Musanze: Ubuyobozi bugiye kureba uko inyubako y’Akarere yashyirwaho inzira y’abafite ubumuga

Mu gihe hirya no hino mu gihugu, hakigaragara inyubako zitagira uburyo bufasha abazigana bafite ubumuga bw’ingingo, hari abo bidindiza mu iterambere ryabo kubera ko baba badashobora kugera ku bayobozi aho bakorera, ngo babature ibibazo bafite imbonankubone.

Ibiro by'Akarere ka Musanze ntibigira inzira y'abafite ubumuga bw'ingingo
Ibiro by’Akarere ka Musanze ntibigira inzira y’abafite ubumuga bw’ingingo

Akarere ka Musanze ni kamwe mu bigo bya Leta bifite inyurako zibangamira abafite ubumuga bw’ingingo, mu gihe bifuza gusaba serivisi mu buyobozi, aho iyo nyubako itajyanye n’igihe dore ko yahoze ari iya Perefegitura ya Ruhengeri, inzira zayo zikaba zigizwe n’ingazi, gusa ubuyobozi ngo bufite gahunda yo kuvugurura, n’iyo nzira y’abafite ubumuga igashyirwaho.

Ubwo Kigali Today yakurikiranaga imibereho y’abafite ubumuga, mu gihe bifuza gusaba serivisi muri izo nyubako ndende zitagira inzira yagenewe abafite ubumuga, yageze ku biro by’Akarere ka Musanze isanga Umuyobozi w’Akarere yakira umwe mu bafite ubumuga bw’amaguru, utabasha guhagarara ndetse no kwicara bikaba bimugora.

Ni umusaza witwa Nzariturande Emmanuel, wo mu Kagari ka Muharuro mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, washimiye cyane Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, wamanutse mu biro aho asanzwe akorera muri etage, aza guha serivisi uwo muturage waje amugana, ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022.

Nzariturande ni umwe mu bafite ubumuga ariko wifuza kudatega amaboko Leta cyangwa ngo asabirize umuhisi n’umugenzi, aho yahisemo guharanira kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo gutunga umuryango we.

Uwo musaza uvuga ko yasabye inguzanyo igenewe abatishoboye yunganira umushinga we asanzwe akora w’ubucuruzi bw’ubuconco, afashwamo n’amafaranga ahabwa muri gahunda ya VUP, ariko ngo inzego z’ibanze ntizamwumva aho yabuze uwo atura ikibazo.

Yatekereje kwegera umuyobozi w’akarere, ariko agatinya ko byamugora kumugeraho, dore ko yari azi ko kugera mu biro bya Meya hari ingazi atabasha kurira.

Uwo musaza ngo yakomeje kumva ko akeneye Meya aho yabonaga ko umushinga we ukomeje kudindira, yigiriye inama yo gutega moto aza ku karere kuvugana n’umuyobozi. Moto ikimara kumugeza ku karere, yakiriwe n’umukozi ushinzwe itumanaho no guhuza abaturage n’akarere, ari naho yamutumye kuri Meya ngo amugezeho ikibazo cye.

Meya Ramuri uzwiho guca bugufi no gutega amatwi abo ayobora, akimenya ko uwo muntu ufite ubumuga bw’ingingo amushaka, yahise areka ibyo yakoraga aramanuka yegera Nzariturande, aca bugufi baraganira amugezaho igitekerezo cye.

Yamubwiye ko yifuza inkunga yo kumufasha gukomeza ubucuruzi bw’ubuconco akorera hafi y’aho atuye, mu rwego rwo kugira ngo arusheho guteza imbere umuryango we, by’umwihariko mu kwishyurira abana be bane amafaranga y’ishuri, aho babiri biga mu mashuri yisumbuye abandi babiri bakiga mu yabanza.

Meya Ramuli, yamwijeje ko uwo mushinga we uri bukurikiranwe bakazamuha igisubizo bidatinze, anamushimira kuri gahunda afite yo kwishakamo ibisubizo n’ubwo afite ubumuga, anamushimira kandi ko ari muri gahunda ya Ejo Heza, avuga ko akarere kazamuha ubufasha.

Uwo musaza ufite ubumuga bw’amaguru bwaje afite imyaka 15 y’amavuko, nyuma y’uko afashwe n’indwara y’imbasa, avuga ko afite intumbero yo kuba igisubizo kuri Leta, aho kuyibera umuzigo, akavuga ko n’ubwo ubwo bumuga bwamukuye mu ishuri, yifuza ko abana be biga bakagera kure bakazabasha kwibeshaho no gufasha igihugu.

Ni umusaza wasabye kuganira n’Umuyobozi w’akarere yicaye hasi ku isima, aho yavuze ko ari bwo buryo bumworoheye, dore ko ngo kwicara ku ntebe bitajya bimushobokera bitewe n’ubumuga bwe, kuko no kugenda kuri moto byamugoye cyane.

Bamwe mu baturage bashimiye imyitwarire umuyobozi w’akarere yagaragaje kuri uwo muturage, aho ngo igikorwa yakoze cyo kuva mu biro mu kazi yari arimo akaza kumva umuturage wabuze uko amugeraho, babifashe nk’igikorwa cy’ubumuntu.

Uwitwa Mfuranziza David ati “Kuba Meya yavuye hejuri mu biro akaza kuvugana n’umuturage ni byiza, ariko abafite ubumuga bakwiye koroherezwa kwigerera muri office. Iyi myubakire y’ingazi (stairs), irababangamira”.

Meya Ramuli Janvier yakira umuntu ufite ubumuga bw'ingingo, amusanze hasi
Meya Ramuli Janvier yakira umuntu ufite ubumuga bw’ingingo, amusanze hasi

Kabasinga Florentine ati “Ni byiza kwegera abaturage cyane cyane abatishoboye. Twizeye ko kumusura bizakurikirwa no kumuha ubufasha”.

Hamza Iddi ati “Mayor wacu Ramuri Janvier, ni umuyobozi nyawe ubereye abaturage, Imana imuhe umugisha”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buherutse gutangaza ko bugiye gutangira umushinga wo kuvugurura inyubako y’akarere, itajyanye n’icyerekezo igihugu kiganamo, mu biteganywa kuri iyo nyubako harimo n’inzira igenewe abafite ubumuga.

Uretse iyo nyubako y’akarere, n’ibiro by’Intara y’Amajyaruguru ntibigira inzira igenewe abafite ubumuga bw’ingingo, ikibazo kiri no mu nyubako z’imirenge inyuranye, aho abafite ubumuga bagorwa no kujya kwaka serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka