Musanze: Inkuba yakubise umuntu umwe ahita apfa

Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 24 Kamena 2023, inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Tuyubahe, wo mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ahita apfa.

Amakuru Kigali Today ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste, avuga ko inkuba yakubitiye uwo mwana iwabo mu rugo mu rukerera ahita apfa, umurambo ukaba uri ku kigo Nderabuzima cya Gasiza aho uzashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023.

Uwo muyobizi yavuze ko nta kindi inkuba yangije muri urwo rugo, icyakora ngo yangije ‘transformateur’ imwe y’amashanyarazi.

Iyo mvura kandi yaguye muri iryo, joro ubuyobozi buvuga ko hakibarurwa ibyo yangije, birimo inzu z’abaturage mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musunze, ariyo Muhoza mu Kagari ka Cyabararika, aho umugezi wa Mpenge wuzuye amazi aturuka mu Birunga amanukana imbogo, aho ubuyobozi butegereje RDB ngo iyo nyamaswa yapfuye ikurwe mu baturage, mu rwego rwo kubarinda kuyirya.

Iyi nyamaswa yahitanywe n'ibiza
Iyi nyamaswa yahitanywe n’ibiza

Mu Murenge wa Gacaca n’uwa Cyuve naho imyuzi yatewe n’amazi ava mu birunga, yuzuye yiroha mu baturage ahari gukorwa ibarura ry’inzu n’imyaka y’abaturage byangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imibare ya National Geographic yerekana ko hafi abantu ibihumbi 2 bicwa n’Inkuba buli mwaka.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka kuli uwo munsi.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka