Musanze: Nubwo bahamya ko inkunga y’ingoboka yabateje imbere baratakamba ko bakuwe ku rutonde rw’abafashwa

Abasaza n’abagore bagikomeye bo mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015, bazindukiye ku biro by’akarere basaba ko barenganurwa kuko bakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP mu buryo bavuga ko budasobanutse.

Abenshi muri abo basaza bari bitwaje inkoni zibafasha kugenda, bavuga ko inkunga bari bamaze amezi atandatu bahabwa yabafashije kuko baguzemo amatungo magufi n’amaremare ndetse n’amasambu yo guhinga.

Aba bakecuru n'abasaza babajwe n'uko bakuwe ku rutonde rw'abahabwa inkunga y'ingoboka mu buryo bavuga ko budasobanutse.
Aba bakecuru n’abasaza babajwe n’uko bakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka mu buryo bavuga ko budasobanutse.

Iyamuremyi Lusiya wo mu Kagari ka Rugeshi, umwe mu bahabwaga inkunga y’ingoboka avuga ko amafaranga yabonye yayaguze inzugi ebyiri zo gukinga inzu ye, ihene n’ingurube zimuha ifumbire ndetse anatisha umurima wo guhinga.

Mugenzi we witwa Nzahamagarande Frederic, na we ashimangira ko yamuteje imbere, agira ati “Amafaranga bampaye naguzemo ihene y’ibihumbi 30 nguramo ibisinde bibiri (isambu yo guhinga) ku bihumbi 70 asigaye nyaguramo utwenda no guhaha ibyo kurya.”

Uyu musaza wari ufite gahunda yo gusana inzu abamo ngo yenda kumugwira, bishobora kutazamworohera kuko ari umwe mu basaza n’abakecuru 18 bakuwe ku rutonde rwo gufashwa muri gahunda ya VUP.

Bavuga ko abayobozi bo mu mudugudu n’akagari bahakana ko atari bo babakuye mu bafata inkunga y’ingoboka bakifuza ko ikibazo cyabo bagejeje ku buyobozi bw’akarere gikemurwa bakongera kubona iyo nkunga.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ndayambaje Vincent, avuga ko kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 ari bwo ikibazo cy’abo basaza ari bwo bakimenye. Icyakora, yijeje abo baturage ko ejo azajya mu kagari kabo kugira ngo arebe iko kimeze.

Ndayambaje ashimangira ko abasaza bishoboye usanga na bo bumva ko iyo nkunga yabageraho kandi igenewe gusa abatishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Gusa, igiteye urujijo ni ukuntu babona amafaranga bagakurwa ku rutonde rw’abafasha icyiciro bafashwemo kitararangira.

Iyi inkunga igenerwa abakecuru n’abasaza bari mu zabukuru kandi batishoboye ndetse n’abafite ubumuga batabasha gukora bakayihabwa mu gihe cy’imyaka itatu nyuma y’aho hagafatwa ikindi cyiciro.

Iyi gahunda yatangiye mu Karere ka Musanze muri 2006 ikorera mu mirenge ine: Shingiro, Rwaza, Gacaca na Nkotsi. Imibare dukesha akarere ivuga ko imiryango 2072 imaze kubona iyo nkunga ingana ibarirwa muri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka