Musanze: Umurenge uri inyuma mu kujyana abana mu ngo mbonezamikurire wiyemeje kwikosora

Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Gataraga uri inyuma y’indi Mirenge igize Akarere ka Musanze mu kwitabira Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato, abaturage bo muri uyu Murenge ubarizwa mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze bakitandukanya n’imyumvire yatumaga batazijyanamo abana babo, mu kwirinda gukomeza kubavutsa uburenganzira n’amahirwe y’Ubuzima bwiza.

Ababyeyi beretswe ingero z'uburyo bwo gutegurira abana indyo yuzuye no kuyibagaburira
Ababyeyi beretswe ingero z’uburyo bwo gutegurira abana indyo yuzuye no kuyibagaburira

Mu ngo mbonezamikurire 37 zabarwaga nk’iziri ku rutonde rw’izibarizwa mu Murenge wa Gataraga honyine, izigera kuri 20 ni zo zikora, mu gihe izindi zafunze imiryango; aho ubu abana bakabaye bazibarizwamo birirwana n’ababyeyi babo.

Mu mpamvu ababyeyi bagarukaho zituma badashyira imbaraga muri iyo gahunda, barimo n’abagaragaza ko bagorwa n’ubushobozi bukiri hasi mu kubona amikoro yo kubonera abana babo bimwe mu by’ibanze bakenera ngo bayigemo.

Zaninka Clementine agira ati: “Tugorwa no kubona ibiraka, twanagira ibyo turonka ugasanga amafaranga ari hagati ya 1000 cyangwa 1500 umuntu akorera aba adahagije. Ubu umwambaro w’ishuri w’umwana uba uhagaze mu mafaranga ibihumbi bigera mu icumi. Iyo bihuriranye n’uko mu rugo hakenewe ibyo kurya wanabisanisha n’uburyo na byo ubwabyo bisigaye bihenda, tubona bitavamo tugahitamo kureka kubajyana mu marerero”.

“Hari nk’ubwo nk’ukuntu umubyeyi arundarunda udufaranga ducyeya akaba yaguriramo umwana imyambaro y’ishuri ya macye, yayigana ikamusaziraho atayimaranye kabiri. Haba ubwo rero nk’uwo mubyeyi arebye ukuntu abandi bana bigana utwenda n’udukweto twiza, akumva ugize isoni n’ipfunwe byo kumujyanayo, agahitamo kumureka ntarimujyanemo”.

Ku rundi ruhande abafite abana bitabwaho binyuze mu ngo mbonezamikurire n’amarero, basanga hari inyungu nyinshi zitagaragarira gusa ku bana ahubwo n’ababyeyi ubwabo.

Muteteri Marie Claire, agira ati: “Mbere twirirwanaga abana mu mirima cyangwa tukabakingirana mu nzu kuko tutabaga dufite aho tubasiga. Ubu rero abana ntibakirirwa bandagaye mu mihanda, kuko ubu baba bari kwitabwaho mu rugo mbonezamikurire, aho bahabwa amata n’igikoma, kandi natwe ubwacu nk’ababyeyi babo byagiye bidukura mu bujiji kubera ko twigiyeho no gufata abana neza.

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga ni wo uza inyuma y’indi Mirenge mu bwitabire bw’abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato. Mu busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi bwasanze imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubwo bwitabire bucye, ari uko hari bamwe mu babyeyi babaga biteze inyungu z’amafaranga, nyuma bagenda bacika inege kugeza ubwo hari n’izagiye zifunga imiryango.

Emmanuel Ntacyumpenze, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, agira ati: “Bamwe mu babyeyi bari baremeye ko ingo zabo zigirwa Ingo mbonezamikurire y’abana bato barimo abagiye babyumva nabi, noneho bakumva ko icyo gikorwa bakoze, Leta yajya ibagenerwa amafaranga. Ubu rero icyo turimo gukangurira ababyeyi guhindura iyo myumvire no kubabwira yuko uruhare rwabo muri bwa burere bwabo, rugomba kugaragara, ku buryo n’iyo na Leta yagira icyo ikora, bisanga n’ababyeyi barayigize iyabo”.

Mu kurushaho kwegera abaturage no kubashishikariza uruhare rwabo mu kwitabira gahunda y’ingo mbonezamikurire n’amarerero, guhera ku wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, muri uyu Murenge wa Gataraga ikibazo cyahagurukije Inzego zitandukanye zikorera muri aka Karere, aho zigiye kumara icyumweru zikangurira imiryango kwitabira ibikorwa na gahunda zose zigamije kurengera ubuzima bw’umwana.

Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga basabwe guhindura imyumvire bakitabira gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato
Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga basabwe guhindura imyumvire bakitabira gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato

Ntirenganya Gerome wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru muri iki gikorwa, akaba ari n’Umukozi w’iyi Ntara Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho myiza y’abaturahe, yagaragaje ko imwe mu nzira yo gukemura bimwe mu bibazo akarere kagihanganye nabyo, harimo no gukumira imirire mibi no kurwanya igwingira, ngo kandi ibyo ntibyagerwaho abana batitabiriye kujyano mu ngo mbonezamikurire, nk’ahantu babonera bimwe mu by’ibanze mu kuyikumira.

Ati: “Muri manda ishize, twagombaga kurwanya igwingira ku kigero cya 19%, ariko uwo muhigo ntitwabashije kuwugeraho kuko twasoje umwaka tukiri ku kigero cya 21,3%. Muri iyi myaka itanu iri imbere dufite intego yo kugera kuri 15% kandi ubuyobozi ntibwabigeraho budafatanyije n’abaturage. Ubwo bufatanye rero, bujyana no kwitabira kujyana abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato”.

Mu Karere ka Musanze habarirwa Ingo Mbonezamikurire y’abana bato 799 zibarizwamo abana basaga 42,236.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka