Musanze: Umukecuru yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Umukecuru w’imyaka 67 witwa Uwimana Venantie wo Mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yishwe n’umuriro w’amashanyarazi, ubwo yacomokoraga radiyo, mu ma saa sita zo ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye, Sikubwabo Callixte yabitangarije Kigali Today, ngo uwo mukecuru ubwo yari avuye gukora ku isambu aho ngo yatashye imvura yamunyagiye, yagiye gucomokora radiyo umuriro uramufata ahita apfa.

Ati “Ubwo we n’umugabo bari bavuye mu murima guhinga ariko banyagiwe cyane, bafite akaradiyo ka soniteke bacomeka ku muriro, ubwo rero yageze mu rugo agiye gucomokora radiyo yari icometse ku mashanyarazi, kubera ko yari yanyagiwe afite amazi ku ntoki, agatwinsinga z’umugozi wa radiyo kakaba kari karacitseho, yafashe aho hacitse kubera n’amazi yari afite mu ntoki umuriro uhita umufata”.

Arongera ati “Kubera imbaraga nkeya z’umukecuru, uko twabibonye umuriro wamurushije imbaraga umukubita hasi ashiramo umwuka, ku buryo n’abantu bari bugamye aho muri salo iwe batigeze babimenya ngo babe bamutabara, babimenye nyuma umugabo we yinjiye mu cyumba agasanga yamaze gupfa”.

Gitifu Sikubwabo yageneye abaturage ubutumwa bugira buti “Abaturage bose bagomba kwitondera cyane ibintu bijyanye n’insinga z’amashanyarazi, bakareba ko nta kibazo zishobora gutera. Mbere yo kuzikoresha bakabanza kumenya niba ari nzima zujuje ubuziranenge, nk’uko zimwe ziba zaracitse mbere yo kuzikoresha bakabanza kubireba, kuko umuriro ni ikibazo gikomeye kandi uba ufite imbaraga nyinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UWO MUKECURU YARI INYAMUGAYO IMANA IMWAKIRE NUKURI KOKO DORE KO YARABEREYE MAMA WANJE MUBYARA WE IMICO UBUGWANEZA WAGIZE IMANA YARANGIJE KUGUSHIRA MWIJURU.

MBONIGABA GIRBERT yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Ahubwo hajye haba nubukangurambaga mugukoresha amashanyarazi kuberako haraho usanga umuturage bamuha umuriro ntibamusobanurire ingaruka zawo, nuko ugomba gukoresha.

Thomas yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka