Musanze: Imyumvire ya ‘Ni ko zubakwa’ yagaragajwe nk’inzitizi mu kubaka umuryango utekanye

Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, bagaragaza impungenge batewe n’abarimo gushinga ingo bakagirana amakimbirane zitamaze kabiri, ntibanatere intambwe yo kuyahosha cyangwa ngo banayashakire umuti urambye, bishingikirije imyumvire y’uko ari ko ingo zubakwa.

Barebeye hamwe icyakorwa mu gukumira amakimbirane mu ngo
Barebeye hamwe icyakorwa mu gukumira amakimbirane mu ngo

Mu kiganiro cyitwa FEMDialogue, gitegurwa n’Umuryango uharanira iterambere ry’umugore mu Rwanda (Rwanda Women’s Network), cyabereye mu Mirenge ya Rwaza na Gacaca mu Karere ka Musanze, ku wa kane tariki 29 Kamena 2023, kigahuza abagore n’abakobwa bibumbiye mu matsinda akorana n’uyu muryango, iki kibazo cyagaragajwe nk’imwe mu nzitizi ku kubaka umuryango utekanye kandi urambye.

Musabyimana Petronile agira ati “Umukobwa arimo gushaka umugabo bamarana iminsi cyangwa amezi, bagatangira kurebana nabi ku bw’impamvu runaka y’ibyo batumvikanyeho, yahambira ibye ngo asubiye iwabo, ababyeyi be bakamutwamira hejuru bamwuhura ngo asubire mu rugo rwe bati ni ko zubakwa”.

Ati “Ibyo babikora batitaye ku kubanza kureba ngo banamenye impamvu ibimuteye, ahanini banatinya kugira igisebo, ndetse n’ipfunwe baba bafite ngo hatagira ubaseka ko umwana wabo yahukanye”.

Abakobwa barimo uwitwa Twizerimana Clementine, bafite ingero za bamwe muri bagenzi babo bigeze gushinga ingo, bisanga batagishoboye kuzubaka biturutse ku bwumvikane bucye hagati yabo n’abo bashakanye.

Yagize ati “Hari umukobwa washatse umugabo, nyuma yaho akajya amukubita bikomeye. Yagiraga atya yatabaza iwabo umubyeyi we, mu mwanya wo kumusura ngo yumve ikibazo bagiranye akamubwira ko kuba abayeho akubitwa nta kidasanzwe kandi ko na bo ari bwo buzima babayemo, ndetse ko bitababujije kubarera ngo bakure. Ubu uwo mugenzi wanjye abayeho mu gahinda, ntagira uwo atakira, bisa n’aho barumutsindagiyemo aho bahora bamubwira gushikama ko ari ko ingo zubakwa”.

Barebeye hamwe icyakorwa mu gukumira amakimbirane mu ngo
Barebeye hamwe icyakorwa mu gukumira amakimbirane mu ngo

Ati “Hari abantu benshi babayeho badafite amahoro, bahozwa ku nkeke bagahohoterwa no guteshwa agaciro, bataye umutwe n’icyerekezo kizima bitewe n’abo bashakanye na bo. Tugasanga mu rugendo rwo kubaka umuryango muzima, hakenewe n’uruhare rw’ababyeyi rugaragarira mu gukurikiranira hafi imibereho n’imyitwarire y’abana babo, no kubaba hafi mu bujyanama butuma barushaho kubaka ingo nzima kandi zitekanye.

Himelda Mutegarugori, umukozi ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Rwanda Women’s Network, agaragaza ibi biganiro nk’umusemburo w’impinduka mu bantu benshi.

Yagize ati “Ubuhamya nk’ubu bakomora kuri bagenzi babo cyangwa bushingiye ku byababayeho, abagore n’abakobwa b’abafashamyumvire babuganiraho bisanzuranyeho hagati yabo, bakanabwunguranaho ibitekerezo, bagafata n’imyanzuro bashingiraho bigisha abandi mu rubuga bahabwa yaba mu Nteko z’abaturage n’izindi gahunda zihuza abantu b’ingeri nyinshi. Bibabafasha guhindura imyumvire, tugamije kubaka imiryango izira amakimbirane n’ibindi bibazo biyugarije muri iki gihe”.

Himelda Mutegarugori
Himelda Mutegarugori

Benshi mu bagore n’abakobwa bo muri iyi Mirenge yombi, bagaragaza ikibazo cy’ibishyingiranwa nk’intandaro y’ubwumvikane bucye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho muri iki gihe usanga hari imiryango itanyurwa, cyangwa ikanatsimbarara ku bishyingiranwa runaka umukobwa agomba gutahana ku musore, ititaye ku gaciro cyangwa ingano y’ibyo yakowe, ibi haba ubwo bigera n’aho bisenya ingo zimwe na zimwe zitamaze kabiri.

Ingero za bamwe, ni urw’abigeze gusezerana, umusore amara icyumweru yaranze kuryama mu cyumba kimwe n’umukobwa bari barushinze, biturutse ku kuba mu bishyingiranwa umukobwa yari yatahanye nta matora yarimo.

Urundi rugero ni urw’umugabo uhoza umugore we ku nkeke amuziza ko mu bishyingiranwa yatwaye, atigeze ashyiramo igare n’intebe zo mu ruganiriro.

Mu Karere ka Musanze abagore b’abafashamyumvire b’urubuga rw’abagore ndetse n’abakobwa bazwi nka Girls champions, bose hamwe bagera mu 120, bo mu Mirenge ya Rwaza na Gacaca, bafasha bagenzi babo mu bukangurambaga ku kubaka umuryango uzira amakimbirane, akaba abifashwamo n’Umuryango Rwanda Women’s Network.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka