Musanze: Umusaza yaturikanywe na gerenade arapfa

Bazirake Laurent w’imyaka 75, wo mu Kagari ka Kabeza Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yitabye Imana nyuma y’uko aturikanywe na gerenade yo mu bwoko bwa Stick.

Byabaye ku wa kabiri tariki 27 Kamena 2023, ubwo uwo musaza yari mu kiraka cyo guhingira ishyamba ry’umuturage witwa Bizimana, iyo gerenade ikimara guturika, yahise imukomeretsa bikomeye amaguru n’amaboko, ajyanwa kwa muganga ariko agwa mu bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste, yabwiye Kigali Today ko bihutiye kumugeza mu bitaro bya Ruhengeri, aho yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 28 Kamena 2023.

Ati “Akimara gukomereka bikomeye, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri, ariko ubungubu ntabwo akiriho, yitabye Imana mu ijoro, aho aguye mu bitaro bya Ruhengeri. Igikurikiyeho ni ugutegura kumushyingura”.

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Musanze, zagaragaje ko iyo gerenade yari yarasaziye mu butaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka