Musanze: Ubujura bw’amatungo bukomeje gutuma kurarana na yo bidacika

Mu Karere ka Musanze, hari abaturage bemeza ko gucika ku kurarana n’amatungo bikomeje kubabera ihurizo rikomeye, bitewe n’uko iyo bayaraje mu biraro hanze abajura bayiba; imvune, igihe ndetse n’amafaranga baba barashoye mu kuyitaho, bigahinduka imfabusa.

Bahitamo kurarana n'amatungo mu nzu batinya ko abajura bayiba
Bahitamo kurarana n’amatungo mu nzu batinya ko abajura bayiba

Ni ikibazo cyiganje cyane mu bice by’icyaro, mu Mirenge itandukanye, harimo n’iyo mu Karere ka Musanze.

Nyirakamanzi Christine wo mu Murenge wa Musanze ati “Inaha abantu benshi duhitamo kurarana n’amatungo mu nzu, bitewe n’uko iyo twayaraje hanze mu biraro, abajura bacunga ba nyiri urugo baryamye, bakaza bakayazitura bakayijyanira. Ni ikibazo kiduhangayikishije, kuko natwe kurarana na yo, biba bitubangamiye; ariko kuko nta kundi twabigenza, tugahitamo gupfira muri Nyagasani”.

Ubu bujura ngo ntibukorwa mu masaha ya nijoro gusa, kuko ngo n’utabaye maso ku manywa, bamuca mu rihumye, bakarizitura bakijyanira. Abatungwa agatoki, bakaba ari insoresore, zirimo n’izataye ishuri, zirirwa zizerera mu Midugudu.

Dusengimana Bonaventure ati “Abo bajura baraturembeje cyane. Yaba nijoro ntitugisinzira, byagera no ku manywa tukagira imitima ihangayitse, kuko nabwo baba barekereje bashakisha ahaziritse itungo, aho barisanze bakazitura bakaryirunkana. Hari insoresore zirirwa zigenzagenza mu nzira no mu ngo, icyo zihuye nacyo zikanura. Ko Leta idushishikariza kwiteza imbere binyuze mu bworozi, none ubu tukaba twibaza niba umuntu azajya ajya guca inshuro, akagenda aryikoreye ku mutwe, muri macye byadushobeye”.

Ngo n’ubwo imbaraga zikomeje gushyirwa mu gukora amarondo, hari abatitabira kuyakora, yewe ntibanatange amafaranga agenwe ya buri kwezi, yo gushyigikira irondo ry’umuga, nk’uko Mukampunga Domina, ashinzwe irangamimerere mu Murenge wa Musanze, hamwe mu hagaragara iki kibazo abivuga.

Agira ati “Haracyagaragara abantu bagifite imyumvire iri hasi ku kwitabira irondo ry’umwuga, ntibanatange umusanzu wo gushyigikira irondo. Hari nk’ingo tugeraho rwose z’abantu basirimutse, wasaba nyirarwo kwishyura amafaranga 1000 yo gucunga umutekano, akanga kuyatanga, yitwaje ko afite umuzamu umurindira urugo. Ibyo bikunze kugaragara mu bice by’umujyi”.

Ati “Hari n’abandi bayatanga babanje kuruhanya, byadusabye kubigisha bikomeye; abo bose duhora tubigisha buri munsi, ngo barusheho kumva uruhare rwabo mu gushyigikira umutekano, kuko iyo babyubahirije, irondo rikorwa neza, bityo na babandi baba bagamije kwiba bagacika intege. Nko mu bice by’icyaro na ho rero, dushyize imbaraga mu kwereka abaturage akamaro ko kwitabira irondo, abatabyubahiriza nta mpamvu bagaragaje, tukabacyebura”.

Mu biraro bisaga ibihumbi 10 biteganyijwe kubakwa muri uyu mwaka mu Ntara y'Amajyaruguru, ibigera ku 3000 nibyo bimaze kubakwa
Mu biraro bisaga ibihumbi 10 biteganyijwe kubakwa muri uyu mwaka mu Ntara y’Amajyaruguru, ibigera ku 3000 nibyo bimaze kubakwa

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu gufasha abatishoboye kubakirwa ibiraro, ari na ko barushaho kwigisha abakirararana n’amatungo, kubicikaho.

Yagize ati “Twemera yuko umuturage yorora ngo yizigamire aniteze imbere. Rero ntitwakwemera ko aryikuraho ngo arigurishe cyangwa ngo arirye, ariko kandi ntitwanamwemerera ko akomeza kurarana naryo; kuko riba rishyira ubuzima bwe mu kaga, ko kurwara indwara ziterwa n’umwanda. Yaba ubukangurambaga bubashishikariza kuzamura imyumvire yo kwitandukanya no kurarana n’amatungo, turabukomeje, ari na ko twunganira abatabasha kwiyubakira ibiraro, tukabibafashamo, kugira ngo borore, ari bo n’amatungo yabo batekanye”.

Guhera mu ntangiriro y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwaga ingo 10.592 zidafite ibiraro by’amatungo. Kugeza mu Ugushyingo k’uyu mwaka, hari hamaze kubakwa ibiraro 3.411; bivuze ko ubu ibigera mu bihumbi 7, aribyo bitarubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka