Musanze: Inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi yari yaradindiye igiye gusubukurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burizeza abaturage ko inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wabo wa Kinigi imaze igihe kinini yaradindiye, ibikorwa byo kuyubaka bizasubukurwa muri Kanama 2021.

Inyubako yadindiye ubwo yari iri hafi kuzura
Inyubako yadindiye ubwo yari iri hafi kuzura

Abo baturage muri iyi minsi bishimira ko batujwe heza, bubakirwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), kuri ubu bakaba basaba no kubakirwa aho basabira serivise hatunganye mu gihe bagana ubuyobozi babubwira ibibazo byabo.

Umuturage witwa Ndikumana, umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati “Leta idutuje neza kandi turayishimira yatwubakiye umudugudu utabona ahandi, ariko gutura heza, biramutse bijyanye no gusabira serivise ahantu hisanzuye byaba akarusho, iyi nyubako tumaze imyaka tuyireba ituzuye, nibashyiremo agatege duture heza n’ubuyobozi bukorere heza”.

Mugenzi we na we yunzemo ati “Ubwo batangiraga iyi nyubako twarishimye, tuti tubonye umurenge wa Etage, tugeze aho tubona kubaka birahagaze aho yari imaze gukingwa, Leta nidufashe tubone umurenge wacu wuzuye, Gitifu wacu n’abamufasha badukorere bisanzuye”.

Ni umurenge umaze imyaka irenga ibiri waradindiye, aho watangiye kubakwa tariki 13 Ukwakira 2017, bikaba byari biteganyijwe ko wuzura mu ntangiro za 2018.

Ni ibiro byubakwa ku nkunga ya Sacola (Sabyinyo Community Livelihood Association), uyu ukaba ari Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ukorera mu Karere ka Musanze, aho ushinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’imibereho y’abaturage bayituriye.

Inyubako nshya y'ibiro by'Umurenge wa Kinigi igiye gusubukurwa
Inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi igiye gusubukurwa

Uwo mufatanyabikorwa wa Leta kandi akaba asanzwe yubaka ibikorwa remezo binyuranye, birimo imihanda, amashuri n’ibiro by’imirenge mu duce twegereye Ibirunga, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi nziza.

Nsengiyumva Pierre Célèstin, umuyobozi w’uwo muryango, avuga ko mu byadindije iyo nyubako harimo icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko aho Sacola yakuraga amafaranga hari hamaze guhagarara, ni ukuvuga mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo.

Ati “Aho umurwayi wa mbere abonekeye mu gihugu cyacu, kuza mu mahoteli n’ubukerarugendo byaradindiye, ibyo twabimenyesheje Akarere ko ubushobozi bubuze, Akarere katwemerera ko hari icyo gakora kugira ngo umurenge wubakwe, mu gihe Akarere kari kari mu nzira zo kudufasha, rwiyemezamirimo wubakaga uwo murenge ntiyatubereye imfura, atujyana mu nkiko aduca ibya mirenge, ni byo tukirimo”.

Iyo nyubako igeze ku rwego rwa 86%, yari isigaje gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri mu nzugi n’amadirishya n’andi masuku, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bukemeza ko iyubakwa ry’uwo murenge rigiye gusubukurwa ku bufatanye n’Inkeragutabara (Reserve force), nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.

Yagize ati “Hari umufatanyabikorwa twari dufite witwa Sacola, ariko kubera guhungabana muri iki gihe cya COVID-19, bisaba ko aba arekeye aho gukora uwo mushinga ariko twamaze kumvikana n’uwo mufatanyabikorwa ko Akarere gafata inshingano zo kurangiza Umurenge”.

Arongera ati “Izo nshingano twarazifashe turanazemera, ahubwo ubu twatangiye gahunda twamaze kuvugana na Reserve force, igiye kuwutwubakira aho bigiye gutangira muri uku kwezi kwa munani (Kanama) hatagize igihinduka, ukubakwa ugahita urangirana n’uyu mwaka, abaturage bo mu Kinigi bakabona serivise ahantu habereye Abanyakinigi”.

Ni umurenge uteganya gutwara amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 330, ahamaze gukoreshwa angana na miliyoni zigera kuri 270.

Abakozi b'Umurenge wa Kinigi ntibisanzuye kubera inyubako nto bakoreramo
Abakozi b’Umurenge wa Kinigi ntibisanzuye kubera inyubako nto bakoreramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira abayobozi b’Akarere ka Musanze n’Ubuyobozi bw’Igihugu muri rusange , ko bakomeje guteza imbere ibikorwa remezo mu Karere ka Musanze. Nkaba mbasaba ko , Nyuma yo Kurangiza kubaka Umurenge wa,Kinigi, batekereza no ku Murenge wa Musanze. Ntabwo ujyanye n’igihe kandi urashaje pe,!!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka