Musanze: Mu minsi ibiri abantu batanu bariyahuye
Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata intera mu Karere ka Musanze, aho mu minsi ibiri gusa hiyahuye abantu batanu, abenshi muri abo biyahura bakaba bifashisha cyane cyane imiti yica udukoko, hakaba n’abifashisha imigozi.
Mu mpera z’Ukwakira 2024, niho icyo kibazo cyagaragaye cyane aho ku itariki 30 hiyahuye abantu batatu naho ku itariki 31 hiyahura abantu babiri.
Mu makuru Kigali Today ikesha raporo y’inzego z’ibanze, aragaragaza uburyo mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Musanze abantu abantu batanu biyahuye, batatu bahita bapfa naho babiri bajyanwa mu bitaro guhabwa ubuvuzi bwihuse.
Iyo raporo iragaragaza ko saa mbiri n’iminota 52 zo mu gitondo cyo ku itariki 31 Ukwakira 2024, uwitwa Hakizimana Aboulakim w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze, akekwaho kwiyahura akoresheje umugozi.
Ngo Umubyeyi we (Papa), niwe wamubonye bwa mbere ubwo yinjiraga mu nzu agasanga ari mu mugozi, mu kumutabara ahita aca uwo mugozi ariko asanga umwana we yamaze gupfa.
Muri raporo yatanzwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gikeri, iragaragaza ko uwo Hakizimana ukekwaho kwiyahura, asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, aho ngo ku itariki 25 Ukwakira 2024, yari yagiye kuvurizwa mu bitaro bya Ruhengeri, apfa bari bamuhaye umusi wo gusubirayo wo ku itariki ya 01 Ugushyingo 2024.
Ku itariki 30 Ukwakira 2024 mu masaha y’igicamunsi, Dusabimana Pacifique w’imyaka 33 wo mu kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, nawe akekwaho kwiyahura akoresheje umuti batera mu nyanya.
Ngo akimara kumywa uwo muti, yahamagaye Nyirasenge amusaba ko yamutabara, Nyirasenge atabaza abaturage bahageze basanga yamaze gupfa, aho basanze hafi y’umurambo we agacupa karimo uwo muti.
Nk’uko iyo raporo ibigaragaza, ngo Nyakwigendera yabaga wenyine nyuma y’uko umugore we yari amaze amezi abiri amusize agasubira iwabo n’abana babo babiri, aho bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane, ikirego cyabo kikaba cyari cyaragejejwe mu bunzi.
Ku itariki 30 Ukwakira 2024 kandi, uwitwa Muhoza Solange w’imyaka 22 wo Kagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga yaketsweho kwiyahura akoresheje umugozi ahita apfa.
Ku itariki 30 Ukwakira 2024 uwitwa Ahishakiye Iradukunda w’imyaka 20, nawe yaketsweho kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi ku izina rya rocket, aho bivugwa ko uko kwiyahura kwaturutse ku makimbirane yo mu muryango aterwa no kutumvikana ku mitungo.
Hakozwe ubutabazi bwihuse, agezwa mu Kigo Nderabuzima cya Musanze, nyuma yoherezwa mu bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho n’abaganga.
Ku itariki 31 saa mbiri n’igice z’umugoroba, uwitwa Mukarugabiro Francoise w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze, akekwaho kunywa umuti wa rocket agerageza kwiyahura.
Uwo mugore ngo yari afitanye amakimbirane n’umugabo we witwa Bigirimana Cyprien w’imyaka 46, bapfa ikibazo cyo gucana inyuma.
Nyuma yo kunywa uwo muti, yaratabawe agezwa mu Kigo Nderabuzima cya Musanze, nyuma ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri ngo ahabwe ubutabazi bwisumbuye.
Bamwe muri abo biyahura, hari ubwo barokorwa n’uko abaturage batanze amakuru bakagezwa kwa muganga mu buryo bwihuse, bakavurwa bagakira.
Ni iki gikomeje gutera abantu kwiyahura?
Mu kiganiro KigaliToday iherutse kugirana n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, mu rwego rwo kumenya igitera iryo zamuka ry’imibare y’abiyahura mu Karere ka Musanze, avuga ko imibanire mibi mu miryango ariyo ikomeje guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe, bigashora abantu mu kwiyahura.
Yagize ati “Imibare y’abiyahura iragenda izamuka. Icyo tugenda tubona, biraturuka ku makimbirane cyangwa se ukutumvikana mu bagize imiryango, ni ibintu bigenda bigaragara hose, bikagira ingaruka ku mitekerereze bikangiza ubuzima bwo mu mutwe, iyo abantu badashoboye kwakira ibibagora muri sosiyete barimo, bihungabanya cyane ubuzima bwo mu mutwe”.
Uwo muyobozi yavuze ko uko kwiyahura kuri guturuka cyane cyane ku mibanire mibi hagati y’abana n’ababyeyi no hagati y’abashakanye.
Ati “Hari aho ubona umwana atumvikanye n’ababyeyi agahitamo gushyira akadomo ku buzima bwe, hari abagore cyangwa abagabo batumvikana ukabona bafashe icyemezo kibi cyo kurangiza ubuzima bwabo”.
Arongera ati ‟Ibyo byose biraterwa n’ibyo bibazo by’imibanire n’imibereho mibi iri muri sosiyete, bigenda bigahungabanya ubuzima bwabo bwo mu mutwe, bikagera ku rwego rukomeye binaganisha ku gushyira akadomo ku buzima bwabo”.
Uwo muganga yavuze ko igisubizo kuri icyo kibazo, kigomba guhera mu nzego z’imiryango, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, inshuti z’umuryango n’ahandi.
Avuga kandi ko ibitaro bya Ruhengeri bitarebera icyo kibazo, ahubwo bikomeje gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo gikomeje gutuma umubare w’abiyahura wiyongera, aho abakozi b’ibitaro bashinzwe ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe no kuvura uburwayi bujyanye nabwo, bari gukorana n’abakozi bo mu bigo Nderabuzima bafasha abaturage.
Avuga ko abo bakozi bari no kwitabira inteko z’abaturage batanga ubujyanama, mu rwego rwo kubarinda ibyo bibazo bibagiraho ingaruka zigera aho zibatera kwiyambura ubuzima bwabo.
Ohereza igitekerezo
|
Kbs. Murakoze. gs pe murwanda sinz’ uko ibintu byagenz’ ubux buriya mutekerezako byatewe niki?
Nukuri x2 ndabbabgira yuko hatabaye gutabara vuba turashira
Nukuri bireberwe hafi kuko mu Rwanda kwiyahura birogeye
Abashinzwe isanamitima begere ababntu muri communaute baganirize abantu babereke ko kwiyahura atariwo muti
Leta nishyire abize isanamitima mutugari bajye baganiriza abaturage kenshi
murakoze
Biteye ubwoba n’agahinda.Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu bagera kuli 1 million.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Le 26/03/2024,ku Kimironko,umusore w’imyaka 32,yariyahuye,asimbukiye muli etaje ya 4 y’inzu yitwa Promise House,kubera kuribwa muli Betting.Le 14/10/2023, mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze,abagabo 3 bariyahuye,ku mpamvu zitandukanye.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ku munsi w’imperuka wegereje,Imana izakuraho ibibazo byose,ibanje kurimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.