Musanze:Umugore ufite ubumuga arasaba kubakirwa

Umugore ufite ubumuga bw’ibirenge byombi witwa Uwimana Chantal utuye mu mudugudu wa Mwidagaduro, akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, arasaba ubufasha bwo kubakirwa kuko abayeho mu buzima bubi.

Uwimana afite ubumuga butuma atabasha kugira icyo yikorera
Uwimana afite ubumuga butuma atabasha kugira icyo yikorera

Uyu mubyeyi w’abana bane w’imyaka 36 y’amavuko, yavutse ibirenge bye byombi bimugaye, bireba inyuma ku buryo kugenda bimugora. N’agahinda kenshi yatangarije Kigali Today ko ubuzima bumugoye kubera kutagira aho kuba.

Yagize ati “Mbayeho mu buzima bubi, nkoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo njye n’abana bane banjye tubeho; hari n’ubwo nisanga nagiye gufunguza, imvura ikanyagira. Nta shinge na rugero, no gukubura aho ndi sinjya mbishobora kuko nakwitura hasi, mfite uburwayi bwinshi bwo munda bwiyongera kuri ubu bumuga navukanye ku buryo nta kintu mbasha gukora”.

Kugira ngo abashe gukandagira bimusaba kwambara inkweto
Kugira ngo abashe gukandagira bimusaba kwambara inkweto

Ubuzima bugoye arimo bwatijwe umurindi no kuba musaza we yaramwirukanye mu nzu babanagamo bombi bari barasigiwe n’ababyeyi babo. Uyu muvandimwe we ngo yahise ayizaniramo abandi bagore, Uwimana abura aho yerekeza bituma afata icyemezo cyo kumara iminsi arara mu bwiherero.

Ubu bwiherero bwubatswe iruhande rw’iyo nzu yabanagamo na musaza we, Uwimana asobanura ko yabwubakiwe n’abagiraneza kugira ngo bujye bumworohereza. Aha ngo yahamaze iminsi, ubuyobozi bw’umudugudu bubimenye bujya kumukuramo bumusabira icumbi akirimo kugeza ubu.

Uwimana Chantal wagaragazaga ikiniga cyinshi, aganira na Kigali Today yakomeje kugira ati “Nkibana na musaza wanjye muri iyo nzu yahoze ari iy’ababyeyi bacu, buri gihe yarankubitaga, akayizanamo abagore buri munsi, nkatotezwa ku buryo banyangaje.

Icyo gihe nabuze iyo nerekeza mfata umwanzuro wo kugenda nkajya nsasa akarago muri ubu bwiherero ureba, kuko numvaga isi yambanye nto ku buryo nifuje no kubwijugunyamo ibyanjye bikarangira habuze gato”.

Akomeza asobanura ko abagiraneza bubatse ubwo bwiherero bateganya ko yazubakirwa n’inzu yo guturamo hafi yabwo dore ko hari n’ikibanza cyasizwe n’ababyeyi na cyo uyu Uwimana yasabye musaza we kumuha byibura akaba ariho yubakirwa inzu arabimwangira, amubwira kujya gutura ahandi bisaba kurira umusozi muremure.

Ababaturanyi be ndetse n’abandi bamuzi, bahamya ko gutuzwa ahantu bisaba kuzamuka umusozi, Uwimana atabishobora kubera ubumuga afite.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Musaza we yikubiye ibintu byose, yaba inzu ndetse n’ubutaka bwashoboraga gukoreshwa hubakwa inzu y’uyu mubyeyi utishoboye; ubu se koko uko mureba ameze yabasha kuzamuka imisozi!Turasaba ko uyu mugore ashyirwa mu bihutirwa, kuko abatureberera bakomeza gufasha abatishoboye bamusize, birasa no gucurangira abahetsi”.

Ubu Uwimana Chantal aba mu nzu yabaye atijwe na yo ituzuye. Nubwo ubuyobozi bwamushyize ku rutonde rw’abafashwa binyuze muri gahunda y’inkunga y’ingoboka ya VUP, abamuzi n’abaturanyi be bemeza ko bidahagije, doreko buri kwezi agenerwa amafaranga y’u Rwanda 7,500, akaba ari yo amutunze we n’abana be bane batiga kugeza ubu.

Mu murenge wa Cyuve hari imiryango 89 y’abantu batishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe badafite amacumbi.

Uwera Josephine umukozi w’uyu murenge ushinzwe imibereho y’abaturage, asobanura ko ubwo uru rutonde rwakorwaga Uwimana Chantal yari agituye mu nzu yasigiwe n’ababyeyi, akaba ari yo mpamvu atarugaragaraho, gusa avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati: “Ubwo twakoraga ibarura ry’abadafite amacumbi, Uwimana yari agituye mu nzu yasigiwe n’ababyeyi, yaje kugirana amakimbirane na musaza we bituma amuhunga.

Iki kibazo tugiye kugikurikirana ku buryo nibinaba ngombwa uwo musaza we yajya gushaka aho aba cyane ko we afite n’imbaraga zo gushaka n’ibiraka, noneho uwo ufite ubumuga agasigara muri iyo nzu. Turagikurikirana ku buryo mu cyumweru kimwe icyo kibazo kigomba kuba cyarangiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza.uyu mukobwa ntawamushobora nuko abayobozi biyemeza ibyo batashobora.wowe urumva umuntu ubyaye kane ntamugabo afite ashobotse?icyo nababwira mujye mumanza kumenya uko umuntu ateye.uwo mugore ndamuzi cyane n,umusinzi ndetse ni ndaya.aho atuye niho mvuka naniho ntuye.

Gake gake yanditse ku itariki ya: 23-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka