Musanze: Polisi ifatanije n’urubyiruko bubakiye uwapfakajwe na Jenoside

Urubyiruko rw’abakorerabushake rufatanya na Polisi y’igihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha mu Karere ka Musanze bubakiye igikoni Mamuwera Esther warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Polisi yafatanyije n'urubyiruko bubakira igikoni uwapfakajwe na Jenoside
Polisi yafatanyije n’urubyiruko bubakira igikoni uwapfakajwe na Jenoside

Icyo gikorwa cyabaye ku wa kabiri tariki ya 12 Nzeli 2017, cyanitabiriwe na Polisi y’igihugu ikorera muri ako karere n’uwari intumwa y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), cyaranzwe no kubakira Mamuwera igikoni n’akarima k’igikoni.

Uwo mubyeyi ufite imyaka 44 y’amavuko wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, atangaza ko kubakirwa n’urubyiruko abibonamo ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ituma urubyiruko rubona umwanya wo gukora ibikorwa birushaho kubaka amajyambere arambye.

Urwo rubyiruko rwubakiye uwo mubyeyi rwari ruri mu byiciro binyuranye birimo abarangije kwiga n’abatararangiza kwiga.

Umuyobozi w’urwo rubyiruko rw’abakorera bushake (Youth Volunteers), Murangamirwa Théodore avuga ko ibikorwa nk’ibyo bamaze kubikora hirya no hino mu Karere ka Musanze kandi ababikorerwa bakaba bagenda barushaho kubyishimira.

Agira ati “Mu bintu dukora by’ibanze harimo gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha no kubikumira. Ariko hejuru yabyo dukora ibikorwa byo kwiteza imbere ndetse tukaboneraho no gufasha abatishoboye.”

Akomeza avuga ko mu Mirenge y’Akarere ka Musanze bamaze kubakira abatishoboye batandukanye.

Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Mamuwera ubumuga
Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Mamuwera ubumuga

Banaboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa bukangurira abaturage kurwanya ibyaha no kubikumira.

Ikindi ngo mu byo bishimira kurusha ibindi kugeza ubu,ni uko mu Karere ka Musanze hari hakunze kuboneka ibyaha ariko bikaba byaragabanutse.

Ati “Mu karere ka Musanze higeze kurangwa ibyaha byinshi bitewe no kuba duturiye igihugu cya Congo ariko ibintu byagiye bihinduka ntabwo bikiri nka kera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka