Musanze: Kuvugurura Umujyi birongera icyizere ku bateganya guhanga imirimo mishya

Mu gihe icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura Umujyi wa Musanze gikomeje gushyirwa mu bikorwa, ibibanza n’inzu zishaje bisimbuzwa ibishya, abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ibi bikomeje kubongerera icyizere n’amahirwe yo guhanga imirimo mishya, bateganya gukora bakarushaho kwiteza imbere.

Mu Karere ka Musanze hakomeje kuzamurwa inyubako mu rwego rwo kuvugurura Umujyi
Mu Karere ka Musanze hakomeje kuzamurwa inyubako mu rwego rwo kuvugurura Umujyi

Inyubako z’amagorofa nshya zikomeje kubakwa zisimbura inzu zirimo n’izari zarubatswe mu myaka isaga 60 ishize, bigaragara ko zitari zikijyanye n’icyerekezo.

Tugengwenayo Théonas, ukuriye Komite ishinzwe kuvugurura Umujyi wa Musanze, agereranyije ubu na mbere y’umwaka wa 2016 umushinga wo kuvugurura utarangira gushyirwa mu bikorwa, ahamya ko hari byinshi byahindutse.

Ati: “Bamwe bavugaga ko uyu Mujyi wa Musanze udashobora kubakwamo inzu zigeretse, bitwaje ko ubutaka bwose wubatseho buri hejuru y’amazi. Ibyo byakunze kudindiza imyubakire ivuguruye binagaragazwa n’uburyo mu myaka yo hambere ya 1994, inyubako zigeretse zari zihari, zari ebyiri zonyine, harimo iy’ibitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse n’inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo ubu”.

Inyubako zigaragara mu Mujyi wa Musanze zubatswe mu buryo bugezweho
Inyubako zigaragara mu Mujyi wa Musanze zubatswe mu buryo bugezweho

Arongera ati, “Ibyo byatumaga n’abatekerezaga kugira ibikorwa by’ishoramari bifatika bahakorera, babigendamo gake kuko Umujyi wari ku rwego rwo hasi, utagira inyubako ziberanye n’ibyo bikorwa. Abageragezaga kuvugurura, wasangaga basiga amarangi, guhindura ibisenge gusa, ariko ibyo kwagura ubuso bwo gukoreramo byo ntibyitabweho”.

Ku ikubitiro Akarere ka Musanze kakimara kugirwa kamwe mu Turere twunganira Umujyi wa Kigali, byabaye nk’ibikangura ishoramari mu bijyanye no kuvugurura Umujyi, maze mu mwaka wa 2016, ritangirana n’icyiciro cya mbere, cyahereye ku kuzamura inyubako mu bibanza 45, bikora ku muhanda Kigali-Musanze n’igice cy’umuhanda gishamikiye kuri wo, cyerekeza ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze, abenshi bazi nka Kariyeri, icyo gice cyose izo nyubako ziherereyemo ni mu Tugari twa Cyabararika, Mpenge na Kigombe.

Tugengwenayo avuga ko urwego Umujyi wa Musanze uriho mu kuvugururwa rushimishije
Tugengwenayo avuga ko urwego Umujyi wa Musanze uriho mu kuvugururwa rushimishije

Muri byo ibyubatswe bikuzura bigera kuri 22, mu gihe ibindi 13 byo imirimo yo kubyubaka igikomeje, bijyanirana n’izindi nyubako 29 ziteganyijwe kubakwa mu cyiciro cya kabiri cyo kuvugurura uyu Mujyi, kuri ubu nacyo kirimbanyije.

Dukunzumuremyi Claver agira ati: “Uyu Mujyi batarawuvugurura inzu zari zihari zari mbi, ntoya kandi zishaje, none ubu zigenda zisimbuzwa izindi zarushijeho kuwongerera agaciro no kuwuha isura nziza. Ntekereza ko ubu hari n’abantu benshi bawufatiraho urugero, by’umwihariko ku basura u Rwanda babona ko ruteye imbere. Iyo ibi bidakorwa uku ntituba tuwita Umujyi, biba ari ibindi bindi. Perezida Paul Kagame duhora tumushimira uburyo adutekerereza kure hatugeza ku byiza nk’ibi”.

Inyubako Isoko ririni rya Musanze rizwi nka Goico rikoreramo riri mu zatangiriweho kubakwa mu cyiciro cya mbere cyo kuvugurura umujyi wa Musanze
Inyubako Isoko ririni rya Musanze rizwi nka Goico rikoreramo riri mu zatangiriweho kubakwa mu cyiciro cya mbere cyo kuvugurura umujyi wa Musanze

Mu bibanza 29 biteganyijwe kubakwa muri iki cyiciro cya kabiri, mu byiciro bitanu uyu Mujyi uzubakwamo, ibibanza 9 nibyo byamaze kuzura, mu gihe ibisigaye uko ari 20 byo harimo ibikiri kubakwa n’ibitaragira icyo bikorwaho.

Mu nyubako yaba izamaze kuzura n’izikirimo kubakwa, ngo nibura buri imwe igera ku rwego rwo gutangira gukorerwamo itanga imirimo mishya ku basaga 200.

Ikigo cy'Urubyiruko cy'Akarere ka Musanze cyubatswe mu Mujyi rwagati wa Musanze
Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze cyubatswe mu Mujyi rwagati wa Musanze

Ibi ngo bifite igifatika bivuze ku kugabanya ubushomeri bwugarije abiganjemo urubyiruko. Tugengwenayo akomeza agira ati: “Iyuzuye igatangira gukorerwamo hari benshi bahabonera akazi. Kaba akajyanye n’ubucuruzi, serivisi zitandukanye, kubungabunga isuku yazo ya buri munsi; abo bose igihe kiragera bagahembwa, bakibeshaho babikesha kuhakorera”.

Mu myaka itanu iri imbere, inzu zo mu gice cy’Umujyi rwagati wa Musanze, zose zizaba zubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, kandi kuvugurura Umujyi birajyanirana no kuvugurura inyubako ziri mu Mirenge y’Akarere ka Musanze igize igice cy’Umujyi, ndeste n’inkengero zawo.

Kuvugurura umujyi wa Musanze bizakorwa mu byiciro bitanu ubu ikigezeho kikaba ari icya kabiri
Kuvugurura umujyi wa Musanze bizakorwa mu byiciro bitanu ubu ikigezeho kikaba ari icya kabiri
Izi nyubako zombi nta mezi abiri ashize zuzuye kandi ubu zatangiye no gukorerwamo
Izi nyubako zombi nta mezi abiri ashize zuzuye kandi ubu zatangiye no gukorerwamo
Inzu zigenda zubakwa mu byiciro ubu ikigezweho kikaba ari icya kabiri
Inzu zigenda zubakwa mu byiciro ubu ikigezweho kikaba ari icya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka