Musanze: Nyuma yo gufunga hoteli kubera Covid-19 harakurikiraho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko hoteli eshatu zo muri ako karere zabaye zifunzwe nyuma y’uko hari abantu bagaragaweho Coronavirus kandi barazinyuzemo, ubu abakozi bazo bafashwe ibipimo na zo zigasukurwa, nyuma yo kubona ibyavuye mu bipimo zikazongera gufungurwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeaninne
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeaninne

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Nuwumuremyi yavuze ko izo hoteli zabaye zihagaritswe kugira ngo abarimo, abagiyemo ndetse n’abashobora kuba barahuye n’abagaragaweho icyo cyorezo bafatirwe ibipimo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko izo hoteli zakorewe isuku hakoreshejwe imiti yabugenewe, mu rwego rwo kugira ngo niba hari n’aho virus yasigaye ihave.

Ku gihe izo hoteli zizongera gufungurirwa, yagize ati “Nk’uko ababishinzwe bo mu rwego rw’ubuzima babitumenyesheje, ni uko abantu bagiye muri izo hoteli, abakozi baho n’abandi bahanyuze basuzumwa, hanyuma baba batarwaye, bagasubira mu buzima busanzwe”.

Ati "Hanyuma hoteli kuko yasukuwe, hatagize undi ugaragara ko arwaye birahita bikomeza nk’uko byari bisanzwe, zirongera zifungurwe kuko nta kibazo kiba cyagaragaye”.

Uyu muyobozi avuga ko hakomeje ibikorwa byo gusobanurira abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda, kuko ari bwo buryo bwo gutsinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Kwirinda ni byo bizatuma iki cyorezo tugihashya, iyo wirinze bituma ubwandu bushya butagaragara”.

Asaba abaturage kandi ko mu gihe hagize uwiyumvaho ibimenyetso bya Coronavirus, yakwihutira kugera kwa muganga kugira ngo afatirwe ibizamini hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka