Musanze: Imwe mu mihanda ikiri mishya yatangiye kwangirika
Abaturage bo mu bice byiganjemo ibyo mu Mujyi wa Musanze batewe impungenge n’imihanda ya kaburimbo yatangiye kwangirika, bakavuga ko mu gihe hatagira igikorwa hakiri kare ngo ibyo bikorwa remezo bisanwe, byarushaho kwangirika mu buryo bukomeye.

Uku kwangirika kw’imwe muri iyo mihanda irimo n’itaramara imyaka nibura itatu ikozwe bigaragarira kuri zimwe mu nzira zubakishijwe amapave zayishyizweho zigenewe kunyurwamo n’abanyamaguru ndetse na za rigore zari zipfundikijwe beton zagiye ziriduka; umunyamaguru kugira ngo ahanyure bikaba bimusaba gukikira cyangwa kubisimbuka.
Byukusenge Alphonsine ati: “Hari aho ibisima bipfundikira inzira z’amazi byagiye bigwamo imbere hamwe bisigara biregetse ahandi bihirimamo burundu. Nk’umuntu akinyuraho atakibonye akaba yakwituramo akahakomerekera cyangwa akavunika. Yewe n’abahanyura kenshi bamaze kuhamenyera bo bibasaba gusimbuka cyangwa no mu kucyitaza akaba yakubitana n’imodoka, igare cyangwa moto irimo igenda mu muhanda”.
“Ku babyeyi dufite abana b’abanyeshuri cyane cyane bakiri bato banyura ahangiritse bajya cyangwa bava ku ishuri usanga duhangayikiye ubuzima bwabo bitewe n’uko nta ntege zihagije baba bakagize zo kwiramira mu gihe bagira ibyago byo kubigwamo”.

Izo nzira z’amazi n’inzira z’abanyamaguru zagiye zangirika bigaragara ku muhanda wa kaburimbo uturuka ahazwi nko mu rya Gatadatu-Rusagara, umuhanda Camp Muhoza-Gashangiro, agahanda k’ibitaka k’imbere y’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Visenti.
Ikibazo gifitanye isano n’iki kinagaragara ku mihanda yo mu mujyi rwagati wa Musanze, ahari ibyobo byifashishwa mu gukora isuku yo mu nzira z’amazi zo kuri iyi mihanda na byo bidapfundikiye ku buryo mu gihe cy’imvura byuzuramo amazi n’uwabigwamo amahirwe yo gukurwamo ari muzima yaba ari macye, nk’uko Byukusenge yakomeje abisobanura.
Yagize ati “Ibyo byobo byashyizwe iruhande rw’umuhanda mu nzira abanyamaguru banyuramo ku buryo nko mu gihe cy’imvura byuzura amazi bityo n’ibyago byo kuba abantu babigwamo biba ari byinshi”.
Ni ikibazo Nizeyimana Etienne, Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa remezo n’Imiturire mu Karere ka Musanze yavuze ko bazi kandi bateganya ko mu gihe kidatinze kizaba cyamaze gukemuka dore ko rwiyemezamirimo ushinzwe gusana imihanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bamaze gushyikirizwa urutonde rw’ahagomba gusanwa.
Ati: “Tumaze iminsi tureba ahantu hose hagiye hagaragara ibyo bibazo twanahakoreye urutonde, turushyikiriza rwiyemezamirimo ushinzwe gusana imihanda kugira ngo atangire arebe uko yayisana. Uretse iyo, hari n’indi mihanda dufite Akarere kaba gashinzwe gukukiranira hafi, hagira ikibazo kiyigaragaramo gisaba ko isanwa Akarere kakihutira kumenyesha inzego zigakuriye harimo na RTDA kugira ngo isanwe. Ibyo na byo twamaze kubikora ubu ikiriho ni uko iyo mihanda iri mu nzira zo gusanwa mu gihe cya vuba; nkaba nabwira abaturage ko bashonje bahishiwe”.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe ibi bikorwa remezo bishyizweho cyangwa binasanwe bajya bagira uruhare rufatika mu kubibungabunga babifata neza dore ko hari aho bigaragara ko bigenda byangizwa bitamaze kabiri.
Ibikorwa remezo by’imihanda ya kaburimbo ikomeje kubakwa mu bice by’umujyi wa Musanze, benshi mu baturage babibonamo igisubizo cy’imigenderanire n’imihahirane inoze birushaho gutuma aka Karere nka kamwe mu twunganira Umujyi wa Kigali karushaho gutera imbere yaba mu bwiza no mu bukungu.
Nibura mu myaka itarenga irindwi habarurwa ibirometero bigera kuri 15 by’imihanda ya kaburimbo byahatunganyijwe ndetse kubaka indi mishyashya bikaba bikomeje aho imyinshi ari ikorwa ku nkunga ya Banki y’Isi.

Ohereza igitekerezo
|