Musanze: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe na bamwe mu baforomo ku mpamvu bahagaritswe mu kazi

Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo cya Covid-19, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi bwarahagaritse amasezerano yabo y’akazi, bakisanga mu bushomeri, biturutse ku kuba batarahise basubiza amafaranga y’imishahara y’imirengera, bagiye bahembwa mu bihe bitandukanye.

Abaforomo bakoraga mu ikingira rya Covid-19 bahagaritswe bavuga ko barenganye
Abaforomo bakoraga mu ikingira rya Covid-19 bahagaritswe bavuga ko barenganye

Guhera mu kwezi k’Ukwakira umwaka 2021, mu bigo nderabuzima byose bibarizwa mu Karere ka Musanze, hongerewe abakozi bo gufasha mu bikorwa byo gukingira Covid-19, barimo abaforomo ndetse n’abashinzwe kwinjiza amakuru muri mudasobwa arebana n’ikingira; aba bose bakaba baranasinyanye amasezerano y’akazi, y’igihe cy’amezi atandatu n’ubuyobozi bw’ibigo nderabuzima bari bahawemo akazi.

Gusa ngo imikoranire hagati yabo n’abakoresha, isa n’aho yatangiye kuzamo agatotsi, nyuma y’aho bimariye kugaragara ko hari bamwe muri bo, bahembwe imishahara yikubye kabiri mu gihe cy’ukwezi kumwe maze basabwa kuyasubiza, abatarahise babikora bibaviramo kutongererwa amasezerano, bashinjwa kutaba inyangamugayo.

Ababwiye Kigali Today ibyo, batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, barimo uwagize ati: “Twarakoraga duhembwa bigendanye n’ibyo twari twemeranyije muri ayo masezerano, ariko bigeze mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka turimo wa 2022, nibwo benshi muri twe twisanze buri muntu baramuhembya ibihumbi 460, mu mwanya wo guhembwa ibihumbi 230 y’umushahara yari agenewe. Hashize icyumweru ibyo bibaye, ubuyobozi burimo ubw’ibigo nderabuzima n’ibitaro, bwategetse abari bahembwe ayo mafaranga y’umurengera guhita tuyasubiza, abari bakiyafite barayatanga, ariko hakaba n’abandi bari bamaze kuyakoresha, ntibabasha guhita bayasubiza”.

Abo batari bakayasubije, ngo icyo gihe batanze icyifuzo mu buyobozi bwabo, cy’uko ukwezi kwari gukurikiyeho bataguhemberwa, kugira ngo ayo bagahembwe asubizwe mu isanduka yaturutsemo, ndetse ngo icyo gihe biranakorwa koko, ariko nyuma yaho batungurwa no kuba ubwo igihe cyo kuvugurura amasezerano, barangiwe ko ayabo avugururwa, bashinjwa ko atari inyangamugayo.

Undi muforomo agira ati “Ukwezi kwakurikiyeho ntitwaguhembwe kubera ko bagombaga kukwiyishyuramo ayo mafaranga bari barengeje ku mushahara wabanje twari twarakoresheje. Icyaje kudutungura ni uko mu gihe cyo kongera amasezerano, twe banze kuyavugurura, bituviramo gutakaza akazi, badushinja ko tutari inyangamugayo. Ubu twese twicaye mu ngo zacu mu bushomeri, aho dukomeje kwibaza ukuntu batwise ba bihemu, nyamara twaremeraga ko ayo mafaranga bayaduhembye kandi bakanayadukata, ariko bakaba baduhindutse, bakaturenganyiriza amakosa twe tutagizemo uruhare”.

Ngo zimwe mu nzitizi zatumye bamwe muri abo bakozi badahita basubiza ayo mafaranga, zirimo no kuba bari basabwe kwifashisha ama konti bahemberwagaho, akaba ari nayo bakoresha bongera gusubiza ayo mafaranga kuri konti bari bahawe ifunguye muri BNR.

Ngo kugira ngo icyo gikorwa gishoboke, byabasabaga kugira andi mafaranga y’inyongera barenzaho, ari hagati ya 1000 na 4000, bitewe na banki umuntu ahemberwamo.

Undi muforomo ati “Nta muntu muri twe wigeze ahakana rwose ko ayo mafaranga arenze ku mushahara yayabonye. Ahubwo ikibazo cyabayeho, ni uko hari abayahembwe, akabageraho angana gutyo mu buryo butunguranye, bigahurirana na kwa kundi umuntu aba yifitiye nk’ikibazo runaka yarabuze uko agikemura, agahita ayifashisha ariko anateganya kuzumvikana n’umukoresha we uko yayishyura hatabayeho kubangamirana, cyane ko icyo gihe ubwo byabaga, twari tugifite n’andi mezi agera muri abiri twari dusigaje gukora, tugatekereza ko kuyasubizaho bitari kutubera ikibazo”.

Yaba ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse n’ubw’Akarere ka Musanze, nta ruhande na rumwe ruhakana ibyo kuba aba bakozi batarongerewe amasezerano, biturutse ku mpamvu zirimo no kuba batarahise basubiza amafaranga batakoreye bari bahembwe. Icyakora bukanashimangira ko hari n’indi myitwarire idahwitse bagiye bagaragaza na mbere y’uko icyo kibazo kibaho.

Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri agira ati “Aba baforomo amasezerano bari barahawe y’amazi atandatu yari yarangiye. Iby’uko atavuguruwe bafata nk’akarengane bakorewe si byo, kuko nk’uko mubizi, iyo umukoresha asinyishije umukozi mu gihe runaka kikarangira, ikiba kigiye gukurikiraho kugira ngo amwongerere cyangwa ntayongererwe, bishingira ku bintu bitandukanye”.

Ati “Bo rero navuga ko kutayongererwa hagendewe ku bintu bibiri; harimo ikijyanye n’uko bagiye bingingirwa ku matelefoni n’inama zinyuranye twagiye dukorana na bo, tubasaba gusubiza amafaranga atari ayabo bari bahembwe biturutse ku kwibeshya kwabayeho, banga kuyatanga n’ubwo hari abandi babyemeye bagahita bayasubiza”.

Akomeza ati “Mu bindi ni nk’imyitwarire idahwitse bamwe muri bo bagiye bagaragaza mu mikorere yabo ya buri munsi, nko kutagerera kuri site bakingiriragaho ku masaha agenwe, kutajya inama n’abandi, bakikorera ibyo bishakiye no gusiba akazi bya hato na hato; kandi urabona ko muri ibi bikorwa byo gukingira Covid-19, ari akazi gasaba ubushishozi. Ubwo rero ibyo byose biri mu byo abashinzwe kubakurikirana umunsi ku wundi b’abayobozi b’ibigo nderabuzima bagiye bareba, bagasanga bidindiza imikorere, bafata umwanzuro wo kutabongerera amasezerano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yibutsa abari mu nshingano zo gukingira Covid-19, kumva ko akazi kabo gasaba ubwitange budasanzwe.

Agira ati “Icyo tubasaba ni ukumva ko ari akazi gasaba ubwitange mu buryo butandukanye n’akandi kazi gasanzwe, kuko nk’uko intero yacu ibivuga yo gushyira umuturage ku isonga, tuba tugomba gukora uko dushoboye umuturage tukamusangisha serivisi aho imwegereye; ari naho ubuyobozi bwacu bwahereye bwongera bariya bakozi, kugira ngo igikorwa cy’ikingira cyihute. Ni ngombwa rero ko abari muri izo nshingano birinda ikintu cyose cyabangamira iyo serivisi, bakarangwa n’imikorere mizima ndetse n’ubwitange, kugira ngo turebe ko iki cyorezo cya Covid-19 gikomeje koreka isi, tugitsinda burundu nk’uko igihugu cyacu cyabyiyemeje”.

Abaforomo n’abakozi bashinzwe kwinjiza amakuru ajyanye n’ikingira bari bahawe akazi k’igihe gito, mu bigo nderabuzima 16 bibarizwa mu Karere ka Musanze, bagera kuri 48. Aba n’ubwo bagirana amasezerano n’ibigo nderabuzima, bahembwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Kugeza ubu abagera kuri 23 muri ibyo bigo nderabuzima, akaba ari bo batongerewe amasezerano.

Mu Karere ka Musanze, ku munsi hakingirwa nibura abantu bakabakaba 2000, harimo abahabwa dose ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka