Musanze: Imishinga yagombye kuba yararangiye igeze he?

Mu mwaka wa 2019, imwe mu mishinga yari ku isonga mu Karere ka Musanze yarimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo ibitaro bya Ruhengeri n’inyubako nshya y’akarere n’imirenge inyuranye igize ako karere, aho byari biteganyijwe ko iyo mishinga yose yari kuzarangirana n’icyerekezo 2020.

Igishushanyo cy'inyubako yagombaga gukorerwamo n'Intara y'Amajyaruguru, Akarere ka Musanze n'Umurenge wa Muhoza
Igishushanyo cy’inyubako yagombaga gukorerwamo n’Intara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza

Ibyo ni bimwe mu byatangarijwe mu nteko rusange y’abaturage, yabereye muri Sitade Ubworoherane mu ntangiro za Nyakanga 2019, ubwo ubuyobozi bw’akarere bwagezaga ku baturage imishinga bubafitiye izuzura muri 2020.

Nyuma y’iyo nama, benshi mu baturage batahanye akanyamuneza bishimira ibyo bikorwa remezo bigiye kububakirwa by’umwihariko ibiro by’imirenge n’iby’akarere.

Uumwe muri bo ati “Erega n’ubundi uyu ni umujyi wa kabiri mu Rwanda. Tugiye kujya dusabira serivise ahantu hasobanutse, inyubako y’akarere ije ikenewe kuko iyi yari ishaje”.

Undi muturage ariko ufite ubumuga ati “Iyi nyubako yajyaga itugora iyo twaje kwaka serivise, ntigira inzira y’abantu bafite ubumuga wasanga dusubijwe”.

Ku ikubitiro inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Cyuve yari imaze gutahwa, hakurikiraho inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi nubwo yageze hagati irahagarara kubera amikoro make.

Inyubako y'ibiro by'Umurenge wa Cyuve yo yaruzuye iranatahwa
Inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Cyuve yo yaruzuye iranatahwa

Nta wakwirengagiza uruhare runini rw’icyorezo cya COVID-19, mu idindira ry’imishinga inyuranye ariko kandi hakibazwa icyakozwe kuri iyo mishanga kugeza ubu, nubwo byari muri gahunda ko yuzura muri 2020.

Akarere ka Musanze kari mu mushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri mu buryo bw’icyitegererezo, uwo mushinga usa n’uwahagaze kuko bigaragarira amaso ko nta kirakorwa, inyubako nshya z’imirenge nta kirakorwa uretse inyubako imwe y’Umurenge wa Cyuve yuzuye n’indi y’Umurenge wa Kinigi igeze hagati.

Ya nyubako y’akataraboneka abaturage bari bategereje nk’uko bari babibwiwe, yari iteganyirijwe gukorerwamo ubuyobozi n’abakozi b’Intara y’Amajyaruguru, ab’akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza iracyari mu mishanga.

Mu kumenya neza iby’idindira ry’iyo mishanga inyuranye yo mu Karere ka Musanze, Kigali Today yaganiriye na Rucyahanampuhwe Andrew, Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iyo mishanga igihari kandi iri mu nzira zo gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Abajijwe aho inyubako nshya z’imirenge zigeze yagize ati “Imirenge turacyafite akazi, uretse n’imirenge n’Akarere ka Musanze gakeneye kuvugururwa kakaba kahindurirwa isura yako. Inyigo yako yararangiye ubu dutegereje ko mu mwaka utaha mu ngengo y’imari ibikorwa byo kuvugurura byatangira”.

Arongera ati “Ku kijyanye n’imirenge, nk’uko mu bizi umurenge wa Cyuve niwo wamaze gutahwa, uwa Kinigi niwo wari utahiwe ariko wahagazeho gake kubera amikoro. Icyakora muri iyi ngengo y’imari urateganywa kugira indi mirimo wakorwaho kugira ngo nawo urangire, muri uyu mwaka nawo ube watahwa dukomereze no mu yindi mirenge”.

Inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo ngo ntikijyanye n'igihe
Inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo ngo ntikijyanye n’igihe

Uwo muyobozi yagarutse ku mirenge ishaje, aho yijeje abaturage ko igiye kubakwa mu rwego rwo kubafasha gusabira serivise ahantu hajyanye n’icyerekezo.

Ati “Hari umurenge ushaje wa Gacaca, ariko siwo gusa hari indi mirenge igifite inyubako zishaje nk’uwa Muko, ariko nk’uko umugani w’Icyongereza ubivuga ngo Roma ntiyubatswe mu munsi umwe, n’akarere uko kagenda kabona ubushobozi niko kagenda kavugurura inyubako cyangwa kubakisha, biturutse ku bushobozi bwako ariko biri muri gahunda y’akarere”.

Rucyahanampuhwe abajijwe ku mushinga akarere kari katangaje wo kubaka inyubako nini izakoreramo n’Intara, Akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza yagize ati “Tuzabatumiza tubatangarize igishushanyo cy’ibizakorwa mu karere, muzabona amakuru aranbuye”.

Umurenge wa Gacaca uri mu yagombye kuba yarubatswe
Umurenge wa Gacaca uri mu yagombye kuba yarubatswe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka