Musanze: Itsinda ‛Imboni z’ubuzima’, igisubizo mu gukumira ibyaha

Itsinda ryihariye ryitwa Imboni z’ubuzima rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, rikomeje gufatwa nk’ibisubizo mu kurwanya ibyaha byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge, bimwe mu byugarije Akarere ka Musanze.

Bashinze iryo tinda nyuma yo guhugurwa
Bashinze iryo tinda nyuma yo guhugurwa

Ni itsinda rigizwe n’urubyiruko 150 bakorera mu mirenge irindwi muri 15 igize Akarere ka Musanze, aho rifite intego yo gusigasira ibyagezweho, gucunga umutekano no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Igitekerezo cyo gushinga iryo tsinda, bakigize nyuma y’amahugurwa bagiriye i Gishari kuva tariki 03-09 Kamena 2022, bibatera gufata icyemezo cyo gushinga iryo tsinda muri Nyakanga, nk’uko Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyuruko mu Karere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa twakoreye i Gishari, mu cyumweru twamazeyo, twatojwe gusigasira ibyagezweho no kwicungira umutekano tunahangana n’ibibazo bikibangamiye abaturage aho abatishoboye tubafasha, ariko no guhangana na bya bibazo bicyugarije urubyiruko. Niyo mpamvu twashyizeho itsinda turyita Imboni z’ubuzima zigizwe nurubyiruko rw’abakorerabushake, abagize iryo tsinda abakaba bamaze kuba 150”.

Byiringiro avuga ko mu mezi atanu iryo tsinda rimaze rishinzwe, rikomeje gutanga umusaruro aho bakomeje guhashya ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge.

Barashimira Leta yabatekerejeho ikaba irimo kububakira inyubako ijyanye n'icyerekezo
Barashimira Leta yabatekerejeho ikaba irimo kububakira inyubako ijyanye n’icyerekezo

Mu mezi ashize iryo tsinda rishinzwe hakaba hamaze gufatwa abatunda urumogi 92, biturutse ku makuru atangwa n’urwo rubyiruko nk’uko Byiringiro akomeza abivuga.

Ati “Kugeza uyu munsi, urwo rubyiruko ruharanira kumenya abatunda ibiyobyabwenge, bakabimenyesha inzego zibishinzwe bagafatwa. Muri iyi minsi dufite abantu 92 bafashwe ku bufatanye na Polisi, hari abagiye bigishwa, abafungwa hakaba n’abajyanwa mu bigo by’igiroramuco ku buryo bamwe baretse izo ngeso mbi”.

Arongera Ati “Uyu munsi icyizere kirahari kandi urubyiruko rw’abakorerabushake twiyemeje gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rijyanye n’ubuzima bwiza, ni nayo mpamvu twiyise Imboni z’ubuzima, twararebye tubona ko nk’uko izina ribivuga tugomba kuba ijisho rya rubanda, twizeye ko intego tuzayigeraho”.

Tuyishime Phocas umwe mu bagize imboni z’ubuzima zo mu Murenge wa Gacaca, avuga ko nyuma y’uko iryo tsinda rivutse ibyaha bikomeje kugabanuka.

Ati “Aho iri tsinda rigereye mu Murenge wa Gacaca, ubujura cyane cyane ubw’inka bwarahagaze, abenshi mu bacuruzaga ibiyobyabwenge barafashwe barafungwa, ubu umutekano ni wose”.

Urwo rubyiruko rukorana na Polisi
Urwo rubyiruko rukorana na Polisi

Imboni z’ubuzima ni itsinda rikomeje gushimwa na Polisi ikorera i Musanze, aho yemeza ko urwo rubyiruko rukomeje gutanga ubufasha mu kurwanya ibyaha byiganjemo itundwa ry’ibiyobyabwenge, bagatanga amakuru ku gihe, abari muri izo ngeso mbi bakaba bakomeje gufatwa ibyaha bikagabanuka.

Mu Karere ka Musanze, Leta ikomeje kongera ibikorwaremezo by’urubyiruko, ahari kubakwa inzu ijyanye n’icyerekezo mu kigo cy’urubyiruko, bikazafasha urubyiruko muri serivisi zinyuranye, zirimo kwiga guhanga umurimo, imyuga, gukoresha ikoranabuhanga, serivise z’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Urwo rubyiruko rukomeje gushimira Leta, uburyo ahora hafi urubyiruko mu kurushakira icyaruteza imbere nk’uko Byiringiro akomeza abivuga.

Ati “Kuba uyu munsi turimo kubakirwa ikigo cy’urubyiruko kijyanye n’igihe bikomeje kudufasha, kuko urubyiruko nitwe twahawemo akazi, ni inzu nini irimo salle nini y’imyidagaduro, aho tuzagaragariza impano zacu, hari aho tuzajya dukorera inama dupanga ibikorwa byacu by’urubyiruko.

Uretse kurwanya ibyaha, bubakira n'abatishoboye
Uretse kurwanya ibyaha, bubakira n’abatishoboye

Arongera ati “Tuboneyeho gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema guteza imbere urubyiruko, nk’aba Musanze akaba atwubakiye ikigo nk’iki, dushimira n’ubuyobozi bw’akarere kacu, tubizeza ko umunsi twatangiye gukorera muri iriya nyubako tuzayibyaza umusaruro twiyubakira igihugu”.

Urwo rubyiruko kandi rufata n'umwanya rugasura inzibutso za Jenoside
Urwo rubyiruko kandi rufata n’umwanya rugasura inzibutso za Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwo rubyiruko rukomerezaho,natwe kayonza barikuduha umurongo murakoze

Shema yanditse ku itariki ya: 21-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka