Musanze: Ingamba zo guhangana n’imirire mibi zagabanyije umubare w’abari barazahajwe na yo

Bamwe mu babyeyi b’abana bahoze bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, zikomeje gushyirwaho zigenda zizana impinduka zifatika, zabafashije gusobanukirwa ko ari bo mbere na mbere bafite urufunguzo rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, no kumenya ko aho ubundi bwunganizi bwaturuka bukwiye gusanga hari icyo babanje gukora.

Ababyeyi bafata akanya bakigishwa gutegura indyo yuzuye bakanagaburira abana
Ababyeyi bafata akanya bakigishwa gutegura indyo yuzuye bakanagaburira abana

Abo Kigali Today iheruka gusanga bategurira abana indyo yuzuye, muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze Akarere ka Musanze, bayibwiye ko ubu basobanukiwe uko bategura indyo yuzuye, bikura abana babo mu mirire mibi.

Ishimwe Divine yagize ati “Mbere tutaritabira iyi gahunda y’igikoni cy’umudugudu, wasanga buri mubyeyi ari nyamwigendaho mu gutegura amafunguro agaburira umwana. Nkanjye nitanzeho urugero, natekaga ibijumba, naba nageretseho nk’ibishyimbo, nkumva nakoze agashya. Nashoboraga kumara nk’icyumweru ari ryo funguro ntekera abana gusa. Ibyerekeranye n’imboga cyangwa imbuto, ntabwo nari nzi igisobanuro cyabyo n’icyo bimariye umubiri”.

Ati “Nyuma y’aho ntangiye kwitabira gahunda y’igikoni cy’umudugudu, namenye ko gutegura indyo yuzuye, igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga; ari amafunguro agira uruhare mu mikurire y’umwana, kandi koko aho ntangiriye kubyitaho, ubu umwana wanjye afite imikurire myiza, yaba mu gihagararo n’ubwenge, muri macye ateye ubwuzu”.

Undi mubyeyi witwa Mutuyimana Angélique yagize ati “Kutamenya uko bategura indyo yuzuye, byari byaragize ingaruka ku mwana wanjye, buri gihe nkabona umwana agenda abyimbagana nkagira ngo ni umubyibuha, nyamara yaramaze kuzahazwa na bwaki. Aho ngereye aha ku gikoni cy’umudugudu, nahahuriye n’abandi bagore bagenzi banjye, abajyanama b’ubuzima n’ubuyobozi; aho badusobanurira ibyibandwaho mu kurwanya imirire mibi”.

Ari “Twamenye ubwenge, tujijukirwa uko indyo yuzuye itegurwa, ikagaburirwa umwana. Ubu umudendezo n’ituze mu miryango yacu ni byose, kubera ko tutakirwaje imirire mibi”.

Muri gahunda y'igikoni cy'Umudugudu abana baba bishimiye guhabwa amafunguro
Muri gahunda y’igikoni cy’Umudugudu abana baba bishimiye guhabwa amafunguro

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko gahunda nk’iy’Igikoni cy’umudugudu, Akarima k’igikoni ndetse n’ubukangurambaga bugamije gufasha imiryango guhindura imyumvire, ziri mu ngamba aka Karere gashyizemo imbaraga mu kuvuguta umuti w’ikibazo cy’imirire mibi.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’imirire mibi gihangayikishije, ndetse yewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho aduhereye ubutumwa bwo kwita ku kibazo cy’imirire mibi mu buryo bw’umwihariko, twihutiye kujya mu ngamba. Ubu dushyize imbaraga gahunda z’Igikoni cy’Umudugudu ababyeyi bahuriramo, bakigishwa kurwanya imirire mibi, bagategurira abana indyo yuzuye kandi bakabagaburira”.

Akomeza agira ati “Twanashyize imbaraga mu gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Akarere, badufasha kubonera imiryango cyane cyane itishoboye ubufasha, ikorozwa amatungo magufi, abana bakabasha kubona byoroshye amata n’amagi, byunganira muri ya ndyo yuzuye baba bigishijwe gutegura”.

Uru rugamba ariko rujyana no guhindura imyumvire n’imitekerereza by’abaturage nk’uko Ramuli abigarukaho

Ati “Akarere ka Musanze ntacyo kabuze cyatuma duhora mu bibazo by’imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibyo turushaho kubisobanurira abaturage, ko kurandura imirire mibi, bigomba kujyana no guhindura imyumvire, kuko hari nk’abo usanga bafite ayo mafunguro ariko batazi kuyategura cyangwa bakayamarira ku isoko ntibazirikane ko n’abana bayakeneye. Ibi iyo byitaweho mu muryango, biza byunganira na bwa bushobozi Leta ishyiraho bikajyanirana, bityo tukizera ko igihe kizagera iki kibazo kikaba amateka”.

Kumenya uko abana babo bahagaze mu mikurire bibaha umurongo w'uko bakurikirana imirire yabo
Kumenya uko abana babo bahagaze mu mikurire bibaha umurongo w’uko bakurikirana imirire yabo

Ni ingamba ahamya ko zigenda zitanga umusaruro kuko nko mu mwaka wa 2019-2020, abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 347. Imibare yaragabanutse mu mwaka 2020-2021 bagera kuri 297, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 Akarere ka Musanze, kakaba gafite umuhigo wo gukurikirana no kwita ku bana 150 bafite imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka