Musanze: Umukozi w’Akarere yafunzwe akekwaho gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside

Umukozi w’Akarere ka Musanze witwa Ntibansekeye Léodomir, ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer) yafunzwe, akaba akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze.

Ibi bikoresho bibitswe mu Rwibutso, ngo bikaba ari ukurutesha agaciro
Ibi bikoresho bibitswe mu Rwibutso, ngo bikaba ari ukurutesha agaciro

Uyu mukozi, tariki 11 Ukwakira 2023 ngo yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas ndetse n’amagare yagenewe abantu bafite ubumuga, ajya kubibika mu Rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwubatswe hafi y’aho Ibiro by’Akarere ka Musanze bikorera.

Ibi ngo yabikoze nyuma y’aho asabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle y’Akarere, agashaka ahandi hantu abishyira kuko ngo byagaragaraga ko biteje umwanda muri iyo salle.

Muri uko kubisabwa ngo yaba aribwo yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ruherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza.

Dr Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yemeje aya makuru, anavuga ko ibi bigize ibyaha.

Yagize ati "Yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, aho afungiye kuri RIB Station ya Muhoza. Icyaha akurikiranyweho ni icyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi".

Ati "RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yitwaje umwuga cyangwa akazi akora".

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze

Yunzemo ati "Twibutsa abantu bose ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko uwagifatirwamo wese azakurikiranwa n’inzego z’Ubutabera akabiryozwa.

Icyaha Ntibansekeye akurikiranyweho gihanwa n’Ingingo ya 10 y’Itegeko nomero 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. Ubu dosiye ye irimo gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15, n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe, ariko atarenze Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwose, ntabwo aribyo, ahubwo bashake abo bafatanije kubijyanayo. Abo, bo babonaga mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariho hajya ibyo bintu! Kuki batamugiriye inama ? Ese ntawundi Mukozi wo mu Karere waba yarabibonye? Bakoze iki? No,No!

Athanase alias Novemba yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Hali ibyo yavuze ubwabyo biteye ubwoba ngo bamubwiyeko biteje umwanda agomba gushaka aho ashyira iyo myanda!!we abona ko ahagomba gushyirwa imyanda ali murwibutso !! halimo niwakwibaza ku Karere tuvuge bose batekereza kimwe hanyuma hahanwa umwe gusa ubwo ntabandi bayobozi ahubwo babonye cyangwa bamenye aho iyo myanda yashyizwe!!ikindi abagombaga guhabwa ibyo bita imyanda ubwo abo byari bigenewe bose barabibonye!!cyangwa byari kuzahava bijya ahandi harazwi!!ndumiwe gusa hali abafite ubwenge buli hasi yubwanjye murwibutso !!

Lg yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka