubu bakaba baragabanutse aho hasigaye abarwayi 399.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu nindahangarwa
uyumugabo rwose ni intwari akwiye gushimirwa kuko si imodoka yonyine yashyizeho igihe cyo gutwara bagenzibe kandi mwibukeko atanga namafaranga agura essence harimo kumvikana byinshi atanga IMANA urusheho kumwubakira umuryango
Iyi nkuru irashimishije cyane! Mukomerezaho Rubyiruko rw’iMusanze mubikorwa byubyitange mukora
Nibyagaciro gakomeye kuba hari urubyiruko rwumva neza ubukorerabushake kwatarukuba inkorabusa. Abdul salama ubahwa cyane komeza ukotane.