Musanze: Polisi yibukije abamotari ko umutekano wo mu muhanda ubareba

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abamotari banyuranya n’amategeko y’umuhanda, kuko bakomeje kuba ba nyirabayaza w’impanuka, zikomerekeramo abantu zikanahitana ubuzima bwabo, zitaretse no kwangiza ibikorwa remezo.

CSP Francis Muheto yasabye abamotari kurangwa n'imikorere itarangwamo amacenga n'ibyaha
CSP Francis Muheto yasabye abamotari kurangwa n’imikorere itarangwamo amacenga n’ibyaha

Mu biganiro byahuje Polisi n’abamotari, bakorera mu Karere ka Musanze, byabaye ku wa Kabiri tariki 1Ugushyingo 2022, Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko mu mezi abiri ashize, impanuka 93 zabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, izigera kuri 39, zikaba ari izatewe n’abamotari. Zahitanye ubuzima bw’abantu 11, abandi 52 bazikomerekeramo.

SP Alex Ndayisenga, Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Police n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagaragaje ko Akarere ka Musanze ubwako, kihariye umubare munini muri izo mpanuka, ugereranyije n’utundi turere tugize iyi Ntara.

Yagize ati “Muri izo mpanuka zose, Akarere ka Musanze konyine kihariye izigera kuri 50, zahitanye ubuzima bw’abamotari batatu, zikomerekeramo abantu 20. Ibi rero biratwereka ko impanuka zibera mu muhanda ari nyinshi, ari na yo mpamvu twashyize imbaraga mu kwigisha ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda, ko kubahiriza amategeko yawo bigira uruhare rukomeye mu gukumira no kugabanya impanuka”.

Abamotari bagaragaje ko bagiye kwisubiraho, bagashyira imbere imikorere mizima. Gusa bagasaba inzego zibishinzwe guhagurukira abakora uyu mwuga mu buryo bw’akajagari, kuko ari na bo basiga isura mbi abakora umwuga w’ubumotari.

Imanizabayo Eric, yagize ati “Tugiye kurushaho kongera umuhate mu mikorere mizima, twirinda icyatuma tunyuranya n’ibyo amategeko y’umuhanda ateganya. Ariko kandi, turacyafite imbogamizi z’abakomeje kujya mu bumotari uko bishakiye, batanujuje ibisabwa, bakaduteza akajyagari n’agasuzuguro mu mikorere, bikaba byakwitirirwa abamotari bose nyamara atariko biri”.

Abamotari bavuga ko bagiye kwitwararika amabwiriza n'amategeko yo mu muhanda
Abamotari bavuga ko bagiye kwitwararika amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda

Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abamotari kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko ikibazo cy’impanuka zikomeje kugaragara, giteye impungenge, bityo ko gikomeje ku rwego kiriho ubu, ubuzima bwa benshi bwaba buri mu kaga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, yagaragaje ko mu bugenzuzi bw’impanuka zitandukanye ziba zabayeho, inyinshi byagaragaye ko ziba zatijwe umurindi n’ababa batwaye banyweye ibisindisha, abatwara batagira ibyangombwa bibemerera gukora uyu mwuga, kunywa ibiyobyabwenge no kubitunda.

Yagize ati “Bamwe muri mwe, bagaragara mu tubari ku manywa y’ihangu, biranguza amacupa y’inzoga, ukagera n’aho wibaza niba umugenzi amutwara akamugeza iyo ajya bikakuyobera. Ndabibutsa ko ikintu kijyanye no kunywa inzoga ugatwara ibinyabiziga, igihe kigeze ngo mugicikeho, kuko bishobora gukururira ubyishoyemo urupfu kandi kikaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko”.

Ubu bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, imaze iminsi ibukora, hagamijwe kwibutsa abakoresha umuhanda, uhereye ku banyeshuri mu bigo by’amashuri, abatwara abagenzi cyangwa imizigo ku magare n’abanyamaguru; guhindura imwe mu myitwarire ikunze kuba intandaro y’impanuka, zihitana ubuzima bw’abantu zikanangiza ibikorwa remezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka