Musanze: Umwana yaguye mu bwiherero arapfa

Umwana w’umuhungu w’imyaka itatu n’igice y’amavuko, yaguye mu bwiherero abukurwamo yamaze gushiramo umwuka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gasakuza mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko uyu mwana abwiye ababyeyi be ko ashaka kujya mu bwiherero, bamuha telefoni ngo ayijyane kuyimurikisha kuko bwari bwije, aho yaje kumara umwana munini ataragaruka, ababyeyi be babonye atinzeyo bakeka ko yaba yayitayemo akagira ubwoba bwo kugaruka mu nzu barimo, mu kujya kumureba basanga yaguye mu bwiherero umurambo uri mu mwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Aimable Nsengimana, yemeje makuru y’urupfu ry’uyu mwana.

Yagiz ati: "Bakimara gusanga umwana yabuguyemo, bihutiye kumukuramo ku bw’amahirwe macye basanga yamaze gupfa. Byaba byiza ababyeyi bagiye baba hafi y’abana bagakumira ikintu cyose gishyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko nk’ubu uyu mwana wari ukiri mutoya kuriya, ntabwo yari uwo koherezwa mu bwiherero muri iryo joro nta wundi muntu bari kumwe".

Ati “Usesenguye neza ubona ko habayeho uburangare bw’abari kumwe na we aribo babyeyi be, kuko ubwabyo kwemera ko umwana ajya hanze wenyine abandi bagasigara mu nzu nijoro, noneho mu bwiherero sibyo. Abaturage rero tubasaba kudaterera ibintu iyongiyo bitwaje izindi nshingano kuko rimwe na rimwe bikurura ingaruka mbi, ziba zishobora no guteza urupfu".

Nsengimana yanasabye Abaturage kwita ku myubakire inoze y’ubwiherero, bubaka ubwujuje ibisabwa nko kuba butinze neza, bukinze kandi busakaye mu kwirinda ko bwateza impanuka.

Umurambo w’umwana nyuma yo gukurwa mu bwiherero, wajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka