Musanze: Ubusitani burimo gusimbuzwa mu rwego rwo kurimbisha umujyi

Ku nkengero z’imihanda yose ibarizwa mu mujyi wa Musanze, hatangiye guterwa ubusitani bushya, busimbura ubwari buhasanzwe, mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi no kuwongeramo ibyiza nyaburanga mu buryo bujyanye n’igihe.

Imodoka zabugenewe ziri kwifashishwa mu gusukira ubusitani
Imodoka zabugenewe ziri kwifashishwa mu gusukira ubusitani

Ubusitani buri gutunganywa, haterwamo amoko atandukanye y’ibiti n’indabyo bitaka kurushaho, bisimbura ubusitani bwari bugizwe ahanini n’umucaca uzwi nka pasiparumu n’indabyo byari bihamaze igihe birimo kurandurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutunganya ubusitani, biri muri gahunda yagutse yo kuvugurura umujyi. Yagize ati: “Tumaze igihe kinini turi muri gahunda ndende yo kuvugurura umujyi wa Musanze, bijyanye no kongera ibikorwa remezo by’amazu y’amagorofa, kubaka imihanda, n’ibindi bijyanye no kurimbisha umujyi. Twaje gusanga byarushaho kuba byiza dutunganyije n’ubusitani, tukabuteramo ibimera birushaho kuwutaka mu buryo bujyanye n’igihe, kugira ngo turusheho kurimbisha umujyi, urusheho gusa neza”.

Akomeza avuga ko imihanda ya kaburimbo yose yo mu mujyi wa Musanze, iri gukikizwaho ubusitani, kandi uko umujyi uzagenda urushaho kwaguka, ni nako gahunda yo kuwurimbisha hongerwa ubusitani izakomeza.

Abiganjemo urubyiruko bahaboneye akazi bahemberwa

Urubyiruko rusaga 1000 rwo muri aka Karere n’utundi bihana imbibi, nibo bari kwifashishwa mu mirimo ya buri munsi yo gutunganya ubu busitani. Kuri bo ngo ni uburyo bwiza, bubafasha gukemura ibibazo byaterwaga n’ubushomeri bwari bubugarije.

Mushinzimana Marie Jeanne, umwe mu bo Kigali Today yasanze mu kazi ko gutunganya ubu busitani, yagize ati: “Nibura ku munsi nkorera amafaranga ibihumbi 2. Ubu ndi guteganya kuzayazigama, yagwira nkakora umushinga w’ubworozi. Nanone bizandinda kubera ababyeyi umuzigo, kuko nzaba nshobora nko kwigurira mituweri, amavuta n’utundi tuntu umukobwa aba akeneye. Mbese urebye aka kazi nakabonye nkababaye”.

Urubyiruko rwahawe akazi ko gutunganya ubusitani byabarinze ubushomeri
Urubyiruko rwahawe akazi ko gutunganya ubusitani byabarinze ubushomeri

Undi witwa Mukamurenzi yagize ati: “Ubushomeri bwari bumereye nabi, aho nabonaga buri kimwe cyose ari uko ngisabye ababyeyi, kenshi batabaga banabifitiye ubushobozi. None nagize amahirwe nabonye akazi. Ubu ifaranga ndi gukorera ndi kurikomeraho, nirinda kuryayamo, kuko nteganya ko nikarangira, nzagana iy’ubucuruzi buciriritse, bindinde kongera kwisanga mu bushomeri, kuko nzaba nabonye igishoro”.

Abatuye muri uyu mujyi barimo uwitwa Ntahobagiye Clement, bishimiye ko umujyi wa Musanze, ugiye kugaragara mu yindi sura nshya y’ubwiza, bitandukanye n’uko wari usanzwe.

Yagize ati: “Uzarebe ukuntu ubusitani bw’i Kigali buba buteye amabengeza, binatuma hari aho ugera ukumva utakwifuza gutaha, kubera ukuntu hasa neza. Ni byiza ko n’ubusitani bwa hano iwacu bwatekerejweho, kandi bizarushaho gutuma umujyi wacu urushaho gukurura abawugenderera, cyane ko turi muri viziyo y’iterambere”.

Gutunganya inkengero z'imihanda yo mu mujyi wa Musanze haterwa ubusitani biri mu rwego rwo kuwurimbisha
Gutunganya inkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze haterwa ubusitani biri mu rwego rwo kuwurimbisha

Nuwumuremyi Jeannine, uyobora Akarere ka Musanze, asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa. Ati: “Tuributsa abaturage ko na bo bafite inshingano zo kurinda no kubungabunga ibiri gukorwa. Tubasaba gukumira uwagira uruhare mu kwangiza nk’izo ndabyo cyangwa ibiti biri guterwa, cyangwa mu gihe babonye hari ubyangiza bakaba banadutungira agatoki. Kuko ni igikorwa twashoyemo imbaraga n’amafaranga menshi, duharanira ko iterambere ry’umujyi rigerwaho. Ntitwifuza rero uwo ari we wese warisubiza inyuma”.

Akomoza ku mihanda harimo n’imishya ikomeje gukorwa muri uyu mujyi, Mayor Nuwumuremyi yongeye kwibutsa abaturage ko bidashobora kuramba, mu gihe ababituriye n’ababikoresha baba batabigizemo uruhare.

Ahahoze hateye umucaca wararanduwe ngo usimbuzwe indabo
Ahahoze hateye umucaca wararanduwe ngo usimbuzwe indabo

Yagize ati: “Igikorwa remezo nticyaramba, abantu batagize uruhare mu kugifata neza. Hari nk’aho tugera, tugasanga imihanda na za rigore byarahinduwe aho kujugunya ibintu by’ibisigazwa nk’imyanda n’ibindi bintu bitagikoreshwa, bikaba ngombwa ko aho byangije dusubira mu mirimo y’isana cyangwa kubaka bundi bushya. Ndagira ngo nibutse abaturage bose, ko buri wese afite inshingano zo kubicunga no kubifata neza, kugira ngo bizarambe, bityo bidufashe kuboneraho no gutera intambwe y’ibindi bikorwa”.

Imirimo yo gutunganya ubusitani, izamara amezi abiri, ariko gahunda yo kubwitaho mu buryo buhoraho no kububungabunga yo izakomeza na nyuma yaho; aho biteganyijwe ko mu bahawe akazi ko gutunganya ubu busitani bushya, hari abazagakomeza mu buryo buhoraho.

Bari kuhatunganya muri ubu buryo bakabona kuhatera indabo n'ibiti bizatuma hagaragara neza kurushaho
Bari kuhatunganya muri ubu buryo bakabona kuhatera indabo n’ibiti bizatuma hagaragara neza kurushaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka