Musanze: Ingendo ntizemewe guhera saa moya z’ijoro, inama zihabera zahagaritswe

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yashyizeho ingamba zihariye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zizubahirirwa mu Mujyi wa Musanze uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Ifoto y'umujyi wa Musanze
Ifoto y’umujyi wa Musanze

Muri izo ngamba harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro.

Inama (meetings and conferences) Mu mujyi wa Musanze birabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu, uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020. Ahandi mu gihugu inama ziremewe ariko zikitabirwa na 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru. Ahandi mu gihugu ho insengero zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo.

Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30 i Musanze, ahandi imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

Kanda HANO urebe imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka