Musanze: Umuganda rusange wibanze ku kurwanya isuri, gusana ibiraro no gusukura inzibutso (Amafoto)
Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, bifatanyije n’ubuyobozi mu nzego zinyuranye, mu gikorwa cy’umuganda, wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.

Ni umuganda waranzwe no gutunganya imiyoboro y’amazi, hakumirwa isuri, gusana ibiraro byari byarangiritse bibangamira ubuhahirane, gusukura inzibutso n’ibindi.
Abatuye mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo, aho uyu muganda wabereye ku rwego rw’Akarere ka Musanze, bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, wari kumwe n’izindi nzego zinyuranye harimo n’izishinzwe umutekano.
Abaturage bagaragaje uburyo bamaze imyaka isaga ibiri mu rugendo rw’ubuzima butaboroheye, bitewe no kudahinga imirima yabo, kubera kurengerwa n’amazi y’isuri yayirengeye.

Uyu muganda bawufata nk’uje kubagirira akamaro, ku buryo byabagaruriye icyizere cyo kuzahahinga bidatinze. Sebahire Jean de la Paix, agira ati: “Amazi y’imvura yateje isuri, arengera imirima yacu, twahingagamo ibigori, amashu, ibirayi n’ibishyimbo. Ubu huzuyemo imicanga n’amabuye na byo byagiye bikukumukanwa n’ayo masuri yuzuramo ahangaha aturutse mu Birunga. Ubu rero biragaragara ko izi ngufu zahurijwe hamwe, z’abantu baje kudutera ingabo mu bitugu, binyuze muri uyu muganda, hari icyo biza kugabanya kuri izo mbogamizi twari dufite”.
Akomeza ati: “Iyi ni intangiriro duheraho tunasaba izindi mbaraga n’ubufasha bwa Leta, bugomba guhuzwa n’ubwacu nk’abaturage tubigizemo uruhare, tugashakisha igisubizo kirambye cy’iyi suri yadukenesheje, tukongera kuhahinga”.

Muri iki gikorwa cy’umuganda kandi, abatuye mu Murenge wa Nkotsi, bifatanyije n’Abadepite mu gikorwa cyo gusukura umuhanda wo mu Kagari ka Ruyumbu; barandura ibyatsi byari byarawumezemo n’ibyarengeye inkengero zawo. Ba Depite Karemera Francis, Tengera Francesca na Depite Ahishakiye Mediatrice, ni bo bifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa.
Abitabiriye uyu muganda biganjemo abo mu Murenge wa Rwaza, bishimiye ko ubuhahirane bwabo bwongeye kuzanzamuka, nyuma y’igihe bari bamaze mu bwigunge, buturutse ku kiraro gihuza uwo Murenge n’uwa Remera, cyari cyarangiritse. Abitabiriye uyu muganda bafatanyije n’Abadepite gusana icyo kiraro cyongera kuba nyabagendwa.

Iyi mpumeko bayihuje n’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rumaze iminsi mu gihirahiro, baterwaga n’ikiraro kiri mu Kagari ka Kampanga, gihuza Imidugudu ya Nyejoro n’Umudugudu wa Muhe, cyari cyarangiritse, kikaba cyongeye gusanwa, biturutse ku mbaraga z’abitabiriye uyu muganda.
Mu bindi bikorwa byakozwe harimo no gusukura inzibutso, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwibutso rwa Busogo n’urwibutso rwa Kinigi, ziri mu nzibutso zakorewe isuku.





Ohereza igitekerezo
|