Musanze: Imyanya myinshi itarimo abakozi ibangamiye imitangire ya serivisi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko kimwe mu bibangamira imitangire ya Servisi ari abakozi bake mu bigo binyuranye bya Leta muri ako karere, aho hari imyanya 195 imaze igihe itagira abakozi.

Mu Karere ka Musanze hari imyanya 195 itarimo abakozi
Mu Karere ka Musanze hari imyanya 195 itarimo abakozi

Muri raporo y’akarere yagaragarijwe mu nama ya Komite y’umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru, hareberwa hamwe aho imihigo y’Akarere ka Musanze igeze yeswa, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yavuze ko kuba hari imyanya ikibura abakozi mu bigo bya Leta bibangamira imitangire myiza ya Serivisi.

Serivisi ziburamo abakozi benshi ni izo mu tugari, mu bitaro bya Ruhengeri no mu bigo Nderabuzima bishamikiye kuri ibyo bitaro.

Mu tugari 68 tugize Akarere ka Musanze dukeneye abakozi 45 aho kugeza ubu muri 136 bakenewe abari mu kazi ari 91, aho utugari 22 tutagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa mu gihe habura 23 mu bakozi bashinzwe ubukungu mu tugari (SEDO).

Abakozi b’Akarere ka Musanze bakorera ku cyicaro cy’akarere bagombye kuba 81 ariko abari mu kazi ni 65, aho serivise 16 zitagira abakozi.

Ni mu gihe mu mirenge 15 igize ako karere habura abakozi 22 aho imirenge ine ariyo Kimonyi, Gashaki, Busogo na Rwaza itagira abanyamabanga nshingwabikorwa, n’izindi serivise 18 mu mirenge zitagira abakozi.

Mu bitaro bya Ruhengeri naho harabura abakozi 48, n’ibigo nderabuzima 16 bishamikiye kuri ibyo bitaro, birabura abakozi 64.

Ibyo byose bitera ikibazo ku mitangire myiza ya Serivise nk’uko bamwe mu baturage babivuga, aho umwe mu baganiriye na Kigali Today wo mu murenge wa Gashaki agira ati “Birumvikana, kutagira umuyobozi biteza ibibazo, nk’ubu tumaze igihe kirekire nta gitifu tugira, aho tukibaza niba muri iki gihugu harabuze umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora uyu murenge bikatuyobera”.

Visi Meya Kamanzi, na we aremeza ko kuba hari Serivisi zitagira abakozi hari icyo bidindiza ku mitangire myiza ya Servisi.

Ati “Kuba dufite abakozi badahagije ni kimwe mu bibazo bikomeye kibangamiye imikorere yacu na bwa bufatanye dusabwa bujyanye no gutanga serivise nziza ku baturage, serivise zinoze kandi ku gihe”.

Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko icyo kibazo kiririmo gushakirwa umuti, ariko kandi asaba n’abakozi b’akarere gukora nk’ikipe bajya inama, bigira no ku bandi mu rwego rwo guharanira kwesa imihigo akarere kahigiye imbere y’Umukuru w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nibyiz turabakunda cne

Batima yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Ibintu bya licences biriya nabyi ntibirasobanuka ahubwo bazakureho gutangwa diplome nanjye ndatanga licence kuko mubona ariho irebwa gusumba diplome.ese mumashuri bagiye byarangira rimwe ikizame cya licence nicya diplome umuntu agasohoka azi ko byose yabirangije nta yindi rwaserera bazamushiraho nugushaka akazi.naho ibyabakozi bake nigute wavuga ngo akarere kabaye alanyuma mumihigo Kandi nawe uziko ntabakozi ugiye urumva waba yes kangahe mugihe ubura abakozi 192 bo gukora iyo mihigo?.banyamakuru iki kibazo muzakibaze minister of labor

Kabano yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

KT radio muri intwari kbsa,iki kibazo ntaho kitari muturere service zaradindiriye kubera ubucye bw’abakozi munzego z’ibanze.urugero: mukarere kamwe Hari umurenge umaze hejuru y’imyaka 2 nta gitifu.Aha kudindira kwa service Leta nayo ibifitemo uruhare kuko abaturage ntutujya dusobanukirwa icyabuze? urugero rwa 2 uyu murenge ufite utugali 4,twose nta Sedo tugira imyaka ibaye 3,umuntu 1
kukagari yakora byose? K’urwego rw’utugari leta niyo izi impamvu yanze gusyiramo abakozi kuko muturere hafi yatwose ibizamini byanditse byarakozwe ariko imyaka igiye kuba 2 nta interview, ntanamakuru afatika abatsinze bafite.KT redio muzatohoze neza niba iyi nkuru Ari ukuri nimusanga Ari ukuri muzatubarize impamvu"Abakandida Bose bakoze ikizamini k’urwego rw’utugari k’umwanya w’UmunyamabangaNshingwabikorwa (Executive Secretary) abo batarashyira mumyanya amanota yabo azaseswa bongere bakore bundi bushya"Kubera iki abantu bakora bagatsinda bashoye imbaraga, umwanya n’amafranga ibyabo bigateshwa agaciro?ese leta yo ntagihombo ihabona? Ninde uzabazwa ikigihombo twatewe(twe na Leta)?We need transparency in all.

Gerard yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Mwashyize imyanya hanze ko abatagira akazi ari benshi bakaza bagakora.
nabakozi bake kuko mwababuze cg nuko mutashizemo ubushake bwo kubashaka.

abashaka akazi barahari, imyanya irahari, mutubwire tuze dupiganire iyo myanya.

OK yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ikibazo cyabakozi bake muma services ahanini na leta ibigiramo uruhare.
urugero: Gufata abakozi mubigo-nderabuzima no mu bitaro ukabahagarika ngo ntibafite licences utarabona abandi babasimbura murumva icyo cyuho cyabura? Kdi nikizamini cya council kugitsinda ntibiba byoroshye ukurikije imitegurire yacyo
m
Murebere hamwe uburyo ibya licence byakoroshywa!

Providence yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ibyo uvuga bya licenses ntacyo bivuze kuko kuba bakora ntazo bafite nabyo byazahombya leta mugihe bakora amakosa mu kazi Mandi batemerewe kuvura nta license bafite. Ngirango ibyo Minisante iri kibikemura kuko igiye gushyiramo abaforomo bashya 800 bujuje ibisabwa bafite na license uvuga.

Xray yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka