Musanze: Inkuba yakubise abantu umunani umwe ahasiga ubuzima

Abantu umunani bakubiswe n’inkuba umwe ahita yitaba Imana nyuma yo kumugeza kwa muganga, bakaba bari mu kazi ku inshantiye y’ubwubatsi.

Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 4 Gicurasi 2021, ni bwo imvura yaguye mu gihe abafundi barimo bubaka ku ishantiye iherereye mu Mudugudu wa Rugi, Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, bihutira kujya kugama akaba ari bwo inkuba yakubise umunani muri bo.

Ayo makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Innocent Twagirimana wagize ati “Abo bantu bari kuri site bubaka. Babonye imvura itangiye kugwa mu ma saa saba n’igice bajya kuyugama, bataragerayo ni bwo inkuba yakubise bamwe muri bo. Bikimara kuba bihutishirijwe kwa muganga, ku bw’amahirwe make umwe apfa bakimugezayo”.

Uwapfuye ni uwitwa Gahizi Jules w’imyaka 25. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, avuga ko ba nyiri ishantiye bari barateganyije iby’ibanze mu kwirinda inkuba, harimo no kuhashyira umurindankuba, ariko impamvu yateye iyo sanganya, yarushije imbaraga ibikoresho kabuhariwe mu kwirinda inkuba byashyizweho, ikaba itaramenyekana kugeza ubu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa. Batatu mu bakubiswe n’inkuba, bo nyuma yo kuvurwa bikagaragara ko ibibazo bagize bidakomeye cyane bahise basezererwa barataha, abandi na bo basezerewe kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021.

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anabwira Kigali today ko bari mu myiteguro yo kureba uko ashyingurwa.

Nta cyumweru gishize na none mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, humvikanye inkuru y’umuntu wakubiswe n’inkuba ku manywa y’ihangu izuba riva, ahita ahasiga ubuzima n’intama ye yari acyuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka