Musanze: Itorero ryo ku mudugudu ririnda abana ubuzererezi

Ababyeyi batuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko gahunda y’itorero ryo ku mudugudu yafashije abana n’urubyiruko kwisubiraho bakareka ubuzererezi.

Abana bato (Ibirezi) batozwa indangagaciro, ikinyabupfura n'ibindi bibarinda imico mibi (Photo:Internet)
Abana bato (Ibirezi) batozwa indangagaciro, ikinyabupfura n’ibindi bibarinda imico mibi (Photo:Internet)

Iyi gahunda ihuriza hamwe abaturage b’ibyiciro bitandukanye mu mudugudu, bagahurizwa mu byitwa amasibo, na yo agabanyijemo ibyitwa Ingamba.

Isibo iba igizwe n’abaturage bagize ingo nke mu zigize umudugudu bitewe n’uko ungana, naho ingamba zikaba ibyiciro by’abaturage batozwa hakurikijwe imyaka.

Ibyo byiciro birimo ikigizwe n’Ingamba y’Ibirezi (imyaka 0-5); Ingamba y’Imbuto (imyaka 6-12); Ingamba y’Indirira (imyaka 13-18); Ingamba y’Indahangarwa (imyaka 19-35); Ingamba y’Ingobokarugamba (imyaka 36-55) n’Ingamba y’Inararibonye (imyaka 56 kuzamura).

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko itorero ryo ku mudugudu rifite uruhare runini mu burere bwiza buhabwa abana babarizwa mu ngamba kuva ku Birezi kugera ku Ndirira.

Jean Baptiste Niyoyita, utuye mu Kagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi, avuga ko itorero ryo ku mudugudu rimaze gufasha abaturage cyane cyane urubyiruko, kongera kugaruka ku muco n’indangagaciro, bisa n’ibyari bitangiye kuzimira.

Uyu muturage kandi avuga ko iyo bari mu masibo, bahaganirira bimwe mu bibazo bibugarije bakanabishakira ibisubizo.

Niyoyita avuga ko by’umwihariko, itorero ku mudugudu ryatumye abana n’urubyiruko bareka umuco w’ubuzererezi ukunze kuranga bamwe na bamwe cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko.

Ati “Abana tubigisha umuco, tukabereka ko bagomba kwitwara neza, kudasamara, kwambara neza, ndetse tukongeraho kubatoza umurimo bakiri bato”.

Kayihura Venuste na we utuye mu Murenge wa Kinigi yungamo ati “Itorero ryatwigishije kumenya gukorera mu masibo, gufasha abatishoboye, no gukemura cyane cyane ibibazo mbere y’uko bigera mu buyobozi bw’umudugudu”.

Abana bato cyane na bo baratozwa (Photo:Internet)
Abana bato cyane na bo baratozwa (Photo:Internet)

Kayihura avuga ko mu gihe kiri imbere, “u Rwanda ruzaba rufite abaturage beza, abana batakirirwa bazerera ku mihanda, mbese ruzaba ari igihugu gifite icyerekezo”.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero, Butunge Pascal, avuga ko muri rusange itorero ryo ku mudugudu rifite intego yo gutoza abaturage kwikemurira ibibazo no kwishakamo ibisubizo, binyuze mu masibo n’ingamba babarizwamo.

Ku kijyanye n’abana bakiri bato n’urubyiruko, Butunge avuga ko batozwa ikinyabupfura no kubaha abakuru kuko hari aho bigaragara ko babiteshukaho.

Uyu muyobozi avuga ko mu gutoza hari ababyumva ariko hakaba n’abandi batarabyumva neza, aha by’umwihariko akavuga urubyiruko.

Avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kwigisha abo bana n’urubyiruko, kuko umurimo wo kubatoza usaba ubufatanye bw’inzego zose.

Butunge Pascal, Umukozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe guhuza ibikorwa by'itorero
Butunge Pascal, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero

Agira ati “Ikibazo kiri mu rubyiruko, ni ho dushyira imbaraga ngo turebe ko izo ndangagaciro birirwa baririmba banazishyira mu bikorwa. Abayobozi, ababyeyi, inzego zinyuranye, abantu bose bagomba gushyiraho uruhare rwabo”.

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abakiri bato gushyira mu bikorwa ibyo batorezwa mu itorero, muri aka Karere ka Musanze ahakorerwa urugerero ruciye ingando mu Murenge wa Cyuve, batozwa gukora imirimo inyuranye cyane cyane iyo urubyiruko rukunze gusuzugura nko guteka, kwasa inkwi, gukata icyondo, kubaka urugo, gutegura akarima k’igikoni n’indi, hagamijwe kubategurira ubuzima ubwo ari bwo bwose bashobora guhura na bwo mu bihe biri imbere.

Ku rugerero ruciye ingando, urubyiruko rutozwa gukora imirimo inyuranye
Ku rugerero ruciye ingando, urubyiruko rutozwa gukora imirimo inyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka