Musanze: Ubujura bwageze no mu mirima y’abaturage

Nyuma y’uko amwe mu makaritsiye agize umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, hakomeje kuvugwa ubujura bwambura abaturage, ahacukurwa inzu no kwamburira abantu mu mihanda, ubu haravugwa n’ubujura bw’imyaka mu mirima cyane cyane ibirayi.

Bajya kwiba bitwaje intwaro gakondo
Bajya kwiba bitwaje intwaro gakondo

Imirenge yibasiwe n’ubwo bujura ni Kinigi, Nyange na Musanze ahazwiho ubuhinzi bwiganjemo ubw’ibirayi, aho bamwe mu bahinzi bajya mu mirima gusarura bagasanga imyaka yibwe.

Abatungwa agatoki mu kugira uruhare muri ubwo bujura, ngo ni insoresore zikomeje kwiba muri iyo mirima zitwaje intwaro gakondo (imihoro, imishyo…), kugeza n’ubwo ubasanze mu murima we bamukanga agakizwa n’amaguru.

Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yari imaze gufata umusore w’imyaka 18, wo mu Murenge wa Musanze, ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Kinigi, bamufashe amaze gucukura mu murima w’umuturage ibiro 30 by’ibirayi ku manywa y’ihangu.

Uwo musore yavuze ko yafashwe arimo kwiba ibirayi, ari kumwe na mugenzi we arafatwa undi aracika, akaba avuga ko asanzwe arinda imirima y’ibirayi.

Yagize ati “Mugenzi wanjye dukorana akazi ko kurinda imirima y’ibirayi, angezeho arambwira ati shahu turamutse tugiye kwiba ibirayi twabona ay’umusururu, ubwo twagiye turacukura abaturage batubonye tubakangisha imihoro, mugenzi wanjye arabacika njye ndafatwa banjyana ku kagari, Polisi ihita ihagera irantwara”.

Arongera ati “Ndemera ko ndi umujura kuko nafatiwe mu cyaha, uyu muhoro nawitwaje nk’intwaro imfasha kwitabara, iki cyaha nakiguyemo kubera mugenzi wanjye wanshutse. Baramutse bambabariye ntabwo nakongera kwiba, ndasaba bagenzi banjye kundeberaho ntibazongere kwiba, ubu nanjye nisubiyeho”.

Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi na Musanze baganiriye na Kigali Today, kuri icyo kibazo cy’ubujura bwugarije imirima y’abaturage, bavuga ko izo nsoresore zikomeje kubibira imyaka zibakangisha ibyuma birimo imihoro, bashimira Polisi ikomeje gufata abo bajura.

Munyambonera Assiel ati “Abajura baraturembeje, urajya gusarura ugasanga nta kikiri mu murima, kandi ubugome bwabo baza kwiba bitwaje imihoro, urumva iyo umubonye ukizwa n’amaguru”.

Arongera ati “Polisi yacu ntacyo wayingaya, ni na wo mutekano dufite, iradutabara kandi ikomeje gufata abo bagizi ba nabi, gusa uretse nkanjye ushaje, ushoboye yafasha Polisi aba bajura tukabahashya. Uyu bafashe ntibamugarure mu baturage, bamujyanye mu bigo ngororamuco”.

Nyiramajyambere ati “Abajura baraturembeje kandi abiba ni abiyita abarinzi b’iyo mirima, izo nsoresore zirino guta amashuri zikaza zisaba akazi ko kurinda imyak,a byagera mu ijoro bakayiba, ikibazo ni imihoro baba bitwaje, ntiwatinyuka kumubona ngo uvuze induru, cyane cyane nkajye umugore sinagera mu murima ngo musangemo mvuge. Ni ukwiruka nagira amahirwe nkabona mbacitse”.

Mugenzi we ati “Ni Polisi yonyine iza ikabafata twe abaturage batubitsemo ubwoba kubera ibyuma bitwaza. Uramusanga mu murima akwiba ukanyonyomba ngo atakubona akakugirira nabi, kandi ntabwo biba mu ijoro gusa no ku manywa bariba, dore nk’uyu afashwe muri aya ma saa sita, Leta n’ikaze ibihano naho ubundi baraduteza inzara”.

N’ubwo umubare w’abo bise insoresore ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi, Polisi mu Karere ka Musanze ivuga ko itazihanganira abo bagizi ba nabi, bakomeje guhungabanya umutekano n’iterambere ry’abaturage, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga.

Ati “Abaturage turabasaba ubufatanye mu kurwanya abo banzi b’umutekano n’iterambere ryabo, baduha amakuru ku gihe kandi turabizeza ko Polisi ifite imbaraga zihagije, mu guhagarika ubu bujura buvugwa hirya no hino”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari ikibazo cy’urubyiruko rudakura amaboko mu mufuka ngo rukore, bakigira abasongarere, inzara yabica cga utwenda tubasaziyeho, bakagira isoni zo gusaba ababyeyi ntacyo babafasha birirwa bazerera, bagahitamo kwiba.
Hakwiye ingamba zihamye zo gutoza urubyiruko gukora, ntibatinye no guhinga aho kubyuka bakaraba bagana udusantere nta murimo bafite bagiye gukora. Niko mbibona

akumiro yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ariko abagura umusaruro nibo batiza umurindi ubu bujura. Aba biba ntabwo bibira ku birya (byokeje mu ziko, babihekenya bubisi cg bitetswe bigasha), babijyana ku makusanyirizo azwi, localement, yashyizwe; bivugwa ko yashyizeho ahuza abahinzi bazwi. Birumvukana ko babyakira bazi ko atari abahinzi. Mbona n’ababijya hors y’izo centres de collecte bitwaza impapuro z’aho bivuye. Mutubarize uburyo izo centres/dépôts zihunza ubwo bufatanyabujura.

Kirutikofe yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka