Musanze: Miss Muheto yifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi

Miss w’u Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, wifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Musanze by’umwihariko urwo mu Murenge wa Muhoza n’abandi baturage, mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, yishimiye urugwiro yakiranywe.

Miss Muheto mu muganda wo kurwanya isuri
Miss Muheto mu muganda wo kurwanya isuri

Ubwo yakirwaga na ba Visi Meya b’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Kamanzi Axelle Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu muganda wo gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Mugara mu Murenge wa Muhoza, yatunguwe no gusanganirwa n’abaturage mu ngeri zinyuranye barimo abageze mu zabukuru, mu gihe yaje yiteguye gukorana n’urubyiruko gusa.

Yagaragaje ukwishima kurenze ubwo umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yamugwaga mu nda amuhobera amubwira ati “Uraho mwana wanjye, burya na hano mu byaro Miss ajya ahagera?”

Miss Muheto bahise bamuha isuka y’umujyojyo atangira igikorwa cyo gufatanya n’abaturage biganjemo urubyiruko, gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Mugara, mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza agaragaza ibyishimo byinshi ku maso, aho yari akikijwe n’imbaga y’abaturage barimo n’abayobozi bombi b’akarere bungirije.

Miss Muheto yifatanyije n'abanyamusanze mu muganda rusange
Miss Muheto yifatanyije n’abanyamusanze mu muganda rusange

Nyuma y’umuganda Missi Muheto yahawe ijambo aganiriza abaturage, avuga ko aho yakoreye umuganda hose ari ubwa mbere abonye abantu bafite ibyishimo birenze, abashishikariza guteza imbere umushinga we ‘Igiceri Program’.

Yagize ati “Naje muri gahunda yo gufatanya n’abaturage bo muri Musanze mu muganda, ariko mboneraho no kuganira n’urubyiruko, ubwitabire bwagaragaye hano bwari bwinshi cyane, binagaragara ko abantu basanzwe bitabira gahunda nyinshi. Urubyiruko, abakuze, byari byiza kuko hitabiriye abantu benshi”.

Arongera ati “Urubyiruko ndarukangurira ibintu bitatu aribyo kwiha agaciro, kugira intego mu buzima n’ikinyabupfura n’umushinga wanjye wari urimo kuko agaciro navugaga ni ukwiha agaciro wowe ubwawe, ugaha agaciro ibyo ufite ukizigamira, ugakoresha neza ibyo Igihugu cyacu cyaduhaye, kuko dufite Igihugu cyiza”.

Miss Muheto yishimiwe n'abaturage
Miss Muheto yishimiwe n’abaturage

Miss Muheto yishimiye ikinyabupfura yasanganye abaturage bo mu Karere ka Musanze, ati “Ni ibintu nakiriye neza cyane, ni abaturage beza bakira neza umuntu, ni abantu bafite ibyishimo, ntabwo ari kenshi ubona abantu bahuje babyina. Ni ibintu nakiriye neza kandi nabonye ko no mu busanzwe abantu ba hano bafatanya muri byose”.

Arongera ati “Mu by’ukuri ahantu hose nakoreye umuganda, ni ubwa mbere mbonye abantu bafite ibyishimo birenze, bafite ubumwe bungana gutya bakorana bingana gutya. Ahenshi iyo umuganda urangiye bahita bataha, bakajya ahandi hantu hatandukanye, gusa ni ibintu bigaragaza ko abantu ba hano i Musanze basanzwe bafatanya mu bintu byabo bya buri munsi”.

Miss Muheto yavuze ko gahunda yo gusura abaturage ari urugendo arakomeje hose mu gihugu, aho azajya ajya ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha umushinga we, hagamijwe gufasha abaturage mu iterambere.

Miss Muheto yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kuzigama
Miss Muheto yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kuzigama

Umuganda ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wakorewe mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyogo, ahahanzwe umuhanda uhuza imidugudu ya Nyagasambu na Karuyege, aho umushyitsi mukuru yari Guverineri Nyirarugero Dancille, aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier.

N’ubwo umuganda utabereye mu mirenge imwe aho Miss Muheto yakoreye mu Murenge wa Muhoza, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru akorera muri Muko, byabaye ngombwa ko mu nama isoza umuganda ibiganiro babihuriza hamwe, aho Miss Muheto yahuye na Guverineri Nyirarugero ubwo yamwakiraga amushimira byimazeyo kuba yatekereje kuza gutanga umusanzu we mu Ntara y’Amajyaruguru, amushimira n’impanuro yahaye urubyiruko.

Byari ibyishimo by’impurirane aho Miss Muheto yahuraga n’umubyeyi we, CSPT Francis Muheto, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, na we wari witabiriye uwo muganda mu murenge wa Muko.

Umukecuru ati Uraho mwana wanjye, ese na hano mu cyaro mujya muhagera!
Umukecuru ati Uraho mwana wanjye, ese na hano mu cyaro mujya muhagera!

Mu mpanuro zatanzwe kandi, Guverineri Nyirarugero na CSPT Francis Muheto, bashimiye urubyiruko ku ruhare bakomeje kugira mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.

Abaturage by’umwihariko Urubyiruko, basabwa kurushaho gukunda umurimo, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira uburere mbonezabupfura, gutekereza byagutse no kwigirira icyizere.

Miss Muheto yashimiwe na Guverineri Nyirarugero Dancille
Miss Muheto yashimiwe na Guverineri Nyirarugero Dancille
Miss Muheto mu busabane n'urubyiruko
Miss Muheto mu busabane n’urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka