Musanze: Inzu ya Koperative y’abamotari yagurishijwe batabizi ubwiteganyirize bwabo bubura uwo bubazwa

Abamotari bari bagize Koperative COTAMON0-Ubumwe bakorera mu karere ka Musanze bari mu rujijo nyuma yo kubwirwa ko inzu yabo yagurishijwe miliyoni 86, bahamagawe ngo bagabane babwirwa ko hasigaye 7, maze buri wese ahabwa ibihumbi 10.

Abo bamotari 700 bari bujuje ibisabwa batanga n’imisanzu muri Koperative, ntibumva neza irengero ry’inzu yabo, yubatwe babwirwa ko ari uburyo bwo kwiteganyiriza ikizabatunga mu myaka iri imbere.

Nk’uko babitangarije Kigali Today, ngo iyo nzu yubatswe hifashishijwe inguzanyo ya Banki zinyuranye, yiyongera kuri miliyoni 35 yatanzwe mu migabane shingiro, aho buri mumotari yinjiraga muri Koperative atanze amafaranga ibihumbi 50.

Ngo batekereza kubaka inzu, bari baramaze kugura ikibanza cya miliyoni 20, nibwo inzu yatangiye kubakwa, ariko bumvikana n’ubuyobozi bwa Koperative ko kugira ngo umwenda wa banki wishyurwe, buri mumotari agomba kwishyura amafaranga 300 buri munsi angana na 6,300,000 FRW ku kwezi.

Ngo abamotari bakomeje kubona ko ibikorwa byo kubaka inzu yabo bigenda neza, ibyo bikomeza kubongerera imbaraga mu gutanga uwo musanzu wo kwishyura banki, kugeza ubwo bamwe mu banyamuryango bageze ku rwego rw’umugabane w’ibihumbi 500 nyuma y’uko inzu yabo yari imaze kuzura, aho babwiwe ko yuzuye itwaye miliyoni 126.

Ngo ubwo Leta iherutse gufatwa icyemezo cyo kugabanya amakoperative mu rwego rwo kurushaho kunoza uwo mwuga, abagize COTAMONO-Ubumwe, batunguwe no kumva amakuru y’uko inzu yabo igiye gutezwa cyamunara.

Ngo mu gihe bafataga ayo makuru nk’ibihuha, ngo bongeye gutungurwa no kubwirwa ko inzu yabo yamaze gutezwa cyamunara ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 86.

Ngo begereye abahoze ari abayobozi babo, ari nabo bagurishije iyo nzu, ngo bamenye impamvu inzu yabo igurishwa batabigishijwemo inama, ngo abo bayobozi babima amatwi.

Ubwo bibazwaga itezwa cyamunara ry’inzu yabo, mu gihe ngo nyamara batasibye kwakwa umusanzu wa buri munsi, nibwo bahamagawe kuri Sitade Ubworoherane, ngo haza umukobwa ifite igikapu kirimo amafaranga, abaha impapuro uwiyanditse akamuha amafaranga ibihumbi 10 ababwira ko ari ayavuye mu nzu yabo yagurishijwe.

Kugeza ubu abo bamotari bavuga ko bari mu rujijo aho bibaza uburyo inzu yabo yagurishijwe miliyoni 86, ariko bo bagagabana atarenze miliyoni indwi.

Ngendambizi Innocent ati “Twubaka iyo nzu buri munyamuryango yatangaga amafaranga ibihumbi 50, tugasabwa n’amafaranga 300 ya buri munsi agenewe kwishyura umwenda wa banki, twumvaga ko dufite umutungo uzadufasha, dutungurwa no kumva ko inzu yacu twubatswe idutwaye miliyoni 126 igurishijwe miliyono 86, turibaza tuti ni imodoka wenda ngo bayigurishije imaze gusaza, tugwa mu kantu”.

Arongera ati “Icyatubabaje kurushaho, n’uko twatumijweho muri sitade ngo tugabane amafaranga inzu yacu yagurishijwe, haza umukobwa uhetse igikapu cyuzuye amafaranga batubwira ko ngo ari umunyamategeko, aduha impapuro uwiyandutse akamuha ibihumbi 10, uwashakaga kubaza yaramubwiraga ati genda ujye kurega, rwose nta koperative tugishaka zaradutuburiye, batubwiraga ko ari izo gufasha abantu none ahubwo zaduteje ibihombo”.

Mugenzi we witwa Tuyishime Jean Paul ati “Njye ndabara umugabane shingiro n’amafaranga 300 natangaga ku munsi, ngasanga nari maze kugira umugabane usaga ibihumbi 500 mu myaka itanu nari maze muri koperative, ariko icyambabaje ni ukubona bampa ibihumbi 10 nabwo bantuka bambwira ko ninyanga nyahomba, Leta ikwiye gukemura ikibazo cyacu”.

Abo bamotari bavuga ko ikibazo cy’inzu yabo gikwiye gukurikiranwa, hakamenyekana icyo bita ubujura bwabaye mu igurwa ryayo, aho bemeza ko bamwe mubahoze mu buyobozi bwayo bashyize iyo nzu muri cyamunara mu nyungu zabo, ndetse bakemeza ko ari nabo bayiguze.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye na Mitari Jean de Dieu ukuriye ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) mu majyaruguru, agaragaza impamvu ebyiri zatumye inguzanyo Koperative y’abamotari izamuka kugeza ubwo inzu yabo itezwa cyamunara.

Ati “Byifujwe ko habaho ivugurura mu kimotari kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga buri karere kakagira Koperative imwe, mu mategeko n’uko iyo koperative zisheshe habaho kugabana imitungo, kubera ko umunyamategeko ugena agaciro (liquidateur) ubusanzwe ahenda, RDB yemeye gufasha amakoperative ibaha abo bagenagaciro bazahembwa na Leta”.

Arongera ati “Ku kibazo cya COTAMONO-Ubumwe, byagaragaye ko hari abamotari batatanze imisanzu neza, iyo bose batanga neza imisanzu uko barenga 1000, uriya mwenda wa banki bari kuwishyura inzu utagurishijwe, nta n’uwabura kuvuga ko n’icyorezo cya COVID-19 cyateje ibibazo aho abamotari bamaze imyaka ibiri badakora neza, ibyo byose byatumye umwenda wa Banki ukomeza kuzamuka, kuba rero buri munyamuryango yarahawe amafaranga ibihumbi 10 nuko ariyo yasagutse ku mwenda wa banki”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha barabahekenye tu

Ndanga yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka