Musanze: Umukecuru yashyikirijwe inzu, atungurwa n’abapolisikazi bamutuye ibiseke

Umukecuru witwa Nakabonye Marie w’imyaka 87 wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ubwo yashyikirizwaga inzu nshya yubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, yishimye cyane ubwo yabonaga abapolisikazi bamutura ibiseke iwe.

Yatunguwe n'abapolisikazi bamutuye ibiseke
Yatunguwe n’abapolisikazi bamutuye ibiseke

Ni igikorwa cyabaye mu gihugu hose, mu Karere ka Musanze kibera mu Murenge wa Nyange, ahamuritswe ibikorwa binyuranye birimo inzu yubakiwe umukecuru wabaga mu kirangarizwa, imitiba 40 yahawe koperative y’Abavumvu n’imirasire mu ngo 109.

Nyuma yo gufungurira uwo mukecuru iyo nzu yubakiwe na Polisi, yayishimiye cyane, ariko by’akarusho atungurwa no kubona abapolisikazi bambaye impuzankano y’akazi binjira iwe, bamutuye ibiseke birimo ibiribwa binyuranye.

N’impundu nyinshi yagize ati “Ubu ndumva ari inzozi, ndumva meze nk’urimo kurota ariko byabaye. Ntacyo navuga uretse gushimira Ubuyobozi bukuru bw’igihugu buyobowe n’umubyeyi Paul Kagame, nari mu mwijima anshyira mu mucyo”.

Inzu yafunguwe ku mugaragaro na Ramuli Janvier, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Inzu yafunguwe ku mugaragaro na Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Arongera ati “Sinabona uko nshimira n’aba bapolisi bantekerejeho, nari mu nzu y’ikirangarira aho imyenge yayo nayihomeshaga ibigutiya bishaje kugira ngo igisimba kitandya, ariko ubu ndi mu nzu nziza ndaryama nsinzire. Police muri abana beza, ubutumwa Paul Kagame yabatumye mwabungejejeho, nari incike ariko ubu ndi umubyeyi kubona aba bapolisi hano, Imana ikomeze ibarinde bana banjye, nararaga nikanga kubera ikizu nabagamo, ngiye gusaza neza, ntabwo nzasabiriza, ubu n’uwansuzuguraga aranyubaha”.

Mu butumwa bw’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP J. Paul Kanobayire, ku bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2021 muri ako karere, birimo ukubakira uwo mukecuru utagiraga aho acumbika, gutanga imitiba 40 kuri Koperative y’abavumbu no gutanga imirasire mu ngo 109.

Yahawe n'ibikoresho binyuranye
Yahawe n’ibikoresho binyuranye

Ashimira buri wese watanze umuganda kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza, anongera kwibutsa abaturage ubufatanye bukwiye kubaranga mu gukumira, kurwanya ibyaha no guhangana n’ibibangamira imibereho myiza y’abaturage”.

Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yashimiye Polisi y’u Rwanda, ku bikorwa yakoreye abaturage, asaba ababihawe kubifata neza no kubirinda kwangirika, abibutsa no kugira isuku muri byose baharanira iterambere kandi barwanya ubukene.

Meya Ramuli Janvier na SSP J. Paul Kanobayire baganiriza uwo mukecuru wari umaze kubona inzu ye
Meya Ramuli Janvier na SSP J. Paul Kanobayire baganiriza uwo mukecuru wari umaze kubona inzu ye
Iyo nzu irimo ibitanda byiza
Iyo nzu irimo ibitanda byiza
Uwo mukecu yashimiye abamwubakiye
Uwo mukecu yashimiye abamwubakiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa nicyagaciro kandi birakwiye ko abakuze bahabwa akabando aba bakoze iki gikorwa Imana ibahe umugisha, gusa hari nabandi bakuze batagishoboye kwikorera nabo babonye ako kabando byarushaho kuba byiza .
Murakoze

MBANDA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka