Musanze: Umugabo n’umugore we bafashwe babaga inka bikekwa ko bibye

Umugabo n’umugore we batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho mu rugo rwabo ruherereye mu Murenge wa Nkotsi, ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, barimo bahabagira inka yari yibwe umukecuru witwa Bosenibo Zerda wo mu Murenge wa Rwaza, bahita batabwa muri yombi.

Abafashwe babagira inka mu rugo rwabo bahise batabwa muri yombi
Abafashwe babagira inka mu rugo rwabo bahise batabwa muri yombi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Théoneste, yemeje aya makuru, agira ati “Kuri uwo munsi mu gitondo, twamenyeshejwe n’Umurenge wa Rwaza ko bahibye inka, kandi ko abayibye berekeje mu Murenge wa Nkotsi. Byasabye ko dufatanya n’abaturage gushakisha aho yaba iherereye, bigeze mu ma saa cyenda z’igicamunsi, nibwo twageze mu rugo rw’uwo mugabo n’umugore we, dusanga barimo bayibaga”.

Ubwo abashakishaga iyo nka bahageraga, ngo bahasanze ibice bimwe na bimwe byayo, mu gihe ibindi byari byamaze kugurishwa nk’uko Gitifu akomeza abibwira Kigali Today.

Ati “Hari ibice by’iyo nka bitabashije kuboneka. Ariko ibyinshi bigizwe n’uruhu, igihanga, amatako yayo n’ibindi bimwe na bimwe byari bigihari, ni na byo ba nyirayo bahereyeho, bemeza koko ko iyo nka ari iyabo bari bibwe. Ubwo rero byabaye ngombwa ko ba nyiri urwo rugo twasanze iyo nka bayibagiramo bafatwa, kuko n’ubwo ataba ari bo baba barayibye, ubwabyo kuba bari mu bantu barimo bayibaga, byerekana uruhare bakekwaho rw’ubufatanyacyaha muri ubwo bujura”.

Hanyurwabake, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abantu bakekwaho ubujura nk’ubu, kugira ngo bajye bafatwa batarasohoza umugambi nk’uyu wo kwangiza iby’abandi.

Abaturanyi b’urwo rugo biboneye ibi n’amaso yabo, banenze iyi myitwarire bemeza ko idakwiye, nk’uko uwitwa Nyiramariro Alphonsine abivuga.

Ati “Kuba umugabo n’umugore bafatanya gukora icyaha nk’iki cy’ubujura, hakabura ukebura mugenzi we ngo anamuburire ko ibyo arimo atari byo, ni igisebo n’ikimwaro gikomeye cyane. Ibi natwe ubwacu biduteye isoni rwose”.

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo bukomeje kugaragara hirya no hino, abaturage bamaze iminsi bagaragaza ko kiri gufata indi ntera, kandi ngo kuba kibahangayikishije, biri mu bituma bamwe basigaye barafashe umwanzuro wo kujya bararana na yo mu mazu yabo aho kuyaraza mu biraro.

Yagize ati: “Abajura b’amatungo baratuzengereje muri iyi minsi. Ari ingurube, inkoko, inka; itungo ryose biyemeje kwiba, baraza bakarizitura mu kiraro, cyangwa bagatobora inzu bakarijyana. Ubu ntitukiryama ngo dusinzire, bitewe no guhora tuyaraririye izamu. Ahubwo duhorana ubwoba ko bagiye kuzajya baza bakaduca ibihanga hejuru y’uko twiyororeye amatungo. Ni ikibazo kidukomereye cyane, kugeza ubu tutazi icyo turi bugikoreho ngo gicike”.

Uwo mugabo n’umugore bakimara gufatwa, bahise bashyikirizwa RIB Station ya Muhoza, ngo bakorweho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka