Musanze: Litiro ibihumbi 150 z’inzoga zamenwe na nyiri uruganda arafungwa

Uruganda rwenga inzoga rwitwa Jeff Company rukorera mu kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, rwafunzwe by’agateganyo, umuyobozi warwo agezwa mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, nyuma yo gusanga hari ibyo urwo ruganda rutujuje.

Ni mu bugenzuzi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge, kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, hamenwa inzoga zingana na litoro ibihumbi 150 basanze zitaze mu bikoresho bitujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence yabwiye Kigali Today ko urwo ruganda rusanzwe rukora mu buryo bwemewe, ariko icyangombwa kibemerera gukora kirangije manda, bakomeza gukora badashatse ikindi.

Uwo muyobozi yavuze ko ikindi cyatumye inzoga z’urwo ruganda zimenwa narwo rugahagarikwa by’agateganyo, ari uko basanze ibikoresho bitarwamo inzoga bitujuje ubuziranenge aho bazitara ahagenewe imitobe, ndetse basanga n’amacupa bakoresha ari ay’izindi nganda, ibyo byose babirengaho mu gihe bari baragiriwe inama bakazirengaho.

Ati “Inzoga zabo zari zemewe bafite n’icyangombwa kibemerera gukora, kuri 25 Gicurasi 2023 nibwo icyo cyangombwa cyarangije igihe bakomeza akazi batarabona ikindi, ubwo rero babasuye basanga bakora nta byangombwa gusa bari barasabye ikindi ariko batarakibona”.

Arongera ati “Icyatumye inzoga zabo zimenwa, nuko ubwo basurwaga bari baragiriwe inama yo kwirinda gutara inzoga mu bijerekani bya plastique, nyuma yo kugura ibyujuje ubuziranenge bakomeza gukoresha ibya mbere babujijwe, aho batara inzoga mu bikorero bigenewe kubika umutobe kuko wo utagira aside nk’iy’inzoga, ikintu cyakora ku buzima bw’abaturage ntabwo ari icyo kujenjekera”.

Uwo muyobozi yavuze ko ikindi cyatumye uruganda rufungwa, ari uko basanze banatarira inzoga mu ngo zabo, nyuma y’uko urwo ruganda rubabanye ruto, ibyo byose bigatuma uruganda rushobora guhanishwa igihano cy’ihazabu ifite agaciro kikubye kabiri inzoga basanze ziri muri ibyo bikoresho bitemewe, aho bavuga ko ashobora kugera mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100.

Gitifu Mukasano yavuze ko mu gihe urwo ruganda rwaba rutinze gufungurwa, byateza igihombo kinini umurenge wa Kimonyi, dore ko rwakoreshaga abagera kuri 400.

Ati “Nyiri uruganda turamusaba kuzuza ibizabwa uruganda rugakomeza gukora, ku ruhande rw’umurenge gutakaza abaturage 400 bari bafite akazi gahoraho k’ukwezi ni ibintu bikomeye, inama nagira ba nyiri uruganda ni ugukora akazi ariko bubahiriza ibyo amategeko abasaba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yego nibyiza gukurikiza amabwiriza, arko uwasabye icyangombwa ategereza anakora. Abo 400 nawe urumva aho wabohereje! Witege kubashakira ahandi bashakira ubuzima!

Ikdi FDA ikwiye kuba igaragaza ubushakashatsi yakoze, kdi bwemejwe nabandi bahanga (within references) bitari ugukeka gusa!

Ahubwose kuki idahera kuzoyemerera kwinjiza mu gihugu zifite alcohol ifite 98%v/v murizo plastics!

Then irikumena izitaze muri plastic,zitarenzamo 1or2 weeks (ya fermentation) ikagira guhera
(1-14)%v/v alcohol.
Niba ar isuku nkeye mwamusangaye twamusaba kwisubireho akubaha abamugana.
Ariko niba ari plastic gusa mwamfasha kumvaneza!

Mubambarize @FDA?
Ari (1-14)%v/v imaramo 7days,
Na 98%v/v imara >3months niyotwafata transportation gusa,

Harya iyo plastic (mwise acide): 1. Aho yakivanga cyane nihe?
2.Yivanga kurugero rwakangahe%?
3.Yangiriza uhuyenayo mugihe kingana iki? None wasanga ari 150years
4.Ese ubundi niba muyipima muri labolatory yanyu yewe no hanze, mwayipimye mukinyobwa we mukamwshyuza ayo gupimasha , akaba ariho muhera mufata umwanzuro wo kumena ibyo musanze byose pe.!!

Bitaribyo murigukabya!
Na
His excellency P.K ntiyabishimira
Kuko ntawumurusha kurengera ubuzima bw’umuturage.

Murakoze

Uwishema Olivier yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Ubu se
Litiro 150000,amande ya 100000000 wakongera gukora koko? Nashake ayo mande ubundi ashake ibindi byo gukora. Gusa abantu 400 yakoreshaga k’uburyo buhoraho ni igihombo, bagiye kwiyongera mu mubare w’abashomeri. Ariko nyibagakine n’ibintu byakora ku buzima bw’abaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka