Musanze: Umushinga ‘Igihango cy’Ubunyangamugayo’ witezweho uruhare mu kurwanya ruswa

Mu rwego rwo kwimakaza ubunyangamugayo mu micungire n’imitangire y’amasoko ya Leta, Akarere ka Musanze kakoze umushinga wiswe Igihango cy’ubunyangamugayo, uzacungwa ku bufatanye n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda /TIR).

Ingabire Marie Immaculée na Meya Ramuli Janvier nyuma yo gusinya ayo masezerano
Ingabire Marie Immaculée na Meya Ramuli Janvier nyuma yo gusinya ayo masezerano

Ni umushinga witezweho kuba igisubizo cy’ibibazo bimwe na bimwe byajyaga bigaragara mu mitangire y’amasoko, byajyaga bijyana akarere mu manza no guhora gasobanura iby’imitungo yanyerejwe muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC).

Ni amasezerano yamaze gusinywa ku mpande zombi, aho Akarere ka Musanze kari gahagarariwe n’Umuyobozi wako, Ramuli Janvier naho Tranciparancy International Rwanda, ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Ingabire Marie Immaculée.

Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Meya Ramuli Janvier, yavuze ko uwo mushinga wiswe Igihango cy’ubunyangamugayo, watangiye gushyirwa mu ngiro n’ubwo utangijwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, avuga ko hari n’umukozi wa TIR ukurikirana imikorere y’imishinga y’akarere umunsi ku wundi.

Uwo muyobozi kandi avuga ko hari imishinga akarere katangiye ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo, aho ku mikoranire n’akarere ikomeje gukurikiranwa na TIR ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Iyo mikoranire yari yaratangiye mbere, kuko ubu hari umukozi wa Trancparency International Rwanda, ukurikirana imishinga twatangiye ikorwa ku bufatanye na ENABEL, Ikigo nterankunga cy’Ababiligi. Uwo mukozi rero aba ahari, biriya kwari ukubitangiza ku mugaragaro, naho ubundi uwo mukozi aba ahari kuva umushinga utangira kwigwa, agakurikirana bikazagera mu itangwa ry’isoko, kugeza mu ishyirwa mu bikorwa ryawo”.

Meya Ramuli yavuze ku bigamijwe muri ubwo bufatanye na TIR, mu mikorere y’umushinga wa Igihango cy’ubunyangamugayo.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo nk’umuryango ugamije gukumira ruswa n’akarengane, kumenya ni gute mu masoko atangwa hakwirindwa ruswa, hakimakazwa umuco w’ubunyangamugayo”.

Umuhango wo gusinya ayo masezerano witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuhango wo gusinya ayo masezerano witabiriwe n’abayobozi batandukanye

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, ubuyobozi ku mpande zombi bwasuye imwe mu mishanga yatangiye irimo Site y’inzu y’urubyiruko “YEGO CENTER”, irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze, aho basobanuriwe imirimo yose izakorwa kuri iyo nyubako, ubuyobozi busaba ko imirimo yakomeza gukorwa kinyamwuga barangwa n’ubunyangamugayo.

Uretse uwo mushingwa wo kubaka “ YEGO CENTER”, hagiye gutangira undi mushinga wo kubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu buryo bujyanye n’icyerekezo igihugu kiganamo, hakazakurikiraho indi mishinga irimo inyubako y’ibiro by’Akarere ka Musanze.

Basuye aharimo kubakwa ibikorwa remezo binyuranye by'Akarere ka Musanze
Basuye aharimo kubakwa ibikorwa remezo binyuranye by’Akarere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka