Musanze: Umuntu afatanwe gerenade ashaka kuyigurisha

Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 20/05/2014 mu Isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo inzego zishinzwe umutekano zitaye muri yombi umusore ufite gerenade imwe mu gikapu agiye kuyigurisha.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Emmanuel Hitayezu yatangarije Kigali Today ko bafashe gerenade imwe mu gikapu si igikapu cyuzuye amagerenade.Yagize ati: " amakuru mfite ni gerenade imwe ntabwo ari igikapu cyuzuye gerenade."

Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko bari bafite amakuru ko hari umuntu ushaka kugurisha gerenade, ngo ni bwo bakurikiranye baramufata.

Uwafatanwe iyo gerenade udatangaza amazina ye yahise atabwa muri yombi ubu acumbikiwe kuri Stasiyo ya Police ya Busogo mu Karere ka Musanze; nk’uko Spt Emmanuel Hitayezu yakomeje abitangaza.

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza hafatiwe imbunda esheshatu n’amasasu yazo naho mu Murenge wa Shingiro hafatwa izindi ebyiri.

Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku bantu bashobora kuba batunze ibikoresho bya gisirikari binyuranyije n’amategeko, ikindi ababifite baributswa ko bagomba kubishyikiriza abashinzwe umutekano ku neza kuko nta yindi nkurikizi.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimira ko Kigali Today mutangaza inkuru zizewe kandi mwagenzuye mu gihe abandi batangaza inkuru mu kanya agato bakanyomoza ibyo batangaje. Mukomereze aho dukeneye itangazamakuru riri serieux nka mwe.
Iyi nkuru yatangajwe mu buryo butandukanye birangiye bigaragaye ko ari mwe mwatangaje amakuru y’ukuri yo kwizerwa.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 20-05-2014  →  Musubize

Nibira mwe mutanze amakuru afatika ,ayo twari twasomye ku Umuryango yari ateye ubwoba aho bavugaga igikapu cyuzuye grenade ko n’umuntu umwe yacitse .

simba Tom yanditse ku itariki ya: 20-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka