Musanze: Imvugo ‘Iyo mbimenya’ ni yo ntero y’ababyaye abana barenga 10 bikabagora kubarera

Mu bihe byo hambere kubyara babyitaga ubukungu, aho abenshi baharaniraga kubyara abana benshi, ibyo bitaga kugira ‘amaboko’, aho urugo rufite abana benshi buri wese yarwubahaga ati uriya muryango ntawawuvugiramo ni abanyamaboko.

Umwe mu bakecuru babyaye imbyaro nyinshi aragira inama abakiri bato, abasaba kuboneza urubyaro
Umwe mu bakecuru babyaye imbyaro nyinshi aragira inama abakiri bato, abasaba kuboneza urubyaro

N’ubwo kubyara abana benshi babifataga nk’ubukire, imiryango yabyaye abana benshi muri iki gihe irabogoza, aho uhura n’umukecuru wabyaye abana benshi ugasanga ni nyirantabwa, ntawe afite umwitaho, arataka ubukene bukabuje, mu magambo ye akarangwa n’ukwicuza, ati “Iyo mbimenya mba naraboneje urubyaro”.

Ubwo Kigali Today yageraga mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yaganiriye na bamwe mu bakecuru babyaye imbyaro zisaga icumi, mu maganya menshi byagaragaye ko bicuza icyabateye kutaboneza urubyaro abenshi bati “Uwansubiza ubukumi sinakongera gukora iryo kosa”.

Kankera Laurence w’imyaka 72 wabyaye imbyaro 15, mu gahinda kenshi yavuze ko mu gihe cye hariho uburyo bwo kuboneza urubyaro bwitwaga ONAPO, ariko abirengaho abyara uko yishakiye kuko imyumvire ye yari iyo kugwiza umuryango, ibyo yafataga nk’amaboko mu muryango.

Avuga ko mu mbyaro 15 yabyaye, umunani ari bo bariho mu gihe barindwi bitabye Imana, bose ngo yababyaye neza, gusa ubukene ngo buramwugarije ntawe afite umwitaho.

Agira ati “Abana 15 nabyaye bamazemo imbaraga, bari impekerane ntabwo nigeze mbaho ntuje. ONAPO yabagaho ariko sinigeze nyijyamo numvaga nshaka kubyara abana benshi. Ubu ndicuza, abana bansizemo imvune nsaziye imburagihe, ntabwo bigeze bambaga yemwe, bose nababyaraga neza nta n’impanga zirimo kandi bose nababyariye mu rugo. Ubu muri abo bana ni umwe gusa wize kaminuza, abandi bamaraga kumenya gusoma no kwandika bakavamo”.

Uwo mukecuru ngo nta sambu agira, ndetse n’abana be ngo babayeho mu buryo bwo kwirwanaho, ubonye uko aramuka akabaho.

Ati “Uwansubiza ubukumi sinakongera kugwa mu ikosa ryo kubyara abo ntashoboye kurera, byarankenesheje nta kindi nsigaje inyuma, iyo ngize ubufasha mbasaba barambwira bati si twe twagutumiye ngo utubyare, ubu ni ukubaho mu buryo bwa mpemuke ndamuke. Ahubwo munshimirire Perezida Kagame wantangiye mituweri akanshyira no muri VUP, barampemba nkabona ayo ngura agasabune”.

Uyu na we ni umwe mu babyaye imbyaro zirenga 10, avuga ko byamusigiye ubukene
Uyu na we ni umwe mu babyaye imbyaro zirenga 10, avuga ko byamusigiye ubukene

Nyirabitabwahe Winifrida wabyaye imbyaro 10 na we ati “Kera ndabyemeye twari injiji, nabyaye abana 10 ariko kwa kwirara tuvuga ngo Imana izarera ntitwabonaga ko bizatugaruka. Twabuze abatugira inama kuva kare, kera kubyara byafatwaga nk’imbaraga mu muryango ariko ubu birimo kutugaruka, urashaka aho uca inshuro ukahabura”.

Arongera ati “Abo bana bose uko ari 10 nta n’umwe wize, bose ni abatera ibibazo gusa, kera nabaciraga inshuro nkayibona kuko wajyaga guhingira umuntu ukaba uzi ko utahana icyibo cyuzuye ibishyimbo, none ubu ni ibibazo ni ukwirirwa bantuka”.

Nyiramaganya w’imyaka 75 wabyaye abana 12 akaba asigaranye batandatu, avuga ko atigeze agira ubuzima bwiza nk’uko yari abitegereje kubera urwo rubyaro, aho mu bana yabyaye bose nta numwe wageze mu ishuri.

Agira ati “Nabyaye abana 12, bagiye bapfa ari bakuru abo nasigaranye barashatse, ubu ndi jyenyine ntunzwe n’akazi ko gukondora mu muhanda. Uburyo nabyaye abo bana ntabwo mbizi niba ari Imana yabikoraga simbizi, twaravugaga ngo ahari Imana izabarera, gusa icyo gihe twabonaga n’ibyo kurya bihagije”.

Arongera ati “Nta mwana wanjye n’umwe wize, abasigaye ni abakobwa barigendeye bagiye gushaka, gusa aho bari hari ubwo banyaruka bakansura banzaniye utuboga. Icyo nabwira abana b’iki gihe ni babyare bake bashoboye, gusa muri iki gihe baraboneza kuko n’abo bakobwa banjye babyaye bake. Kubyara benshi ntacyo bimaze ndetse baca umugani mu Kinyarwanda ngo nyiri abana benshi ni we nyiri ubuturo”.

Abo bakecuru bavuga ko hari ubwo basamiraga ku kiriri, gusa ngo amahirwe bagiraga ni uko babyaraga neza batabazwe, akaba ari yo mpamvu bakiriho kuko iyo umuntu abyaye bamubaze ngo bimusigira ubumuga.

Munyangondo François avuga ko impamvu kera babyaraga cyane, ngo babiterwaga n’ubutaka bwinshi bwabashukaga.

Ati “Hari imitungo ariko kugeza ubu nta butaka, urabyara benshi ukabura icyo ubaha. Uzi kubyara umwana ukabona arimo gukubitwa yibye, bitera agahinda, hari n’abana babwira ababyeyi ngo mwambyariye iki. Imyumvire yacu yarimo ubujiji aho kubyara byafatwaga nk’amaboko, ukavuga uti ngwize umuryango. Turasaba ab’iki gihe kureba kure bakaboneza urubyaro, kuko natwe twabikoraga tutabanje gutekereza none biratugarutse”.

Abenshi mu bakecuru babyaye abana benshi bavuga ko batabawe na gahunda ya VUP
Abenshi mu bakecuru babyaye abana benshi bavuga ko batabawe na gahunda ya VUP

Munyangondo arongera ati “Nk’ubu data, yabyaye abana 20 ku bagore batandukanye, mama ni we muto ariko afite abana umunani, murumva uburyo tubayeho ntibworoshye, iyo tutagira VUP twari dushize”.

Abo bageze mu zabukuru baratanga impanuro ku bakiri bato, babasaba kubahiriza gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro kugira ngo ibibazo barimo kunyuramo muri iki gihe nyuma y’uko babyaye imbyaro nyinshi, ntibizabe ku buzukuru babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka