Musanze: Imodoka nini zitwara abagenzi mu mihanda y’icyaro zitezweho kunoza serivisi

Abagenzi batega imodoka zikora mu muhanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi, barishimira ko imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zikaba zigiye kuborohereza ingendo bakora; kuko bazajya bagera iyo bajya batwawe mu binyabiziga bifite isuku kandi bisanzuye. Ikindi ngo ni uko izi modoka zifite ubushobozi bwo gutwara abantu benshi mu buryo butanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zigiye kuborohereza mu ngendo bakora
Imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zigiye kuborohereza mu ngendo bakora

Niwemugabo Athanase, umwe mu bagenzi Kigali Today yasanze muri gare ya Musanze yerekeje mu Murenge wa Cyanika yagize ati: “Izi modoka zije zikenewe, kuko zatangiye kuturuhura umubyigano n’akavuyo kabagaho mu rugendo kubera ubuto bw’imodoka zakoragamo. Ubu umugenzi arabasha kugera iyo ajya yisanzuye kuko izi ari imodoka nini kandi yicaye ahafite isuku. Ibyo ari byo byose ntabwo wabigereranya no kugenda muri twa tumodoka duto nakubwiraga. Ibi biranadufasha nkatwe abaturage muri rwa rugamba turimo rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba umuntu yakwandura atwawe mu modoka”.

Hashize imyaka myinshi abakora ingendo muri iyi mihanda Musanze-Cyanika, Musanze-Kinigi batwarwa n’imodoka za Taxi Hiace abantu bakunze kwita “twegerane”. Ariko muri iyi minsi urujya n’uruza rwazo muri iyi mihanda rwaragabanutse bikomeye, aho umuntu ashobora kumara amasaha ari hagati y’abiri n’atatu atarabona imodoka yo muri ubwo bwoko uretse izi nshya zimaze iminsi mike zitangiye kuhakorera.

Rwamuhizi Innocent, Umuyobozi wa Koperative itwara abagenzi mu Karere ka Musanze(MTC), avuga ko izi modoka nshya za Coaster zongerewe muri iyi mihanda ku bufatanye n’ikigo gihuje amakoperative atwara abagenzi mu Rwanda (RFTC), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 no kuziba icyuho cyatewe n’uko hari abatwara imodoka za Taxi Hiace (Twegerane) bafashe icyemezo cyo kutongera gutwara abagenzi, nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa umwanzuro washyizweho n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana, igatangaza icyemezo cy’uko abakora serivisi zo gutwara abagenzi batagomba kutarenza 50% by’abo ikinyabiziga kigenewe gutwara, bikanakurikirwa n’irindi bwiriza ry’uko ibiciro by’ingendo biguma uko byari biri.

Yagize ati: “Icyemezo cyo kongera umubare w’imodoka nshya za Coaster mu mihanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi twagifashe nyuma y’uko hari bamwe mu bafite imodoka za twegerane baziparitse mu bipangu iwabo, banga gutwara abagenzi bitwaje ko batashobora gushyira mu bikorwa umwanzuro uheruka gutangazwa n’inama y’abaminisitiri wo gutwara abagenzi bangana na 50% by’ubushobozi bw’abo ikinyabiziga gitwara. Tubonye ibi bitangiye kugira ingaruka ku bagenzi, twahisemo gusaba ubuyobozi budukuriye kugira icyo bukora, bufata icyemezo cyo kutwoherereza izi modoka nshya mubona ziva i Kigali, ubu zatangiye gukora”.

Uyu muyobozi abajijwe ikizakurikiraho mu gihe bizaba bibaye ngombwa ko ba nyiri izo modoka abantu bakunze kwita “twegerane” bisubiraho, bakongera gutwara abagenzi, yagize ati: “Urugamba rwo gutwara abagenzi bafashwa kugera iyo bajya twese turuhuriyeho, abatwara ziriya twegerane ni abafatanyabikorwa bacu, nibaramuka bagarutse tuzabashakira ahandi ho gukorera, bakomeze akazi nk’uko bisanzwe”.

Abakorera ingendo muri ibyo bice bifuza ko izi modoka za Coaster zongerwa, kugira ngo bigabanye igihe bamara batonze imirongo muri gare n’ahandi hagenewe gutegera imodoka(Arrêt).

Byukusenge Omar wari ku murongo ategereje kwinjira mu modoka imugeza mu Kinigi yagize ati: “Ubu iya mbere yujuje wa mubare ugenwa n’ibwiriza ihita igenda, ni nako byagenze ku yindi nsanze ikurikiyeho, niko natwe abagenzi tugitonze umurongo dutegereje ko tugerwaho. Ababishinzwe ntako batagize rwose baturwanaho ngo tubone uko dukora ingendo, ariko imodoka ntabwo zihagije, bazongereye byarushaho kuba byiza”.

Umuyobozi wa Koperative itwara abagenzi mu Karere ka Musanze(MTC) avuga ko izi modoka zizakorera muri iyi mihanda mu buryo buhoraho. Ku kibazo cy’uko zikiri nke, ngo hari gahunda yo gukomeza gukora ubuvugizi bafatanyije n’ikigo RFTC, zikaziyongera bidatinze uko amikoro azagenda aboneka.

Yagize ati: “Izi modoka twamaze gushyira muri iyi mihanda yombi zizakomeza kuhakorera, kandi twizeza abagenzi ko hari gahunda y’uko tuzagenda tuzongera ku buryo izo mpungenge bafite zitazatinda kuvugutirwa umuti; ikiriho ni uko tugikora ubuvugizi ngo hashakishwe amikoro y’uko izindi zizaboneka byihuse”.

Mu modoka zifashishwa muri serivisi zo gutwara abantu muri iyi mihanda yombi habagamo iza Coaster 9; ubu ziyongereyeho izindi 11 nshya. Mu kubahiriza gahunda yo gutwara abantu bangana na 50% by’abo imodoka ifitiye ubushobozi bwo gutwara, ubu zo ziri gutwara abatarenga 15 buri imwe. Hakaba hari no kwifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa POS ririnda umugenzi kuzamurirwa igiciro cy’urugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka