Musanze: Ubuyobozi bwasobanuye ikibazo cy’inzu zasenyutse nyuma y’igihe gito zubatswe

Inzu zimaze umwaka umwe zubakiwe abaturage batishoboye biganjemo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bo mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mudende, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bigaragara ko zangiritse cyane nyamara zitamaze igihe kinini zubatswe.

Bafite impungenge ko zishobora kubagwira
Bafite impungenge ko zishobora kubagwira

Ikibazo cy’iyangirika ry’izo nzu abanyamakuru baherutse kukibaza umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, tariki 27 Gicurasi 2022, aho gusubiza ahitamo kwicecekera.

Izo nzu zarangiritse abazituyemo bageza ubwo bazita izina ry’akabyiniro rya ‘Kiramujyanye’ aho babara ubukeye cyane cyane mu bihe by’imvura.

Izo nzu zirimo izubakishije ibiti, uburyo zimeze bitera impungenge abazibamo n’abahanyura aho zahindutse ibirangarira, ariko izubatswe mu matafari ya Rukarakara zo zikaba zikomeje gutera impungenge birushijeho, kuko zasataguritse amatafari akaba ashobora kugwa ku bazicumbitsemo.

Izubakishije ibiti na zo ziteye impungenge
Izubakishije ibiti na zo ziteye impungenge

Mu gihe cy’umwaka umwe izo z’amatafari zimaze zubatswe, uko ari 13 zirenda kugwa, abaturage bakaba bakomeje gutakamba ngo bakurwe muri ayo manegeka ashobora kubatwara ubuzima.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwagiranye n’itangazamakuru, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 01 Kamena 2022, icyo kibazo cyagarutsweho, ubuyobozi noneho bwemera kukivugaho, butangaza ingamba bufitiye icyo kibazo hagamijwe kugikemura mu buryo burambye.

Mu gisubizo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yatanze, yagize ati “Turisegura ku kibazo cya ziriya nzu zatangiye kwangirika zimaze igihe gito. Ni bya bindi Rwiyemezamirimo ashobora kugukorera ibintu utari utegereje, kuko ziriya nzu 13 zubatswe muri ya gahunda yo gusaranganya umusaruro uba wavuye mu bukerarugendo. Rwiyemezamirimo rero bigaragara ko hatabayeho gukurikirana, atanga ibintu bitujuje ubuziranenge”.

Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Musanze basobanuye ikibazo cy'izi nzu bigaragara ko zubatswe nabi
Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze basobanuye ikibazo cy’izi nzu bigaragara ko zubatswe nabi

Yavuze ko muri izo nzu, ebyiri zasadutse mu buryo bukomeye ahafashwe ingamba zo kwimura abazirimo bacumbikirwa ahandi, agaragaza n’impamvu zimwe na zimwe zatumye izo nzu zangirika mu gihe gito zimaze zubatswe.

Ati “Hari inzu ebyiri zangiritse cyane, imwe yo yarasadutse irenda kugwa, indi yajemo imitutu n’abaturage bayivuyemo, ibyiza ni uko bari barabubakiye indi nzu ijya kumera nk’igikoni abantu baba bikinzemo, ariko nk’ubuyobozi turaza kureba ahantu hafatika tuba tubacumbikiye”.

Arongera ati “N’icyabiteye, hariya hantu uroye n’ukuntu ikibanza kimeze ni ahantu hahanamye, fondasiyo bazitereka ku itaka hatari amabuye, ntabwo habayeho ubushishozi mbere yo kuzamura ziriya nzu, ni ukwisegura kuba abantu batarabikurikiranye mbere ngo barebe aho inzu bagiye kuyitereka, ese harakomeye? Ni ikosa ryabaye ariko iriya miryango turakomeza kuyikurikirana kugira ngo itagira ibibazo, turi gushaka uko twabacumbikira”.

Mu gushakira hamwe umuti urambye w’icyo kibazo, Meya Ramuli Janvier, yavuze ko muri gahunda y’Akarere hari gushakishwa ubushobozi bwo gusanira inzu abatishoboye, hubakwa n’izindi nzu ku batazifite, Akarere kakaba gakomeje kwegera abafatanyabikorwa n’inzego nkuru za Leta, mu rwego rwo kubatuza mu buryo burambye.

Agaruka kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yagaragaje ko ishusho y’Akarere ka Musanze ijyanye no gukemura ibibazo by’abaturage badafite amacumbi.

Avuga ko Akarere kakoze ibarura ry’abaturage batuye mu nzu mbi zikeneye gusanwa, aho imiryango basanganye icyo kibazo ari 3,261 ituye mu nzu zishobora kubagiraho ingaruka.

Uwo muyobozi yavuze ko inzu zirenga 1000 zamaze gusanwa, aho Akarere gakomeje gushaka umuti w’ibibazo ku nzu zisaga ibihumbi bitatu zikomeje gusanwa.

Ati “Kugeza ubu hari inzu zirenga 1000 zamaze gusanwa ariko hari ikibazo kidutegereje cy’izo nzu zisaga ibihumbi bitatu zikeneye gusanwa, muri gahunda z’Akarere z’umwaka utaha muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage. Gusana izo nzu ni byo biri ku isonga n’ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero, byumvikane neza ko abaturage bacu badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu, tuzabafasha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turasabako meya wakarere ka musanze ko yashiramo ingufu ababaturage bakubakirwa ayamazu vuba kuko barababayepe!!!!

Nituyishime imusanze yanditse ku itariki ya: 6-06-2022  →  Musubize

Iyi nkuru iteye urujijo:
Umuntu yakwibaza Ese Rwiyemezamirimo yaba yarubahirije amasezerano ?
Kuko ndabona Mayor yitsinsa mu kungera gucumbikira abariya bantu cg kongera gushakisha amakoro bakabubakira. None se Leta izahora yibaka ibirara bisenyutse.
Uko byumvikana haba Rwiyemezamirimo, haba abari bashyinzwe gukurikirana kiriya gikorwa hari ibanga baziranyeho.

Koya kejo yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Icyo nshaka kuvuga kuri iryo senyuka ry’iyo nzu nuko icyo kibazo nanjye nkifite kuko yo isentutse inshuro enye zose kugeza aho nahisemo kuyireka. Ahubwo Hari ababisobanukiwe badufasha kumenya impamvu kuko twe byaraducanze.

Maniriho Viateur yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka