Musanze: Umuturage yagonzwe n’imodoka ahasiga ubuzima

Mu muhanda Musanze-Cyanika mu nkengero z’umujyi wa Musanze, imodoka itwara abagenzi (Coaster), igonze umuturage wambukaga umuhanda ahita ahasiga ubizima.

Ni impanuka yabaye saa kumi n’imwe n’iminota 50 z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, aho ngo iyo modoka itwara abagenzi yagonze uwo muturage, ababonye iyo mpanuka bakavuga ko uwo wagonzwe yari umupasiteri.

Bemeza ko iyo modoka ikimara kugonga uwo muturage, yafashwe mu mapine imukurura mu ntera ya metero zigera ku ijana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko iyo modoka ikimara kugonga uwo muturage wambukaga umuhanda avugira kuri telefone, habayeho ubutabazi bwihuse, bakimara kumugeza mu bitaro bya Ruhengeri ahita ashiramo umwuka.

Ati “Coaster yavaga Cyanika ijya i Musanze, Sibomana Aimable w’imyaka 37 yambuka umuhanda avugira kuri telefone yinjirana imodoka iramugonga. Yakomeretse bikomeye bamugejeje kwa Muganga ako kanya ahita apfa”.

Arongera ati “Umurambo uri mu bitaro bya Ruhengeri mu gihe umushoferi wamugonze ari kuri Polisi Station ya Muhoza”.

SP Mwiseneza yagize ubutumwa abagenzi n’abashoferi agira ati “Abakoresha umuhanda bagomba kwitonda, haba abatwaye imodoka haba n’abagenzi ubwabo, bagomba kumenya imikoreshereze y’umuhanda.

Uwambuka umuhanda akabanza gushishoza kandi atavugira kuri telefone, abatwara ibinyabiziga na bo bakagira ubushishozi kugira ngo birinde impanuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka