Musanze: Imiryango ituye mu manegeka irasaba kwimurwa

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ivuga ko itewe impungenge n’ahantu ituye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’uko ari mu manegeka, bagasaba ubuyobozi kubarwanaho mu maguru mashya bagashakirwa ahandi batuzwa, mu rwego rwo kubarinda ibikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Impungenge ziba ari zose bitewe n'amazi yuzura mu ngo z'abaturage
Impungenge ziba ari zose bitewe n’amazi yuzura mu ngo z’abaturage

Abagaragaza icyo kibazo ni abaturage bo mu Kagari ka Cyogo batuye munsi y’umusozi, ahakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mazi y’imvura igwa ari nyinshi, ikamanukana amabuye manini, imicanga n’ibitsitsi by’ibiti bituruka mu musozi ukikije umubande batuyemo, bikiroha mu ngo zabo.

Ndagijimana Fidèle wo mu Mudugudu wa Karuyege, yagize ati “Dutuye munsi y’umusozi, aho imvura igwa ikaduteza ibiza by’amazi amanukana ibibuye binini abikuye mu mpinga, biri kumwe n’imisenyi hamwe n’ibishyitsi by’ibiti bikiroha mu mazu yacu. Abatuye muri kano gace twese tubayeho tudatekanye”.

Ati “Imvura itonyanga gato tukarara duhagaze kuko tuba tuvuga tuti isaha iyo ariyo yose yaba nyinshi, twasohoka tugakizwa n’amaguru twirinda ko idutembana. Tukaba twifuza ko Leta itwimura aha hantu burundu, idushakire ahandi idutuza heza hadashyira ubuzima bwacu mu kaga, kuko turambiwe kubaho turi ku nkeke”.

Ibiza byangiza amazu n'ibiyarimo abaturage bakaramura mbarwa
Ibiza byangiza amazu n’ibiyarimo abaturage bakaramura mbarwa

Imiryango myinshi mu yibarizwa muri Kagari ka Cyogo, imaze iminsi yarakuwe mu byayo n’ibiza, byaturutse ku mvura yaguye ari nyinshi mu byumweru bitatu bishize, isiga abaturage iheruheru, ubu bakaba barimuriwe mu mazu bakodesherezwa n’Umurenge.

Imyaka yabo igizwe n’ibigori, urutoki, inyanya n’ibindi bari barahinze yangijwe n’ibyo biza, bisenya amazu andi yangirika bikabije.

Aba baturage bahamya ko ibi bibaye mu gihe bari barakomeje kwihambira, ngo bakomeze bahature, aho batekerezaga ko bazagera igihe bakabona agahenge, ariko ngo uko iminsi ihita ibyo biza bikomeza kubakururira ibihombo; ku buryo hatabayeho kubashakira igisubizo kirambye, bazisanga barahindutse abatindi nyakujya.

Uwitwa Nyirabagenzi Pascasie yagize ati “Turahinga imyaka yacu ntidusarure ibyo tuba twiteze kubera ko ibiza biba byayitembanye. Nk’ubu iyo twari twarahinze yose ibyo biza byarayikukumbye ku buryo ubu twibaza uko mu mezi ari imbere tuzaba tubayeho tudafite ibyo kurya. Ku bwacu twifuza ko Leta yadufasha, ikadushakira ubundi butaka dutuzwaho, igisubizo kirambye cy’ahangaha hatuzengereje ikazaba icyigaho nyuma twaramaze kuhava”.

Bimwe mu byo aba baturage bagarukaho bitiza umurindi ibi biza, ngo ni imigezi ibarizwa muri kano gace, harimo uwitwa Nyamukwana, Nyabeshaza, umugezi wa Mararo n’undi witwa Mbizi, mu gihe cy’imvura ikunze kurengerwa n’amazi, akisuka mu ngo z’abaturage no mu mirima yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko mu miryango babaruye, igera kuri 24 ariyo basanze ikomerewe ku buryo igomba kwimurwa burundu, igashakirwa ahandi ituzwa.

Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye
Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye

Yagize ati “Bigaragara ko amazu ituyemo ari mu manegeka akabije, kuko ari munsi y’umusozi. Imvura iyo iguye, ibateza ibibazo binashobora kubakururira urupfu. Icyo twakoze ku ikubitiro ni ukubanza gushaka aho tuba tubacumbikiye mu gihe tukibakorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye, kugira ngo byibuze n’aho babaye bacumbikiwe, bazahakurwe bashakirwe ahandi hantu batuzwa mu buryo burambye; kuko n’ubundi muri iki gihe imvura igihari, n’iyo migezi ikaba idasiba kuzura. Twizeza abaturage ko ubwo buvugizi bwo kubashakira ahandi batuzwa tubukomeje, kandi hari icyizere ko igisubizo kitazadinda kuboneka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyabuna Leta tabara abo baturage ikibazo cyabo gikemuke ku buryo burambye.

Tuyishime Aloys yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Leta rwose nitabare abo baturage. Gusa kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo ni ugukemura ikibazo cy’isuri ituruka mu misozi ikikije kiriya kibaya cya Karuyege cyose. Leta izane umushinga wo kurwanya isuri muri iriya misozi(nk’uko byakozwe muri Gicumbi) bariya baturage banabonemo akazi. Kubimura nabyo birakenewe cyane nka hariya habaye umudugudu w’icyitegererezo byarushaho guteza imbere bariya baturage. Murakoze cyane KT.

Uwimana Jean Crysostome yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka