Musanze: umunyamabanga nshingwabikorwa yirukanywe ku kazi

Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Musanze yateranye tariki 27/01/2012 yafashe icyemezo cyo kwirikana burundu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Iyamuremye Jean Damascène, azira gutwara gutwara amafaranga miliyoni abaturage bari barabikije muri SACCO y’umurenge.

Inama njyanama y’akarere ka Musanze yanaganiriye ku kibazo cy’umuyobozi uhagarariye urubyiruko, Twizerimana Clement, utajya ugaragaza ibikorwa byarwo nk’izindi nzego zikorera mu karere ka Musanze kubera ko afite izindi nshingano akora zitari mu nshingano ze ahabwa n’akarere.

Inama njyanama yasabye akarere kumufasha agakora neza ibyo ashinzwe kugira ngo bitange umusaruro bitajya mu buryo akazafatirwa umwanzuro.

Iyi nama kandi yemeje ingengo y’imari ivuguruye, hashyirwaho n’ingamba zo gukemura ikibazo cy’imihigo itashyirwagamo ingengo y’imari.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka