Musanze: Ubuhinzi bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare buzafasha mu kurwanya imirire mibi
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko imbuto nshya y’ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bakunze kwita Mwirasi, bakomeje guhinga ku buso bwagutse, byatangiye kubaremamo icyizere cyo kugabanya ibipimo by’imirire mibi mu bana.

Abiganjemo abahinzi bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, Kigali Today iherutse gusanga batera iyo mbuto, bayibwiye ko bizabafasha guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi itera abana kugwingira, gikomeje gufata indi ntera aho kugabanuka.
Muhawenimana Christine wo mu Mudugudu wa Kabaya, agira ati “Nibwo bwa mbere duhinze iyi mbuto y’ibishyimbo. Twumvise ko byifitemo intungamubiri zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi, bituma tugira ishyaka ryo kwitabira kubihinga ku bwinshi, kugira ngo byunganire ibindi bihingwa, bityo dukumire ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kuduhangayikisha, bikadutera isoni n’ipfunwe nk’ababyeyi”.
Mugenzi we witwa Nyirandimubanzi Damarisi ati “Ikibazo cy’imirire mibi itera igwingira mu bana bacu kiraduhangayikishije. Uretse ibi bishyimbo bikungahaye ku butare twahagurukiye guhinga ngo bidufashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, ubu twe nk’abaturage turanatekereza kureba uko duhuza amaboko, tugahinga n’ibindi bihingwa nk’imboga, imbuto ku buso bunini, kugira ngo twihaze mu ndyo yuzuye. Ibi biraduha icyizere ko vuba aha, tuzaba twaresheje umuhigo wo kurwanya imirire mibi mu bana”.
Ubutare bufite uruhare rukomeye mu ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso no gutembera kwayo. Ubutare bugira uruhare mu ikwirakwizwa ry’umwuka mwiza wa ‘Oxygen’ mu bice byose by’umubiri uturutse mu bihaha, ikorwa ry’uturemangingo dushyashya, gutwara amakuru ku bwonko, guhindura isukari mo imbaraga umubiri ukoresha n’ibindi. Ibi byose abana bakaba bamwe mu byiciro by’abantu babikeneye ngo imikurire yabo irusheho kugenda neza, ariko by’umwihariko n’abarimo abagore batwite n’abonsa.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, asaba ko amahirwe ako karere gafite yo kuba keza umusaruro w’ibihingwa binyuranye bigira uruhare mu kuyirwanya, akwiye kubyazwa igisubizo cy’iki kibazo.
Yagize ati “Aka Karere keza ibihingwa byose bikenewe mu kurwanya imirire mibi, ariko ikibabaje akaba ari ukuntu abaturage batabibyaza umusaruro uko bikwiye, igisubizo cyo kurwanya imirire mibi ikomeje kuhagaragara. N’aho badafite ubushobozi bwo kugira izo mbuto, imboga n’ibindi bihingwa byunganirana mu kurwanya imirire mibi cyangwa kubyigurira ku masoko, habaho kubisuzuma inzego zifatanyije, bagafashwa”
Ati “Igikwiriye inzego z’ubuyobozi zegereye abaturage zigomba gushyiramo imbaraga, ni ukwigisha abaturage, bakamenya uko bategura indyo nziza, yuzuye, n’uko bayigaburira abana; bagatozwa n’isuku ihagije y’ibyo babagaburira, iy’ibikoresho, kuko n’umwanda nawo ubwawo mu gihe udakumiriwe, ibiba byakozwe byose bihinduka impfabusa”.
Muri iki gihembwe cy’ihinga mu Karere ka Musanze, ubuso bungana na Ha 8766 nibwo bwateweho amoko anyuranye y’imbuto y’Ibishyimbo, harimo n’ibikungahaye ku butare (fer).
Hiyongeraho Ha 1059 zateweho igihingwa cy’Ingano, Ha 3970 zateweho ibirayi ndetse n’Ibigori byatewe ku buso bwa Ha 640.
Ubuyobozi n’inzego zishinzwe ubuhinzi muri aka Karere, buvuga ko buzarushaho kwegera abaturage, bakanibutswa by’umwihariko umumaro wo kwihaza mu biribwa, mbere yo kubigemura ku masoko, cyane cyane igihe basaruye.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ryo mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru umubare munini w’Abana bagwingiye, ugaragara mu Karere Karere ka Musanze, ahabarurwa abagera kuri 45%.
Ohereza igitekerezo
|