Musanze: Imiryango itari iya Leta yasabwe kurangwa n’ubunyamwuga mu byo ikora

Imiryango itari iya Leta ibarizwa mu Karere ka Musanze, irasabwa gutahiriza umugozi umwe kugira ngo icyuho kikigaragara mu buvugizi ikorera abaturage gikurweho, nabwo burusheho kuzana impinduka.

Bamwe mu bari bahagarariye imiryango itari iya leta biyemeje gushyira imbaraga mu mikoranire
Bamwe mu bari bahagarariye imiryango itari iya leta biyemeje gushyira imbaraga mu mikoranire

Uyu mukoro abahagarariye imiryango itari iya Leta bo muri ako Karere, baheruka kuwuhabwa n’Umuryango Ihorere Munyarwanda, mu biganiro byahuje impande zombi, bigamije kububakira ubushobozi n’ubumenyi mu birebana no kuvugurura ubuvugizi basanzwe bakorera abaturage, kuko akenshi bwabaga budashingiye ku bimenyetso bifatika.

Charlotte Mukandungutse, umukozi ushinzwe ubuvugizi no gukurikirana amategeko mu muryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) yagize ati “Icyajyaga kigaragara ni uko, mu buvugizi bukorwa n’imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, usanga uruhare rwayo rutagaragara ku kigero gifatika. Ahanini biturutse ku kuba hari aho ubuvugizi buba butakozwe uko bikwiye”.

Akomeza ati “Hamwe na hamwe biba byaturutse ku kuba ababishinzwe baba badasobanukiwe n’amategeko, cyangwa hakabaho no kwitinya. Twifuza rero ko izo nzitizi zavaho, ubuvugizi bunyuranye bakora, bwaba ubwibanda ku butabera cyangwa uburenganzira bwa muntu, bukaba ubushingiye ku bimenyetso bifatika kandi busesenguye neza. Bityo n’iyi miryango ikabera Leta abafatanyabikorwa bafatika kandi bafite uruhare rukomeye mu mpinduka z’imibereho y’abaturage”.

Muri ibi biganiro impuguke zagaragaje ko ubunyamwuga mu gukora ubuvugizi bufasha mu gutanga ibisubizo by'ibibazo by'abaturage
Muri ibi biganiro impuguke zagaragaje ko ubunyamwuga mu gukora ubuvugizi bufasha mu gutanga ibisubizo by’ibibazo by’abaturage

Abari bahagarariye imiryango itari iya Leta muri ibi biganiro, basanga bagiye kurushaho gukorera hamwe no guhuza imbaraga, bagamije ko ibyo ikora, birushaho gutanga ibisubizo ku muryango nyarwanda.

Mudacoka Richard, umukozi w’Umuryango Rwanda Women’s Network mu Karere ka Musanze, yagize yagaragaje icyo yungutse.

Ati “Nungutse ubundi bumenyi mu bijyanye no gukora ubuvugizi bushingiye ku ntego zigena impinduka mu buryo bwihuse kandi bufasha umuturage. Urugero hari nk’uwavukijwe uburenganzira, cyangwa uwahohotewe; nasobanukiwe bihagije uburyo bwihuse nakoresha n’ibikenewe by’ibanze byafasha mu kumurenganura byihuse. Nk’imiryango itari iya Leta, duhurije hamwe izo mbaraga n’ubuvugizi, bizafasha gusubiza ibibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda, ubeho ufite ituze, wishimye kandi wibona muri gahunda zose mu buryo buworoheye”.

Imyinshi mu miryango itari iya Leta ibarizwa mu Karere ka Musanze, yibanda ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zigenewe umuturage bikozwe na Leta, no gukora ubuvugizi butuma ibitagenda birushaho kunozwa uko bikwiye.
Twizerimana Clement, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ishami ry’Imiyoborere myiza, na we ahamya ko kwiyubaka kw’imiryango itari iya Leta, bituruka ku kuba habayeho gukorera hamwe.

Twizerimana Clement yagaragaje inyungu iri mu mikoranire myiza hagati ya Leta n'iyo miryango
Twizerimana Clement yagaragaje inyungu iri mu mikoranire myiza hagati ya Leta n’iyo miryango

Yagize ati “Urwego cyangwa umuryango umwe ubuvugizi ukorera abaturage, ntibugera kure nk’uko byaba bikozwe iyo miryango ishyize hamwe. Turasaba rero ko nk’imiryango itari iya Leta, yarushaho guhuza izo mbaraga; ibitekerezo runaka ndetse n’intego yihaye, bikarushaho guhurizwa hamwe. Noneho muri za gahunda zose Leta iba yarashyiriyeho abaturage, hakaba gufatanya no kuzuzanya mu bikorwa bigenda neza n’ibitagenda neza. Ibyo bizafasha izo mpande zombi, kubona inyungu iri mu byo zikora, bityo n’umuturage zihuriyeho, ibyo zimugenera birusheho kumugirira akamaro”.

Yongeraho ko imiryango itari iya Leta ikoze mu buryo bwuzuzanya na Leta, bifasha kwihutisha iterambere ry’umuturage n’Akarere muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka