Musanze: Ubwinshi bw’abagenzi bwatumye bahera muri gare

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, muri gare ya Musanze hari umubare munini w’abagenzi binubira ibura ry’imodoka, abenshi bakavuga ko bamaze iminsi ibiri mu Karere ka Musanze bategereje imodoka, mu gihe bafite akazi i Kigali.

Hari abafite impungenge zo gutakaza akazi kabo kubera kubura imodoka
Hari abafite impungenge zo gutakaza akazi kabo kubera kubura imodoka

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bagaragaje impungenge zo kwirukanwa ku kazi, bakaba basaba inzego zishinzwe gutwara abagenzi kongera imodoka mu kurinda abagenzi guhera ku mirongo.

Uretse ikibazo cy’ubwinshi bw’abagenzi ku modoka nke, ikindi kibazo bagaragaza ni uburiganya ku bashinzwe gukata amatike, aho ngo ufite amafaranga ibihumbi bitanu, we yahitaga ahabwa itike asize abandi ku mirongo.

Bigirimana André ati “Nageze hano muri gare saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo, none mbonye itike saa kumi, kubona itike ni ikibazo, nk’ubu nari nifitiye ikiraka i Kigali ariko byabaye igihombo kuri njye, Leta niyongere imodoka”.

Twahirwa Théogène ati “Ejo nageze hano muri gare saa tanu bunyiriraho ntabonye itike, nsubirayo. Uyu munsi nazindutse mfata urugendo ngeze hano muri gare nsanga haruzuye, ubu ni saa kumi zibura iminota mike, byanyobeye niba nongera gusubirayo”.

Arongera ati “Ikibabaje, ufite amafaranga ibihumbi bitanu araza abashoferi bakamusamira hejuru bakamuha itike twe tugasigara ku mirongo, mba natangiye akazi ariko kugera i Kigali ni ibibazo, batwongerere imodoka cyangwa gukoresha amanyanga mu guhitisha abagenzi bihagarare, abafite amafaranga make ntituzagenda”.

Habimana Innocent ati “Naje mu gitondo nzindutse none saa kumi zingereyeho, none byagenda bite ko twumiwe tukabura icyo tuvuga. Ubu ngiye gusubira mu rugo kuko abari imbere yanjye babahaye amatike ya saa mbiri z’umugoroba, mfite ubwoba ko banyirukana, mesaje nshobora kuyibona imbwira iti turagusezereye”.

Abenshi muri abo baturage, icyo bahurizagaho ni impungenge zo kwirukanwa ku kazi, bagasaba abafite mu nshingano ugutwara abagenzi gukemura icyo kibazo, bongera imodoka mu muhanda.

Ku ruhande rw’abashoferi nabo, bavuga ko batishimira kubona abagenzi ku mirongo babuze imodoka, bakemeza ko icyakemura icyo kibazo ari ukongera imodoka.

Umushoferi witwa Nsengiyumva ati “Natwe twatunguwe tubonye ubwinshi bw’abagenzi, aba ni abari baje kurya ubunani, ntako tutagize ngo tubatware ariko ubwinshi bwabo burenze ubushobozi bw’imodoka. Turatwara abo dushoboye abandi ni ah’ejo kuko nta kindi twakora, turatwara abangana nabo system itwemerera”.

Ubu bwinshi bw’abantu muri gare bubaye mu gihe kuri uyu wa kane tariki 05 Mutarama 2023, abanyeshuri batangira gusubira ku mashuri, ibyo bigatera impungenge abagenzi baraye batabashije gusubira mu kazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba Leta yumva abaturage bayo nitabare abakoresha imihanda ya Musanze- Cyanika na Musanze-Kinigi. Uwatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi:
+Yishyiza amafaranga arenze ayashyizweho na RURA
+Agarukira mu nzira ntagere aho yatsindiye kugeza abagenzi
+Akoresha imodoka nke ugereranyije n’umubare w’abagenzi
+Atangira gutwara akerewe kandi agahagarika serivisi kare

Mugenzure niba ibi mvuze mbeshye

Abayo yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka