Musanze: Maternité zirimo kubakwa zitezweho kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana
Mu gihe imirimo yo kubaka za Maternité ku bigo nderabuzima birimo ibitari bizifite n’ibyagiraga izitakijyanye n’igihe byo mu Karere ka Musanze irimbanije, ababigana biganjemo abo mu Mirenge biri kubakwamo n’iyo bihana imbibi, bari mu byishimo by’uko niziramuka zuzuye zigatangira gutanga serivisi ku bazigana, ingendo ababyeyi bakoraga bajya kubyarira kure hamwe n’impfu zari zugarije ababyeyi babyara n’abana bavuka, zizagabanuka ku rugero rufatika.
Izo maternité ziri kubakwa zirimo iyo ku Kigo nderabuzima cya Karwasa, iri kubakwa ku kigo nderabuzima cya Shingiro n’iyo ku kigo nderabuzima cya Rwaza.
Abaganiriye na Kigali Today bagana Ikigo nderabuzima cya Karwasa, giherereye mu Murenge wa Cyuve, bavuga ko iyari ihasanzwe yari nto kandi itagira ibikoresho, ibyagiraga ingaruka zikomeye ku bahabyarira.
Nyirasafari Sawiya, umwe mu babyeyi baturiye iki kigo nderabuzima agira ati: “Ahakirirwa umubyeyi mu gihe abyara na nyuma yo kubyara ntaho hataniye no mu cyumba kidafatika abantu bararamo bitewe n’ukuntu ari hatoya cyane, hashaje hamwe n’udutanda dutoya tw’amafuti natwo twashaje ku buryo no kuhasukura byagoranaga”.
Akomeza agira ati, “Ni agace gakunze kubura umuriro buri kanya, aho bigera mu masaha ya nijoro, ababyaza bagakoresha amatoroshi na za buji mu gihe barimo kubyaza umubyeyi. Mu by’ukuri ibyago byo kuhasiga ubuzima yaba ku mubyeyi n’umwana abyara byabaga ari byinshi. Umuntu wese wabaga atwite impungenge z’ukuntu azahabyarira hadafututse zabaga ari nyinshi, ku buryo abenshi banahitagamo gukora urugendo ruri hejuru y’amasaha abiri bajya kubyarira ku Kigo nderabuzima cya Muhoza”.
Abagana ibyo bigo nderabuzima byose hamwe n’abakozi babyo basanga uku kubyubakaho inzu ababyeyi babyariramo bizababera igisubizo ku kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Mushimiyimana Erneste uyobora Ikigo Nderabuzima cya Shingiro agira ati: “Maternité dusanganwe yari ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi batarenga batandatu ku munsi. Akenshi uwo mubare warengaga bikaba ngombwa ko bamwe tubafata tukabimurira mu bindi byumba bikorerwamo izindi serivisi, ugasanga ibintu bivangavanze, abantu batisanzuye, ukabona ari ibintu bitubangamiye twe ndetse n’abatugana”.
Yungamo agira ati, “Ubwo bucucike byadutezaga, twiteze ko bugiye kuvaho tubikesha maternite nshya ijyanye n’igihe turimo kubakirwa. Izaba irimo n’ibikoresho biri ku rundi rwego rwisumbuyeho bihagije, ku buryo bizajya bituma dutanga serivisi nziza kandi zinogeye abatugana”.
Buri maternité mu ziri kubakwa kuri ibyo bigo nderabuzima izaba igizwe n’ibyumba bisaga 18 birimo ahagenewe kwakirirwa ababyeyi bisuzumisha inda, ahakirirwa abategereje kubyara, aho babyarira, aho kuruhukira nyuma yo kubyara, ibigenewe abaforomo n’ibindi bitandukanye byose bifite ubushobozi bwo guha serivisi ababyeyi bari hagati ya 40 na 60 ku munsi buri imwe.
Kuri ubu imirimo yo kuzamura izo nyubako zizatwara Miliyoni zisaga 480 z’amafaranga y’u Rwanda, igeze ku gipimo kiri hejuru ya 25%, kandi umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, aherutse gutangaza ko iyo mirimo irimo kwihutishwa, ku buryo bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2024, zose zizaba zamaze kuzura zigatangira kwakira abazigana.
Yongeyeho ko iyi ari intambwe nziza mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima zitangirwa ku bigo nderabuzima no kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Ibigo nderabuzima izi Maternité ziri kubakwaho biherereye mu Mirenge ya Cyuve, Shingiro na Rwaza, byakiraga ababyeyi babyara bari hagati ya 50 na 70 ku kwezi.
Mu gihe izo maternité zirimo kubakwa, muri ibyo bigo nderabuzima hatangiye kugezwa ibikoresho byifashishwa mu kubyaza ababyeyi, birimo ibitanda bigezweho, Echography n’ibindi by’ingenzi nkenerwa mu korohereza ababyeyi kubyara.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse, kuko zavuye ku 1071 ku 100.000 zariho mu mwaka wa 2000, zigera kuri 203 ku 100.000 mu mwaka wa 2020 kandi intego u Rwanda rwihaye, ni iyo gukomeza gushyiraho ingamba zituma zirushaho kugabanuka zikaba nibura zagera kuri 70 ku 100.000 mu mwaka wa 2030.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|