Musanze: Imodoka yishe umuntu ikomeza urugendo

Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka.

Ni impanuka yabereye aho bita ku kamakara saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aho uwo muturage ngo yasohotse mu modoka yi Coaster yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza i Rubavu, agogwa n’imidoka yavaga i Rubavu nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati ‟Mu muhanda wa Kaburimbo habereye impanuka y’imodoka iri mu bwoko bwa Prado, itabashije kumenyekana yavaga mu cyerekezo cya Nyabihu yerekeza i Musanze, igonga umunyamaguru wambukaga umuhanda witwa Ndabarinze Théoneste w’imyaka 40, akigezwa kwa Muganga yitaba Imana”.

Ndabarinze Théoneste waguye muri iyo mpanuka, biravugwa ko yari umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri ya Kamubuga.

Uwo mushoferi wagonze umuntu agakomeza urugendo aracyashakishwa kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka