Musanze: Imvura yangije imyaka inasenya amazu

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Musanze, yangije imyaka y’abaturage inagurukana ibisenge by’inzu, ba nyirabyo basigara mu bihombo.

Iyo mvura n’umuyaga mwinshi, byibasiye Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, yagurukanye ibisenge by’inzu eshanu, yangiza imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage, harimo ibigori byari bihinze kuri site iri ku buso bwa Hegitari 30, insina z’urutoki, ibishyimbo, inavuna ibiti birimo n’ibyimbuto za avoka, bishyira benshi mu gihombo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Herman Micomyiza, yavuze ko mu nzu zangiritse, hafi ya zose zitari ziziritse ibisenge, bikaba biri mu bikekwa gutiza umurindi uwo muyaga wari ufite imbaraga.

Ati: “Ibisenge byagiye biguruka, bigaragara ko bitari biziritse. Ubwo rero n’ubwo kubisubizaho bishoboka, birasaba ko hazitabwa ku kuzirika cyane ibisenge byazo, kugira ngo no mu gihe umuyaga wakongera kugaruka, utazongera ukazisenya”.

“Ku ruhande rw’insina zavunaguwe n’umuyaga zo n’izagwiriranye, bigaragara ko nta rindi garuriro ry’umusaruro wazo twakwitega, ni ugutegereza izindi zizamera bundi bushya. Keretse wenda izavunitse zari zeze ibitoki, ba nyirazo bagiye babikuraho, baba aribyo baramura. Naho ku bigori ho ibyinshi byagiye bigwirirana, twakanguriye abaturage kureba uko batangira kubyegura no kubiseguza ibiti kugira n’ubundi turebe ko byazanzamuka ntibagwe mu bihombo bya burundu”.

Ntiharamenyekana agaciro k’ibyangijwe n’iyo mvura kuko ubwo Gitifu yatangaza ibi, bari bakigakusanya.

Gitifu Micomyiza, yakanguriye abaturage kujya bitwararika ibihe by’imvura nyinshi bibanda ku myubakire yujuje ibisabwa harimo no kuzirika ibisenge by’inzu.

Nanone kandi ngo ni ngombwa kujya birinda imihingire y’akajagari, ahubwo bakajya bitabira guhinga bagendeye ku nama bagirwa n’abafite ubumenyi mu by’ubuhinzi, ndetse igihe cyose habaye ibiza nk’ibi bagahuriza hamwe amaboko mu gusubiranya ibyangijwe na byo, kuko n’ubundi iyo byateye ntawe birobanura.

Imvura nk’iyi ariko noneho yo ivanze n’urubura, yanaguye mu Tugari tumwe na tumwe two mu Murenge wa Nyange, maze urwo rubura rwangije ibihingwa byiganjemo ibigori n’ibishyimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka